
Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abacamanza
Perezida Paul Kagame yibukije abacamanza ko bafite inshingano zikomeye zo kugira u Rwanda igihugu kigendwa kandi kifuzwa gukorerwamo na benshi.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Kanama 2018, Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abacamanza mu Rukiko rw’Ikirenga, Urukiko rw’Ubujurire, Urukiko Rukuru n’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi.
Mu ijambo rye, ntiyaciye ku ruhande ko igihugu kidafite ubutabera buhamye kandi butanga icyizere ntaho cyagera, ahamagarira abacamanza bo mu Rwanda guhora babizirikana.
Perezida Paul Kagame yagize ati "Uko turushaho gutanga icyizere nk’u Rwanda niko n’umubare w’abifuza gusura u Rwanda, gukorera mu Rwanda ugenda wiyongera. Abacamanza rero mufite inshingano ziremereye."
Yasobanuye ko bizagerwaho abacamanza nibemera gukora akazi kabo no gukurikiza amahame y’um