Imikino

Bahati Innocent yatorewe kuba Visi Perezida wa “Table Tennis”

Bahati Innocent yatorewe kuba Visi Perezida wa “Table Tennis”

Imikino
Inteko Rusange y’Ishyirahamwe rya Tennis ikinirwa ku meza “Rwanda Table Tennis Federation” (RTTF) yateranye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Werurwe 2022 yatoye Innocent Bahati uzwi cyane ku izina rya “Enock” ku mwanya wa Visi Perezida aho yasimbuye Frere Burasa Maurice wari usanzwe kuri uyu mwanya wagiye mu butumwa bw’akazi muri Libani. Bahati yagize amajwi 8/8 y’amakipe yose yitabiriye Inteko Rusange. Bahati nyuma yo gutorwa yabwiye abanyamakuru ko icyo azibandaho ari iterambere rya Table Tennis mu Rwanda hategurwa amarushanwa menshi. Ubwo yabazwaga aho akura icyizere cy’uko azabigeraho yasubije ati “icyizere nshingiyeho ni icy’abanyamuryango ubungubu bahuje, tutirengagije ingaruka za Corona n’amikoro y’amakipe, icyizere ndakivana mu myanzuro yafashwe y’uko tugomba kweg
Kamonyi: Abakinnyi ba Kavumu Athletics Club bigaragaje mu mikino mpuzamashuri

Kamonyi: Abakinnyi ba Kavumu Athletics Club bigaragaje mu mikino mpuzamashuri

Imikino
Abanyeshuri bitoreza muri Kavumu Athletics Club begukanye imidali 28, ubwo imikino mpuzamashuri (Interscolaire) yari igeze ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi. Iyi mikino yabereye kuri Sitade y’Umurenge wa Nyarubaka ari na ho abakinnyi b’imikino ngororamubiri mu byiciro bitandukanye b’ikipe ya Kavumu bitorezaho. Hirwa Isaie watangije Kavumu Athletics Club avuga ko kugira ngo abakinnyi bitoreza mu ikipe ye bitware neza babikesha gutegurwa neza igihe kirekire yagize ati “umukinnyi iyo ateguwe neza, ntashobora kubura kwitwara neza ni yo mpamvu abakinnyi ba Kavumu Athletics Club bigaragaje mu rwego rw’Akarere ka Kamonyi, mfite n’icyizere ko ku rwego rw’Igihugu nabwo abakinnyi banjye bazazana imidali myinshi mu mikino mpuzamashuri”. Kavumu Athletics Club ni ikipe imaze imyaka mike ivuts
Koga: Abatoza 12 basabwe kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe

Koga: Abatoza 12 basabwe kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe

Imikino
Abatoza 12 bo mu makipe atandukanye y’umukino wo koga mu Rwanda nibo batsindiye urwego rwa kabiri mu gihe hatangiye abagera muri 40. Aya mahugurwa yatangiye ku wa 21 asozwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Gashyantare 2022 muri Kigali atanzwe n’inzobere yitwa Mr. Rick Powers yoherejwe n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’umukino wo koga (FINA). Rafiki Jean Paul mu izina ry’abahuguwe yavuze ko uwananiwe gushyira mu bikorwa ibyo yahuguwemo (practice) atakomeje amahugurwa ari yo mpamvu hasoje bake. Ndori Jimmy umwe mu batoza basoje aya mahugurwa yabwiye abanyamakuru ko mu Gushyingo bakoze amahugurwa hifashishijwe ikoranabuhanga (online) bagera muri 40, ariko nyuma hasigaramo abatoza 18 ariko bamwe bakomeza amahugurwa babishoboye, abandi birabananira, yagize ati “byari bikomeye cy
Abatoza 20 b’Abanyarwanda b’umukino wo koga bagiye guhabwa ubumenyi bubageza ku rwego mpuzamahanga

Abatoza 20 b’Abanyarwanda b’umukino wo koga bagiye guhabwa ubumenyi bubageza ku rwego mpuzamahanga

Imikino
Guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 kugeza 25 Gashyantare 2022 haraba amahugurwa y’icyiciro cya mbere agenewe abatoza 20 b’umukino wo koga agamije kubakura ku rwego rumwe abajyana ku rundi. Aya mahugurwa aratangwa na Mr. Rick Powers, inzobere yoherejwe n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo Koga (FINA). Bazatsinda James Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda (RSF) yabwiye ikinyamakuru IMPAMBA.COM ko iyi nzobere yamaze kugera mu Rwanda aho yiteguye gusangiza ubumenyi bwe abatoza b’Abanyarwanda kugira ngo bave ku rwego rw’Igihugu bajye ku rwego mpuzamahanga. Aya mahugurwa akazatanga inyemezabumenyi (Certificate) yo ku rwego rwa kabiri. Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda bufite gahunda yo gutegura amarushanwa menshi agomba
Kavumu Athletics Club yegukanye imidali 7 muri shampiyona y’Imikino Ngororamubiri

Kavumu Athletics Club yegukanye imidali 7 muri shampiyona y’Imikino Ngororamubiri

Imikino
Ikipe ya Kavumu y’Imikino Ngororamubiri ibarizwa mu Karere ka Kamonyi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Gashyantarev 2022 yegukanye imidali 7 muri Shampiyona y’Igihugu y’Imikino Ngororamubiri yabereye muri Sitade Amahoro, Muri iyo midali 7 harimo itatu yakuye mu gutera ingasire (Discuss) mu rwego rw’abana b’abakobwa aho uwa mbere yabaye Niyodushima Amina, uwa kabiri aba Uwiringiyimana Sandrine  naho uwa gatatu aba Uwamahoro Chantal. Mu kwiruka metero ibihumbi bitatu Habumugisha Jacques ukinira Kavumu Athletics Club yabaye uwa gatatu akoresheje iminota 9, amasegonda 36 n’ibice 7, mu bakobwa birutse metero ibihumbi 3 Niyomugenga Sandrine ukinira Kavumu Athletics Club yabaye uwa 3. Mu gutera intosho ((short Put) Uwamahoro Chantal ukinira Kavumu Athletics Club yabaye uwa gatatu
Academy ya Guy yigisha Karate, Football na Basketball imaze kwakira abana basaga 100

Academy ya Guy yigisha Karate, Football na Basketball imaze kwakira abana basaga 100

Imikino
Binyuze mu ishuri (academy) yise SGI (Sports Genix International) Rurangayire Guy Didier yiyemeje kuzamura impano z’abana ahereye ku b’imyaka ine kugera kuri 17, mu rwego rwo kugira ngo atange umusanzu we mu iterambere rya siporo muri aka Karere. Iyi “Academy” itoza abana bakina Karate, Basketball n’umupira w’amaguru iri mu Rugunga mu kigo cya Cercle Sportif de Kigali, ikaba yarafunguwe ku mugaragaro ku wa Gatandatu tariki ya 29 Mutarama 2022. Rurangayire Guy Didier watangije SGI yatangarije ikinyamakuru IMPAMBA.COM ko amaze kwakira abana basaga ijana, intego akaba ari uko muri buri cyiciro cy’umukino habamo abana ijana. Yaboneyeho gusaba ababyeyi kwihutira kuza kwandikisha abana babo amahirwe atazabacika kuko mu myaka iri imbere ikipe yose ikeneye umukinnyi ukomeye mu Rwa
Bugesera: Hamuritswe amagare 6 ya “Wheelchair Basketball”, ndetse n’ibyagezweho muri siporo y’abafite ubumuga

Bugesera: Hamuritswe amagare 6 ya “Wheelchair Basketball”, ndetse n’ibyagezweho muri siporo y’abafite ubumuga

Imikino
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Mutarama 2022, muri Sitade ya Bugesera habereye igikorwa cyo kumurika amagare 6 ya “Wheelchair Basket” yatumijwe mu Bushinwa ndetse habaho no kumurika ibyagezweho muri siporo y’abantu bafite ubumuga. Kuva imikino y’abafite ubumuga yatangira Akarere ka Bugesera kamaze kwegukana ibikombe 12 mu mikino itandukanye, kugeza ubu ikipe y’abagore ya Sitting Volleyball imaze gutwara ibikombe bya Shampiyona ya Sitting Volleyball mu myaka ine yikurikiranya, ikagira abakinnyi 6 mu ikipe y’Igihugu nk’uko byatangajwe na Ndamyumugabe Emmanuel ushinzwe siporo y’abafite ubumuga mu Karere ka Bugesera. Uyu muhango wo kumurika aya magare akoreshwa muri Basketball y’abafite ubumuga (Wheelchair Basket) ndetse n’ibyagezweho muri siporo y’abafite ubumuga witabiriwe na: Ric
FERWACY yareze mu nkiko SKOL na Gorilla Games kampani zamenyekanye mu gutera inkunga amasiganwa y’amagare

FERWACY yareze mu nkiko SKOL na Gorilla Games kampani zamenyekanye mu gutera inkunga amasiganwa y’amagare

Imikino
Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) ryareze mu nkiko uruganda rwa SKOL na Gorilla Games nyuma y’uko izi kampani zahagaritse kongera gutera inkunga amasiganwa y’amagare guhera 2021. Amakuru yizewe agera ku Kinyamakuru IMPAMBA.COM avuga ko uko umukino w’amagare mu Rwanda ugenda usubira inyuma ari na ko Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) rigenda ritakaza bamwe mu bafatanyabikorwa baryo. Bamwe muri abo bafatanyabikorwa bafashe icyemezo cyo guhagarika kongera gutera inkunga amasiganwa y’amagare harimo: SKOL, Gorilla Games na Bella Flowers, nyuma yo gufata iki cyemezo FERWACY yahise ijyana mu nkiko SKOL na Gorilla Games kuko batubahirije amasezerano bagiranye. Kugeza ubu SKOL yahise iva mu bikorwa byose yateraga inkunga bijyanye n’umukino w’amaga
Bugesera Women Sitting Volleyball yongeye kwegukana “Phase” ya 2 ya Shampiyona

Bugesera Women Sitting Volleyball yongeye kwegukana “Phase” ya 2 ya Shampiyona

Imikino
Ikipe y’abagore ya Bugesera y’umukino wa Sitting Volleyball yongeye kwegukana umunsi (phase) wa kabiri wa shampiyona yabereye muri Kigali mu Karere ka Gasabo. Muri Shampiyona y’Igihugu ya Sitting Volleyball, ikipe ya Bugesera yatsinze imikino ibiri, uwa mbere yatsinze ikipe ya Rulindo ku maseti abiri ku busa, uwa kabiri ihura na Musanze na yo iyitsinda amaseti abiri ku busa. Ndamyumugabe Emmanuel, umutoza wa Bugesera Women Sitting Volleyball, aratangaza ko intego bafite ari ukudatakaza umukino n’umwe kugira ngo bazongere kwegukana igikombe.   Inkuru irambuye iracyategurwa
Komite ya AJSK:Espérance igiye kugarura umwuka mwiza mu banyamuryango no kwagura ibikorwa

Komite ya AJSK:Espérance igiye kugarura umwuka mwiza mu banyamuryango no kwagura ibikorwa

Imikino
Ubuyobozi bushya bwa Association de Jeunes Sportif de Kigali (AJSK:Esperance) bufite intego yo kubanza kugarura umwuka mwiza mu banyamuryango, ndetse no gukora ubuvugizi kugira ngo ibibuga by’umupira w’amaguru bidakomeza gucika mu Mujyi wa Kigali. Nsengimana Donatien watorewe kuyobora Esperance tariki ya 18 Ukuboza 2021, yatangarije ikinyamakuru IMPAMBA.COM ko intego bafite ari ukongera gukora ibikorwa byinshi ndetse no kubyutsa umubano wabo na FERWAFA ndetse na Minisiteri ya Siporo. https://www.youtube.com/watch?v=uUeJDes13mQ Inkuru irambuye ku migabo n’imigambi ya Komite Espérance iracyategurwa.   http://www.impamba.com/2021/12/23/nsengimana-donatien-yongeye-gutorerwa-kuyobora-esperance/