
ECAHF: APR yatsinze Gicumbi HC yabanje kwihagararaho
Imikino ya Handball ihuza amakipe y’aka Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati yiswe “ECAHF” ikomeje kubera mu Rwanda, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Ukuboza 2019, yari igeze ku munsi wa kabiri aho APR HC yatsinze Gicumbi ku bitego 33 kuri 30, mu mikino utari woroshye kuko hari aho amakipe yageraga akanganya, ariko ak’ubukuru kazamo APR yegukana iyi ntsinzi.
Joel Niyokwizerwa, umutoza wa Gicumbi Handball Club yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko icyo APR Handball yabarushije ari ukumenya agaciro k’umukino no kumenya gutera mu izamu bituma batakaza imipira, ariko bakaba biteguye gukosora amakosa bakoze.
Bagirishya Anaclet umutoza wa APR Handball Club we yavuze ko umukino bakinnye utari woroshye kuko abakinnyi benshi ba Gicumbi baturuka mu ikipe ye kuko mu gice cya mbere