
Abanyabigwi mu mukino wa Cricket bo muri Barbados bemereye Kagame ko bazagira uruhare mu iterambere ryawo mu Rwanda
Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yagiriye muri Barbados, taliki ya 16/04/2022 yagiranye ibiganiro n’abanyabigwi mu mukino wa Cricket bamwizeza ubufasha mu guteza imbere uyu mukino mu Rwanda binyuze mu gutoza.
Perezida Kagame ari kumwe na Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Madamu Mia Amor Mottley bahuye n’abanyabigwi batandukanye mu mukino wa Cricket muri iki gihugu barimo: Sir Garfield St Aubrun Sobers “Sir Gary Sobers”, Sir Wesley Winfield Hall, Sir Cuthbert Gordon Greenidge, Joel Garner na Ian David Russell Bradshaw ukuriye ihuriro ry’aba banyabigwi ndetse na Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket muri Barbados, Conde Riley.
Aba banyabigwi, Sir Gary Sobers na Sir Wesley Winfield Hall bashyikirije Perezida Kagame impano.
Minisitiri w’