Imikino

Umutoza mushya wa Rwamagana City F.C yijeje abakunzi bayo kuyigarura mu cyiciro cya mbere

Umutoza mushya wa Rwamagana City F.C yijeje abakunzi bayo kuyigarura mu cyiciro cya mbere

Imikino
Muhire Hasan, utoza Rwamagana City arizeza abakunzi b’iyi kipe ko azayigarura mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’igihugu. Ibi abitangaje nyuma y’uko uwahoze ari umutoza wayo, Rubangura  Omar  atandukanye n’ikipe ya Rwamagana City. Umutoza Muhire Hasan wahoze muri Miroplast FC avuga ko guhabwa akazi na Rwamagana bitazamubuza gukomeza akazi akorera mu rugaga rw’abikorera (PSF) ndetse akizeza abakunzi ba Rwamagana ko azayifasha kujya mu cyiciro cya mbere Umutoza Muhire yagize ati “numvikanye na Rwamagana City nk’uko naganiriye n’makipe arimo n’ayo mu cyiciro cya mbere, ariko Rwamagana niyo yubahirije ibyo nifuzaga harimo no gutoza mbifatanya n’akazi kanjye gasanzwe nkuko na Miloplast yari yabinyemereye,ndizeza Abanyarwamagana ko tuzafatanya kujya mu cyiciro cya mbere kandi ni
Marato Mpuzamahanga y’amahoro ya 2018 igiye gutangazwa ku mugaragaro

Marato Mpuzamahanga y’amahoro ya 2018 igiye gutangazwa ku mugaragaro

Imikino
Isiganwa rya Marato Mpuzamahanga izwi ku izina rya “Kigali International Peace Marathon” izaba tariki ya 20 Gicurasi 2018 riratangazwa (launch) kuri uyu wa Kane Tariki ya 26 Mata 2018 muri Camp Kigali. Uyu muhango wo menyekanisha isiganwa rya Marato Mpuzamahanga y’Amahoro  uzatangira  saa cyenda n’igice z’amanywa ukazitabirwa n’abayobozi batandukanye mu gihugu hamwe n’abaterankunga b’iri siganwa rikunze guhuruza abakinnyi baturuka hirya no hino ku isi. Umwe mu mwihariko wa Marato Mpuzamahanga ya 2018 igiye kuba ku nshuro ya 14 ni uko buri Ntara izagira abakinnyi bayiserukira ndetse hakazabaho n’umwiherero (local) ku bakinnyi b’Abanyarwanda kugira ngo bazashobore kwitwara neza nk’uko ikinyamakuru Impamba.com kibikesha Ishyirahamwe ry’imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF).
Amenshi mu mashyirahamwe y’imikino akorera muri Stade Amahoro ahora akinze (Amafoto)

Amenshi mu mashyirahamwe y’imikino akorera muri Stade Amahoro ahora akinze (Amafoto)

Imikino
Amwe mu mashyirahamwe (federations) yatijwe ibiro byo gukoreramo na Minisiteri ifite imikino mu nshingano zayo (MINISPOC) akenshi iyo ugeze kuri Sitade Amahoro usanga ahora akinze. Ikinyamakuru impamba.com cyanyarukiye muri Sitade Amahoro inshuro nyinshi gisanga hari amashyirahamwe ahora ariho ingufuri ukabwirwa n’uko ariho abarizwa bitewe no kuhasanga ibyapa gusa. Ayo mashyirahamwe ni :Ishyirahamwe rya Tennis ikinirwa ku meza (Table Tennis), Ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis, Ishyirahamwe rya Handball (FERWAHAND), Ishyirahamwe rya Kungufu n’Ishyirahamwe rya siporo y’abagore. Iki kibazo Minisiteri ya Sipro n’Umuco irakizi Bugingo Emmanuel umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC) yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko hari amashyirahamwe (federations
Mu gutangiza ikipe y’imikino ngororamubiri mu Karere ka Rulindo byari ibirori (Video n’amafoto)

Mu gutangiza ikipe y’imikino ngororamubiri mu Karere ka Rulindo byari ibirori (Video n’amafoto)

Imikino
Ishyirahamwe ry’imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) ryatangije iyi siporo mu Karere ka Rulindo, igikorwa cyaranzwe n’amarushanwa yo gusiganwa ku maguru ahareshya na kirometero 10 , imbyino, siporo ya bose n’aba “Acrobates” bo kwa Nyirangarama ni bamwe mu basururukije abitabiriye uyu muhango wabereye ku musozi wa Tare. Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Mata 2018 witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo: Gatabazi Jean Marie Vianney Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Umuyobozi w’Ingabo Nkubito Eugene, Bugingo Emmanuel ushinzwe Siporo muri MINISPOC, Bizimana Festus Visi Perezida wa Komite y’Igihugu y’Imikino Olempike (CNOSR), Sina Gerard n’abandi. https://www.youtube.com/watch?v=ZnQ5ZuRgDuM Mu bahungu hitabiriye abakinnyi 176 aho ku mwanya wa mbere haje Ba
Amakipe y’Imikino Ngororamubiri agiye gutangira gushingira ku Turere

Amakipe y’Imikino Ngororamubiri agiye gutangira gushingira ku Turere

Imikino
Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda (RAF) ryatangiye kureba uburyo amakipe yajya ashingira ku buyobozi bw’Uturere kuruta uko hakomeza kubaho gusa ay’abantu ku giti cyabo. Mubirigi Fidele, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru impamba.com kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Mata 2017 yavuze ko kubera ikibazo cy’amikoro make cyakunze kugaragara ku makipe y’abantu ku giti cyabo batangiye gukangurira ubuyobozi bw’Uturere kugira amakipe. Mubirigi yavuze ko gahunda ihari atari uguca amakipe y’abantu ku giti cyabo ahubwo basanze kubakira ikipe ku Karere ari byo byatuma ikibazo cy’amikoro make gikunze kugaragara ku makipe y’abantu ku giti cyabo gikemuka ati ‘muri Club z’abantu ku giti cyabo hakunze kuba ikibazo cy’amikoro
Abanyarwanda babiri nibo batorokeye mu mikino y’abakoresha Icyongereza muri Australia

Abanyarwanda babiri nibo batorokeye mu mikino y’abakoresha Icyongereza muri Australia

Imikino
Abanyarwanda babiri nibo batorokeye muri Australia ubwo bitabiraga imikino ihuza ibuhugu bihuriye ku rurimi rw’Icyongereza (Commonwealth Games) ari bo Jean Paul Nsengiyumva na Mutatsimpundu Denise. Jean Paul Nsengiyumva wabanje kubura mbere n’amarushanwa atararangira, yari yitabiriye iyi mikino ari umutoza w’abaterura ibiremereye mu bafite ubumuga (Para Powerlifting) naho Mutatsimpundu Denyse wubatse izina mu gukina Volleyball ikinirwa ku musenyi yabuze ubwo ikipe y’u Rwanda yiteguraga kugaruka mu gihugu. Amakuru aturuka muri Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR) agera ku kinyamakuru impamba.com aremeza  ko Mutatsimpundu Denise yahise abura akaba atagarukanye n’abandi. Mutatsimpundu akaba yarakunze kwitabira amarushanwa mpuzamahanga afatanyije na Nzayisenga Charlotte mu gukina “B
Abitabiriye imikino mpuzamahanga bagatoroka navuga ko batatiriye igihango bagiranye n’u Rwanda-Bugingo

Abitabiriye imikino mpuzamahanga bagatoroka navuga ko batatiriye igihango bagiranye n’u Rwanda-Bugingo

Imikino
Bugingo Emmanuel, Umuyobozi wa Siporo muri MINISPOC yanenze abitabiriye imikino mpuzamahanga bagasigara mu bihugu yabereyemo, agaragaza ko kumva iyo nkuru byababaje kuko ibyo bakoze batatiriye igihango bagiranye n’u Rwanda mbere y’uko bagenda. Ibi Bugingo yabitangaje mu gihe muri delegasiyo yaserukiye u Rwanda mu mikino y’abakoresha Icyongereza (Commonwealth Games) yabereye muri Australia umwe yahise aburirwa irengero. Uwo wahise abura ni Nsengiyumva Jean Paul wari umutoza w’imikino y’abaterura ibiremereye mu mikino y’abafite ubumuga (Para powerlifting). https://www.youtube.com/watch?v=yFk5RV9qjHM Bugingo Diregiteri wa Siporo muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC) yabwiye ikinyamakuru impamba.com ko Ministre wa Siporo n’Umuco mbere y’uko abakinnyi bitabira amarushanwa
Abaserukiye u Rwanda mu mikino y’abavuga Icyongereza baragaruka uko bagiye

Abaserukiye u Rwanda mu mikino y’abavuga Icyongereza baragaruka uko bagiye

Imikino
Delegasiyo yaserukiye u Rwanda mu mikino y’abavuga Icyongereza (Commonwealth Games) muri Australia irasesekara i Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Mata 2018 saa mbiri n’iminota 25 z’ijoro, nyuma y’uko abakinnyi b’imikino itandukanye bayitabiriye nta n’umwe wazanye umudali. U Rwanda rwitabiriye iyi mikino ku nshuro ya gatatu, rufitemo imikino nka: Volleyball ikinirwa ku musenyi (beach volleyball), gusiganwa ku magare (cycling), imikino ngororamubiri (athletics), umukino wo guterura ibiremereye mu cyicirocy’abafite ubumuga (para weightlifting). Muri iyi mikino nta bwo abakinnyi b’Abanyarwanda bigaragaje kuko nta n’umwe wazanye n’umudali, uwakinnye imikino isa n’igana ku musozo ni Nizeyimana Alexis wirutse Marato (42KM) ariko ntiyashoboye gusoza iri siganwa. Mu bakinnyi b’Ab
Nyuma y’iminsi 16 hatowe komite nshya ya FERWAFA, Umunyamabanga Mukuru yahise yegura

Nyuma y’iminsi 16 hatowe komite nshya ya FERWAFA, Umunyamabanga Mukuru yahise yegura

Imikino, Mu Rwanda
Habineza Emmanuel wari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa) kuva muri Gashyantare uyu mwaka, yeguye ku mirimo ye nyuma y’iminsi 16 hatowe Komite nshya. Mu kiganiro gito yagiranye na Igihe, Habineza yemeye ko amakuru yo kwegura kwe ari impamo. Yagize ati "Nibyo." Habineza uri gusezera bagenzi be bakoranaga muri Ferwafa ntiyatangaje impamvu z’ubwegure bwe. Mu butumwa yari yabandikiye abasezera yagize ati “Nshuti zanjye. Biragoye cyane gusezera ku bantu babaye inshuti cyane kurusha kuba abakozi bagenzi bawe. Mu gihe negereje kugenda, nzahora nzirikana ndetse nzakumbura ubupfura bwanyu. Mbabajwe no kuba ibyishimo byo gukorana namwe bigeze ku ndunduro ariko bizampora ku mutima iteka. Nizeye kuzagaruka gukorana na FERWAFA mu gihe kizaza. Imana
Ibihugu 10 bishobora kwitabira imikino yo kwibuka abakinnyi ba Handball

Ibihugu 10 bishobora kwitabira imikino yo kwibuka abakinnyi ba Handball

Imikino
Guhera tariki ya 16 kugeza 17 Kamena 2018 hazaba imikino yo kwibuka, abakinnyi, abayobozi n’abakunzi ba Handball bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Ngarambe Jean Paul, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda (FERWAHAND) yatangaje ko iyi mikino yo kwibuka izitabirwa n’amakipe yo mu guhugu no hanze y’u Rwanda. Ibihugu biteganyijwe bizitabira iyi mkikino bizava hanze ni: Misiri, Sudani, Sudani y’Amajyepfo, Ethiopia, Kenya, Djibouti,Tanzaniya, Uganda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Urutonde rw’abakinnyi n’abakunzi b’umukino wa Handball bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi Munyakayanza (yari Perezida w’ikipe ya Kabirizi) Simbaburanga Evariste (yari umukinnyi w’ikipe ya ZAZA) Rutamu Augustin (yari u
Scroll Up