
Itel imaze gutanga inkweto ibihumbi bitandatu mu duce dutandukanye tw’u Rwanda
Isosiyete y’ubucuruzi ya Itel imaze gutanga inkweto ibihumbi bitandatu (6,000) mu mpande zitandukanye z’igihugu.
Samuel Bizimana, umuyobozi wa Itel yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko inkweto bazitanga ku bana baba mu buzima bugoye mu rweo rwo gufatanya na Leta guca burundu ingeso yo kugendesha ibirenge.
Tariki ya 24 Werurwe 2018 isosiyete “Itel” ifatanyije n’ikigo cya Gasore Serge Foundation yatanze inkweto 500 mu Karere ka Burera, zikazahabwa abana biga ku mashuri atandukanye yo muri ako karere.
Nyuma ya Burera ahandi “Itel” iteganya gutanga inkweto ni mu Karere ka Bugesera.
Samuel yakomeje avuga ibindi bikorwa “Itel” ikora bigamije kunganira Leta ati “dutanga mituelle no gutanga ibiribwa ku batishoboye”.
Umuyobozi wa Itel yavuze aho bakuye igitekerezo cyo gukora i