Imikino

Ikipe y’u Rwanda ya Taekwondo yaserukanye ishema muri Maroc

Ikipe y’u Rwanda ya Taekwondo yaserukanye ishema muri Maroc

Imikino
Ikipe y’u Rwanda ya Taekwondo na Parataekwondo yaserukanye ishema mu mikino ya Afurika ibera muri Maroc yegukana imidali ku munsi wa mbere. Muri aba bakinnyi umwe mu bafite ubumuga yegukanye umudali wa zahabu ari we Rukundo Consolée nk’uko ikinyamakuru impamba.com kibikesha Bagabo Placide Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Taekwondo mu Rwanda. U Rwanda rwatangiye rwegukana imidali 11 Para-Taekwondo (Taekwondo ikinwa n’abafite ubumuga) Rukundo Consolee (Gold/Zahabu) Bizumuremyi Jean Marie Vianney (Umuringa/Bronze) Jean de la Croix Nikwigize “Bronze” Mu kwiyereka (Pumsae) Uwayo Clarisse: Bronze 2 Kayitare Benon : 1 bronze + 1 silver (Ifeza) Boniface Mbonigaba : 1 bonze + 1 silver Bagire Allain Irene: 1 bronze Martin Koonce : 1 bronze Iyi mikino izasozwa k
Mu batoza ba Handball mu Rwanda hahembwa mbarwa, menya ingaruka bifite kuri uyu mukino

Mu batoza ba Handball mu Rwanda hahembwa mbarwa, menya ingaruka bifite kuri uyu mukino

Imikino
Mu batoza ba Handball mu Rwanda mu makipe atandukanye bake ni bo bafite umushahara uhoraho abandi bagenerwa agahimbazamushyi nk’intica ntikize, bikaba bifite ingaruka kuri uyu mukino wageze mu Rwanda kuva mu mwaka wa 1983. Amakuru atangazwa n’umwe mu batoza ba Handball mu Rwanda, ariko wanze ko amazina ye atangazwa, avuga ko abatoza bahembwa ari ab’amakipe ashingiye kuri Leta. Bamwe muri abo batoza bahembwa harimo Bagirishya Anaclet utoza APR Handball Club, akaba ahembwa amafaranga agera mu bihumbi Magana ane, ariko nawe umutoza we wungirije Munyangondo Jean Marie Vianney akaba we ashobora kuba nta mushahara agira uhoraho ahubwo ajya agenerwa agahimbazamusyi rimwe na rimwe. Undi mutoza uhembwa mu buryo buhoraho ni Dismas Turatsinze utoza ikipe ya Polisi ya Handball akaba ahemb
Umukino wa Squash umaze imyaka 31 mu Rwanda utazwi

Umukino wa Squash umaze imyaka 31 mu Rwanda utazwi

Imikino, Mu Rwanda
Umukino wa Squash ujya gukinwa nka Tennis ariko wo ukaba ukinirwa mu nzu umaze mu Rwanda imyaka 31 n’umwe, ariko ntuzwi. Uyu mukino ukinirwa muri Cercle Sportif de Kigali mu Rugunga ari naho watangiriye mu mwaka wa 1987 uzanywe n’Ababiligi. Nshimiyimana Jean Pierre, umutoza wa Squash muri Cercle Sportif de Kigali, avuga ko asanga impamvu uyu mukino utarigeze umunyekana n’abawuzanye babigizemo uruhare ati “bimwe mu bituma uyu mukino utameyekana hari kuba ukinwa n’abantu ku giti cyabo (individual), gukinirwa mu nzu, kuba ukinwa n’abantu bake ndetse n’Ababirigi bawuzanye bashakaga gukina ku giti cyabo”. Jean Pierre yemeza ko mu biguhugu bikoresha Icyongereza ariho umukino wa Squash wateye imbere. Mu rwego rwo guteza imbere umukino wa Squash ikigo cya Cercle muri 2013 cyubatse
Amafoto: Ibintu 12 ushobora kuba utazi ku Mujyi wa Rio de Janeiro muri Brazil

Amafoto: Ibintu 12 ushobora kuba utazi ku Mujyi wa Rio de Janeiro muri Brazil

Imikino
Mu gihe cy’imikino Paralempike, umunyamakuru w’impamba.com yasuye tumwe mu duce two mu mujyi wa Rio de Janeiro muri Brazil ndetse aganira n’umwe mu baturage baho, avuga bumwe mu buzima babamo. Igihugu cya Brazil kibarizwa muri Amerika y’Amajyepfo, kigaragaramo abakire ndetse kikabamo n’abakene bakora imirimo iciriritse nko gucuruza imyenda ahahurira abantu benshi, gucuruza ibigori ku muhanda n’indi. 1.    Ishusho ya Yezu/Yesu muri Brazil yahuruje amahanga Kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko Abakristu Gatulika aribo biganje muri Brazil  mu Mujyi wa Rio de Janeiro ni ishusho nini ya Yezu cyangwa se Yesu iri ku musozi wa Corcovado ku buryo abantu bageze muri Brazil baharanira gutaha basuye iyo shusho. Iyi shusho ni nini hafi yayo hari n’ahantu hato basengera (chapelle) ku buryo
Umukinnyi wa APR arasaba abayobozi kwirinda gukoresha siporo mu gukora ibinyuranye n’amahame y’Igihugu

Umukinnyi wa APR arasaba abayobozi kwirinda gukoresha siporo mu gukora ibinyuranye n’amahame y’Igihugu

Amateka y'abakinnyi, Imikino
Hakizimana Gervais umukinnyi w’ikipe ya APR y’imikino ngororamubiri (Athletics), ariko witoreza mu Bufaransa, arasaba bamwe mu bayobozi b’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) kwirinda gukoresha siporo mu bitemewe n’amategeko. Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru impamba.com, ubwo yavugaga ku cyerekezo cy’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda, Hakizimana waje mu Rwanda kuhasoreza umwaka wa 2016 no kuhatangirira uwa 2017, yagize ubutumwa ageza kuri Minisiteri ishinzwe siporo mu Rwanda (MINISPOC), ati “MINISPOC ikurikirane Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda irebe ko ikora inshingano zayo neza igendeye ku mihigo yahize, Athletisme y’u Rwanda ntikwiye kuba akarima k’umuntu umwe, irebe n’abifashisha Athletisme bagakora ibinyuranye n’amahame y’Igihugu, bamwe batotez
Muvunyi Hermas umaze kwegukana imidali isaga 15 ni muntu ki?

Muvunyi Hermas umaze kwegukana imidali isaga 15 ni muntu ki?

Amateka y'abakinnyi, Imikino
Amazina: Muvunyi Hermas Cliff Aho yavukiye:Kamonyi  muwa 1988 Amashuri abanza: Kamonyi Ayisumbuye: SFN Aho akunze gusohokera: Kibuye Ibiro: 59 Ibyo yize: Ubuhinzi (Agronomie) Icyo akunda: Siporo (gusiganwa ku maguru na Volleyball) Icyamushimishije: Kwegukana umudali w’isi muri 800m Icyamubabaje: Kutajya mu mikino Paralempike ya 2008 i Pekin mu Bushinwa Uburebure: 1, 76 Umukinnyi yemera: Mousa Umutoza yemera: Karasira Eric Ubutumwa: Gukomeza kumuba hafi. Muvunyi Hermas Cliff, umukinnyi w’Umunyarwanda wamamaye mu mikino ngororamubiri mu bafite ubumuga, akaba afite n’ibihe (Minima) bimwemerera kwitabira imikino Paralempike izabera i Rio muri Brazil umwaka utaha wa 2016, mu kiganiro n’ikinyamakuru Impamba.com yavuze ibigwi bye byo muri siporo n’ubu
Kera numvaga nzaba nka Ruhumuriza cyangwa ngakinira Rayon Sports-Magare

Kera numvaga nzaba nka Ruhumuriza cyangwa ngakinira Rayon Sports-Magare

Amateka y'abakinnyi, Imikino
Muhitira Felicien umukinnyi w’Umunyarwanda w’imikino ngororamubiri (Athletisme) ubu witoreza mu Butaliyani, yakoze akazi k’ubunyonzi bituma abantu bamwita “Magare”, kubera gukunda gutwara igare kera yumvaga azamamara mu Rwanda nka Ruhumuriza Abraham cyangwa se akazakinira Rayon Sports kuko yabyirutse ari umuhanga mu guconga ruhago, ariko byarangiye atariho impano yigaragaje muri siporo. Amazina: Muhitira Felicien Magare Aho abarizwa: Mu Butaliyani Aho yavukiye: Gashora mu Bugesera Igihe yavukiye: Tariki ya 4 Ugushyingo 1994 Icyo akunda: Siporo Icyo yanga: Indyarya Ubutumwa: Abakinnyi bakunde umwuga wabo. Muhitira Felicien bakunze kwita Magare, mu Rwanda ubarizwa mu ikipe ya Mountain Classic Athletics Club mu kiganiro yagiranye n’impamba.com yasubije ibibazo bita
Scroll Up