Amakuru

Koreya ya Ruguru n’iy’Amajyepfo nyuma y’imyaka 60 bunze ubumwe

Koreya ya Ruguru n’iy’Amajyepfo nyuma y’imyaka 60 bunze ubumwe

Amakuru, Mu Mahanga
Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un n’uw’iy’Epfo, Moon Jae-in, bashyize umukono ku masezerano agamije kubyutsa umubano no gukumira icyo aricyo cyose cyabazanamo intambara . Ari imbere y’ibitangazamakuru mpuzamahanga, Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, yavuze ko nta mpamvu n’imwe yatuma Koreya zombi zikomeza guhangana. Nk’uko BBC ibitangaza, Perezida Kim yatangaje ko ibi bihugu byombi byari bikwiye kuba igihugu kimwe, ariko ntiyigeze avuga ku mugambi w’igihugu cye wo guhagarika igerageza ry’ibisasu bya kirimbuzi. Perezida wa Koreya y’Epfo, Moon Jae-in, yavuze ko umubonano wabo ugamije kugera ku mahoro arambye hagati y’ibihugu byabo no kwerekeza mu mugambi wo kubona ibintu ukundi kuri iyi si. Amasezerano yashyizweho umukono agamije guhuza imiryango yatatanye kub
Abakozi 10 ba Loni baburiwe irengero muri Sudani y’Epfo

Abakozi 10 ba Loni baburiwe irengero muri Sudani y’Epfo

Amakuru, Mu Mahanga
Umuryango w’Abibumbye utangaza ko abakozi bawo 10 mu batanga imfashanyo baburiwe irengero muri Sudani y’Epfo mu buryo budasobanutse. Ibiro bya Loni bishinzwe imfashanyo OCHA, bitangaza ko abo bakozi babuze ku wa Gatatu w’iki cyumweru aho bari mu gace gaherereye muri Yei River. Ibi biro bitangaza ko babuze bari mu modoka bagana muri Komini ya Tore kureba ibikenewe byo gufasha abaturage Umuvugizi w’igisirikare cya Sudani y’Epfo, Brig. Gen. Lul Ruai Koang yatangarije ijwi rya Amerika ko ataramenyeshwa iby’ayo makuru, ariko akabyegeka ku mitwe irwanya Leta ya Riek Machar hamwe n’uwahoze ari icyegera cy’umukuru w’umutwe wa SPLA, Thomas Cirilo kuba aribo bashimuse abo bakozi. Iyi ni inshuro ya kabiri abakozi ba Loni batanga imfashanyo bashimutiwe muri Sudani y’Epfo mu gihe cy’ukw
Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro ku wa Gatanu tariki ya 27 Mata 2018

Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro ku wa Gatanu tariki ya 27 Mata 2018

Amakuru, Politiki
None ku wa Gatanu, tariki ya 27 Mata 2018, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 11 Mata 2018. Inama y’Abaminisitiri yemeje ubutaka bwegurirwa Minisiteri y’Ingabo. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imbanzirizamushinga y’Ingengo y’Imari y’igihe giciriritse (Budget Framework Paper) hamwe n’imibare y’ikigereranyo cy’Ingengo y’Imari ya 2018/2019 - 2020/2021. Inama y’Abaminisitiri yemeje raporo ya 5 n’iya 6 ku byo u Rwanda rumaze kugeraho mu ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye yerekeye uburenganzira bw’umwana. Inama y’Abaminisitiri yemeje Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’Impano yashyir
Abahoze muri FDLR b’i Walungu bahawe itariki ntarengwa yo kuba bagarutse mu Rwanda

Abahoze muri FDLR b’i Walungu bahawe itariki ntarengwa yo kuba bagarutse mu Rwanda

Amakuru, Politiki
Abahoze ari abarwanyi ba FDLR bari bacumbikiwe mu nkambi ya Walungu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, basabwe gutaha mu Rwanda bitarenze itariki ya 20 Ukwakira 2018. Iyo nteguza bayihawe ku wa 26 Mata 2018, n’itsinda ry’abagize Guverinoma ya Congo n’indi miryango nka SADC, CIRGL na Monusco. Iyi nteguza ireba abari abarwanyi 44 ba FDLR ndetse ikaba inareba imiryango yabo igizwe n’abantu 147, bose bacumbikiwe mu nkambi ya Walungu Umujyanama muri Komite Nshingwabikorwa ishinzwe gugenzura iyubahurizwa ry’amasezerano y’i Addis-Abeba, Patrick Mutombo avuga ko izi mpunzi zose zigomba gutaha mu Rwanda, mu gihe nta kindi gihugu kiteguye kuzakira. Radiyo Okapi dukesha iyi nkuru itangaza ko iyi myanzuro kandi ngo ireba Abari abarwanyi ba FDLR
Gatsibo:Umuyobozi w’Umudugudu akurikiranyweho gukubita umuturage

Gatsibo:Umuyobozi w’Umudugudu akurikiranyweho gukubita umuturage

Amakuru, Mu Rwanda
Umuturage witwa Akimana Valens utuye mu Mududugu wa Nyagahanga Akagali ka Gihuta Umurenge wa Rugarama Akarere ka Gatsibo aravuga ko yahohotewe n’umukuru w’umudugudu witwa Nshuti Twibanire Déo  akamukubita amuziza ubusa ibi bikaba byaramugizeho ingaruka y’uburwayi butuma nta kintu na kimwe abasha kwikorera ahubwo akaba  yirirwa mu buriri aryamye . Uyu numuturage witwa Akimana Valens ari mukigero cy’imyaka 48 y’amavuko, abana n’umugore umwe n’abana batatu. Mu ma saa sita ikinyamakuru impamba.com cyamusanze iwe mu rugo mu Mudugudu wa Gihato Akagali ka Nyagihanga Umurenge wa Rugarama.Ukibona uyu muturage uhita wibaza icyo yabaye ku kuboko kwe kw’ibumoso aho mu kiganza cye hahambiriyeho igitambaro  cy’ibara ry’umweru nk’umuntu wavunitse cyangwa wakomeretse mu kiganza. Akimana yabwiye
Impunzi zo mu nkambi ya Kiziba zasabiwe gufungwa indi minsi 30

Impunzi zo mu nkambi ya Kiziba zasabiwe gufungwa indi minsi 30

Amakuru, Politiki
Mu rubanza rwamaze umwanya muto kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Mata 2018, ubushinjacyaha bwavuze ko impunzi z’Abakongomani zabaga mu nkambi ya Kiziba mu Karere ka Karongi zakomeza gufungwa indi minsi 30 y’agateganyo kugira ngo burangize iperereza ku byaha zishinjwa. Izo mpunzi 21 z'abagabo zo mu nkambi ya Kiziba kuri ubu, zifungiwe muri gereza ya Muhanga, zose zari mu mwambaro w’imfungwa Zari zitabye umucamanza w’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga ku nshuro ya 3 Ubushinjacyaha bwavuze ko bugikeneye kongererwa igihe cyo kurangiza neza iperereza. Abaregwa n’ababunganira babwiye urukiko ko nta cyaha bafite, ko iminsi y’igifungo yarangiye kandi kuri ubu bari bafunzwe mu buryo butubahirije amategeko bityo bakaba batari bakwiye kuguma muri gereza. Abaregwa basabaga kurekurwa kuko n
Abana 6,130 bo muri Gatsibo bataye ishuri

Abana 6,130 bo muri Gatsibo bataye ishuri

Amakuru, Mu Rwanda
Abana bataye ishuri bo Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba bagera kuri 6130 harimo abana b’abakobwa 1772 bataye ishuri kubera guterwa inda naho abana 4392 basubijwe mu ishuri ariko abagera mu 1738 ntibarasubizwayo. Nyuma y’iyi mibare, abayobozi b’amadini n’amatorero akorera mu Karere ka Gatasibo basabwe gufasha aka karere mu gutanga umusanzu wabo mu bikorwa bishyigikira imibereho myiza y’abaturage ndetse n’ibigamije iterambere ryabo. ibi byagarutsweho mu biganiro aba bahagarariye amadini n’amatorero bagiranye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo aho bunguranaga ibitekerezo ku buryo izi nzego zagira uruhare mu gutanga ubufasha bugamije gukemura ikibazo cya bamwe mu baturage bugarijwe n’ibibazo by’imibereho mibi. Bimwe mu byagarutseho muri iyi nama ni ukwereka aba bari bitab
Gatsibo:Abafite aho bahuriye n’ibungabungwa ry’uburenganzira bw’umwana n’umuryango biyemeje kongera kunoza imikorere yabo

Gatsibo:Abafite aho bahuriye n’ibungabungwa ry’uburenganzira bw’umwana n’umuryango biyemeje kongera kunoza imikorere yabo

Amakuru, Mu Rwanda
Abafite aho bahuriye no kubungabunga uburenganzira bw’umwana n’umuryango bo mu mirenge ya Kiziguro,Kiramuruzi na Murambi ho mu Karere ka Gatsibo baravuga ko bagiye kongera kunoza imikorere yabo mu rwego rwo guhangana n’ibikorwa ibyo ari byo byose byabangamiraga abana n’umuryango Babitangaje nyuma yo guhabwa amahugurwa n’imiryango ya Hope and homers for children ndetse na komisiyo y’igihugu ishinzwe abana. Aba bahabwaga aya mahugurwa barimo urwego rw’inshuti z’umuryango,abagize inama y’abagore ku rwego rw’umurenge,itsinda rya Malayika murinzi rishinzwe kwakira nogushishikariza abandi kwakira bana baba batawe,abagize inama njyanama mu mirenge no mu tugali,abakozi b’umurenge bafite aho bahuriye no kubungabunga uburenganzira bw’umwana ndetse n’abanyamadini batandukanye . Bamurigir
Abakozi ba Sina Gerard bakoze impanuka yaguyemo umwe nyuma yo kuva mu birori

Abakozi ba Sina Gerard bakoze impanuka yaguyemo umwe nyuma yo kuva mu birori

Amakuru, Mu Rwanda
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Mata 2018 ni bwo mu Karere ka Rulindo habereye igikorwa cyo gutangiza ikipe y’Imikino mu Karere ka Rulindo ndetse n’iya Sina Gérard, ibi birori byabereye ku musozi wa Tare, ariko ibi byishimo ntibyakomeje kuko ubwo imodoka yari itwaye aba “Acrobate”, ababyinnyi n’abakozi ba Sina Gerard bakoze impanuka bagarutse bagiye kugera ku muhanda wa Kaburimbo ujya ku cyicaro cya Entreprise Urwibutso. Imodoka, ubwo yari igiye kugera kuri Kaburimbo yacitse Feri irimbirandura hakomereka abagera kuri 12 bahise bajyanwa ku bitaro, ariko amakuru ageze ku Kinyamakuru impamba.com ni uko kuri uyu mugoroba umwe yahise yitaba Imana undi akaba arembye bikomeye n’abandi bakaba bakomeje kwitabwaho n’abaganga. Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Umuyobozi w’Ingabo, S
Ababona serivise z’Irembo babyikoreye bagera kuri 20%

Ababona serivise z’Irembo babyikoreye bagera kuri 20%

Amakuru, Mu Rwanda
Ibi ni ibyatangajwe n’ikigo “Rwanda online” gishinzwe serivise z’Irembo ubwo bamwe mu bakozi bo mu nzego z’ibanze ndetse n’abikorera bo mu Karere ka Gatsibo basobanurirwa ibijyanye n’imikoreshereze y’Irembo. Kuri uyu wa Kane ni bwo Minisiteri y’Ikoranabuhanga n’Itumanaho mu Rwanda ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda y’ikoranabuhanga barimo “Rwanda online” ari yo ishinzwe serivise z’Irembo ndetse na “Digital oppurtinity trust(Dot)” umuryango mpuzamahanga ufasha urubyiruko guhanga udushya no kwifashisha ikoranabuhanga bahaye ubumenyi abayobozi bo mu nzego z’ibanze,abikorera ndetse n’abanyeshuri bo mu Karere ka Gtasibo mu gukoresha ikoranabuhanga rya mudasobwa cyangwa telefone igendanwa baka serivise za leta batabanje guta umwanya bajya gushaka ababib
Scroll Up