Amakuru

Arashaka kuzenguruka imirenge yose y’u Rwanda mu minsi 90

Arashaka kuzenguruka imirenge yose y’u Rwanda mu minsi 90

Amakuru, Mu Rwanda
Gashayija Patrick uzwi ku izina rya “Ziiro The Hero” nyuma y’urugendo rw’amahoro (Peace Trip) yakoze rwo kuzenguruka uturere twose tw’u Rwanda ku igare mu minsi 50 muri 2017,  iyo gahunda agiye kuyikomeza agera mu mirenge yose y’u Rwanda uko ari 416 mu minsi 90 gusa, guhera Gicurasi 2018. Ziiro The Hero w’imyaka 29 utuye mu Karere ka Gasabo nk’uko yabitangarije ikinyamakuru impamba.com yatangiye agira ati “Umwaka ushize nibwo naciye agahigo ko kuzenguru uturere mirongo itatu   mu minsi 50 nkoresheje igare mu rugendo nise “Peace trip 2017” ari na bwo nari ntangiye kugaragaza ubudahangarwa bwange nk’Umunyarwanda ubigezeho mu bijyanye na “ ADVENTURE” (urugendo rugamije kwishimisha)”. Gashayija uzwiho no gukina amakinamico asetsa (comedian) avuga ko nubwo ari we Munyarwanda waciy
Gatera Alphonse warokokeye Jenoside i Ntarama aremeza ko urufunzo rwabagiriye akamaro

Gatera Alphonse warokokeye Jenoside i Ntarama aremeza ko urufunzo rwabagiriye akamaro

Amakuru
Gatera Alphonse warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Ntarama arahamya ko urufunzo rwagize akamaro mu gutuma hagira abarokoka mu gihe interahamwe zashakaga kubica bose. Gatera wavukiye mu Kagali ka Kibungo mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera, yavuze uburyo mwaka wa 1994 ubwo Jenoside yatangiraga Abatutsi b’i Ntarama bibasiwe bikomeye n’interahamwe aho zatangiye zibatwikira inzu, kurya inka zabo, nyuma zibasanga ku musozi bari bahungiyeho zigenda zikuramo bamwe. Gatera avuga ko muri uko guhunga bari bafite inka nyinshi cyane, nyuma bashaka guhungira kuri Komine kugira ngo barebe ko babarengera, bakiri mu nzira bahuye n’abasigajwe inyuma n’amateka bababuza kujya kuri Komine, batangira gutatana bamwe bajya i Kayenzi we ahageze yihishe mu bihuru, nyuma abo baje
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yanenze abahoze ari abayobozi babibye amacakubiri mu baturage

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yanenze abahoze ari abayobozi babibye amacakubiri mu baturage

Amakuru
Ubwo hasozwaga icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi,ku rwibutso rwa Musha mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba hashyinguwe imibiri 12, Guverineri Mufulukye anenga abahoze ari abayobozi batereranye abaturage aho kubarengera. Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Mata 2018 yifatanyije n’abaturage bitabiriye umuhango wo gusoza icyumweru cyo kwibuka mu Murenge wa Musha, mu ijambo rye yanenze abahoze ari abayobozi babibye amacakubiri mu baturage bayoboraga. Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yagize, ati “birababaje kubona ubuyobozi bukwiriye kuba bufasha abaturage kuva mu bibazo bibugarije no guharanira iterambere ryabo ahubwo ari bwo bwagize uruhare mu kubigisha amacakubiri n’ubwicanyi hagamije gutsemba Abatutsi
Abagize “Gasore Serge Foundation” basuye Urwibutso rwa Ntarama, baremera uwarokotse Jenoside

Abagize “Gasore Serge Foundation” basuye Urwibutso rwa Ntarama, baremera uwarokotse Jenoside

Amakuru
Abagize umuryango “Gasore Serge Foundation” basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama mu Bugesera basangizwa inzira y’umusaraba Abatutsi b’aho banyuzemo mu gihe cya Jenoside na mbere yayo. Abakozi ba “Gasore Serge Foundation” nyuma y’urugendo babanje gukora, bakigera kuri Kiliziya ya Ntarama ahashyinguye imibiri y’abatutsi basaga ibihumbi bitanu, umukozi wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yababwiye uburyo Jenoside muri Ntarama yatangiye kugeragezwa mu mwaka wa 1992. Muri uwo mwaka Abatutsi b’i Ntarama baratotejwe baratwikirwa, ariko iyo bahungiraga kuri Kiliziya bararokokaga, ariko muri 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga ibintu byahinduye isura. Tariki ya 15 Mata 1994 ni bwo Abatutsi bahungiye ku Kiliziya ya Ntarama bishwe hak
U Rwanda rwongeye kwamagana umucamanza urekura abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

U Rwanda rwongeye kwamagana umucamanza urekura abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Amakuru
Bernard Makuza, Perezida wa Sena avuga ko umucamanza ukomeje kurekura abakatiwe n'inkiko kubera uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, akwiye kwamaganwa. Bernard Makuza avuga ko bitumvikana uburyo umucamanza wize amategeko, ariwe urengaho akarekura abagize uruhare mu gutegura no mu gushyira mu bikorwa Jenoside yahitanye Abatutsi barenga miliyoni. Ibi, Makuza yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu ubwo hasozwaga icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, umunsi uhuzwa no kwibuka abanyapolitiki bazize iyo Jenoside, uyu muhango ukaba ubera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero mu Karere ka Kicukiro. Ni urwibutso rushyinguwemo Abanyepolitike 12 ndetse n'indi mibiri y'Abatutsi ibihumbi 14 bishwe muri Jenoside. Mu butumwa bwe, Perezida...
Kwibuka ntibizahagarara, Kwibuka bijyana n’ukuri kandi bikajyana no kubaka igihugu cyacu-Kagame

Kwibuka ntibizahagarara, Kwibuka bijyana n’ukuri kandi bikajyana no kubaka igihugu cyacu-Kagame

Amakuru, Politiki
  Perezida Paul Kagame avuga ko kwibuka ari ibintu bizahoraho, kandi ko Kwibuka bihora ari ugutangira bundi bushya kubera ko ibyo kwibuka ari kamere. Perezida Kagame na Madamu Jeannette bakaba bayoboye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 24, aho bamaze gushyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi. Umukuru w'igihugu yabanje gushimira abashyitsi n'inshuti z'igihugu zihora zizirikana kwifatanya n'u Rwanda ku munsi nk'uyu. Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagize ati "iyo amateka agiye hanze bituma abantu bakomeza kumva ukuri, ukuri ni ngombwa kugushingiraho kugira ngo dutere imbere. Twibuka uko kuri, n'abatibuka baba birengagiza uko kuri. Ukuri guca mu ziko ntigushye. Ukuri guhoraho, iyi nshuro ni iya 24 twibuka ariko uko biba bisa ni nk'aho ari ku nshuro ...
Perezida Kagame na Madamu barashyira indabo ku mva ishyinguyemo abishwe muri Jenoside barenga 250,000

Perezida Kagame na Madamu barashyira indabo ku mva ishyinguyemo abishwe muri Jenoside barenga 250,000

Amakuru
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame barashyira indabo ku mva ishyinguyemo abishwe muri Jenoside barenga 250,000, banacane Urumuri rw’Icyizere ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi. Ni mu rwego rwo gutangiza Icyumweru cy'Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka. Uyu munsi mu Rwanda no hirya no hino ku isi haratangira Kwibuka nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, ni igikorwa kiri kandi bubere hirya no hino mu midugudu aho Abanyarwanda basabwa kwitabira ibiganiro bihatangirwa. Hagati aho kandi ibihugu 193 bigize umuryango w'Abibumbye nabyo birifatanya n' u Rwanda kuri uyu munsi. Umunyamabanga mukuru wa Loni António Guterres yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi idakwiye kuzongera kuba ukundi. Yagize ati "Imyaka 24 irashize Jenoside yakore
Rwamagana:Abaturage baratabariza umuturanyi wabo utotezwa n’umugore n’umuhungu we

Rwamagana:Abaturage baratabariza umuturanyi wabo utotezwa n’umugore n’umuhungu we

Amakuru
Abaturage bo mu Mudugudu wa Kabuye mu Kagali ka Cyanya mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana batewe impungenge n’uburyo umuturanyi wabo Hatangimana Issa atotezwa n’umugore Mukeshimana Ziada n’umuhungu wabo w’imyaka 22 Abaturage babarizwa mu Isibo y’Ubutabera bavuga ko umuturanyi wabo ahora atotezwa kandi bagaterwa n’impungenge n’umutekano we Umwe mu baturanyi ba Hatangimana avuga ko ubuyobozi bukwiye kumurenganura akabona uburenganzira ku mutungo we, ati “ibikorerwa umuturanyi wacu Issa ni akarengane gakomeye,kuko kuva yatangira kuvuga ko yahombeje amakara ,umugore yatangiye kujya amutuka akamwandagaza ,ikibabaje ni uko yatangiye kumuteza umuhungu witwa Muhammed ngo ajye amukubita kugeza ubwo yanamukubise akamurema uruguma ,ubu igisigaye barashaka kumumenesha mu rugo kuko
Kirehe:Umugabo ukekwaho kwica nyina yatawe muri yombi

Kirehe:Umugabo ukekwaho kwica nyina yatawe muri yombi

Amakuru
Bizimana Joseph afungiye kuri station ya Police ya Nyarubuye yatawe akekwaho kwica umubyeyi we Mukandutiye Felecité w’imyaka 67 bari baturanye mu Mudugudu w’umutuzo mu Kagali ka Bisagara mu Murenge wa Mushikiri. Abavandimwe ba Bizimana bamushinja urupfu rwa nyina rwabaye muri iki Cyumweru. Abana ba nyakwigendera bavuga ko bakeka ko yaba yarishwe n’umuhungu we bagiranaga ibibazo by’amakimbirane nkuko byemezwa na mushiki wa Bizimana witwa Uwimana Emerance. Uwimana mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru impamba.com yagize  ati “yajyaga  amukubita,amuziza  ko  yamubujije kugurisha isambu ye ,yanamwiciye ihene amubuze ubwo yari aje kumukubita ,uko yasindaga kanyanga yazaga kumukubita, ku buryo yigeze kumukubita akamara iminsi itatu kwa muganga yivuza,yakundaga kuvuga kuvuga ko azamwi
Afurika ni umugabane wahawe umugisha n’Imana ariko bikaba bibabaje kuba ari wo ukennye-Musenyeri Kayinamura

Afurika ni umugabane wahawe umugisha n’Imana ariko bikaba bibabaje kuba ari wo ukennye-Musenyeri Kayinamura

Amakuru, Uburezi
Ibi ni ibyatangajwe na Musenyeri Kayinamura Samuel ukuriye inama y’Abaprotestanti, ubwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Mata 2018 mu Rwanda hatangiraga inama mpuzamahanga y’akarere k’ibiyaga bigari yiga ku ndangagaciro mu burezi bwo mu mashuri y’Abaprotesitanti no kubaka umuco w’amahoro mu mashuri yo mu Rwanda ,Congo Kinshasa n’u Burundi. Afungura iyi nama Madame Kabatesi Emerithe,ushinzwe amahugurwa mu mashuri yigisha kwigisha, yavuze ko uburezi ari yo nkingi y’iterambere rirambye ryafasha aka karere mu gusohoka mu bibazo bitandukanye kagiye gacamo birimo intambara n’ubukene,aboneraho gusaba abitabiriye inama kuba imbarutso n’urumuri mu kubaka amahoro muri aka karere . Musenyeri Kayinamura Samuel ukuriye inama y’Abaprotestanti mu Rwanda mu ijambo rye yavuze ko Afurika ari umu
Scroll Up