Amakuru

Menya intasi zamenyekanye mu mateka y’isi

Menya intasi zamenyekanye mu mateka y’isi

Amakuru
  Intasi cyangwa abantu usanga babita  ba maneko  nyamara banekera urundi bita mu Cyongereza ‘Double Agents’, ni abantu bamaze kumenyerwa cyane ahanini bitewe n’ibitabo cyangwa filimi bibakorwaho,  ikidashidikanwaho ni uko akazi k’aba bantu ari akazi kagoye, gateye amatsiko . Aba bantu baba bafitiye akamaro ntagereranywa ibihugu biba bihanganye nubwo bamwe bakorera amafaranga mu gihe abandi bakoreshwa no kwitangira ibihugu byabo kandi bose bitwa intwari. Dore urutonde rwa ba maneko 10 bamenyekanye  mu mateka y’Isi nk’uko bitangazwa na “wonderlist Richard Sorge Uyu avugwaho kuba ari we ntasi yamamaye kurusha izindi mu mateka y’ubutasi. Sorge yabaye intasi y’Abasoviyeti mu Ntambara ya Kabiri y’Isi, aho yatangiye ubutasi muri 1920 akagira u Buyapani ikibuga cye cyo guk
Rwamagana :Abafatanyabikorwa b’Akarere bamurikiye abaturage ibyo babakorera

Rwamagana :Abafatanyabikorwa b’Akarere bamurikiye abaturage ibyo babakorera

Amakuru, Mu Rwanda
Kuva ku wa Gatatu  tariki ya 6 Kamena  kugeza  ku wa  Gatanu tariki ya 8 Kamena 2018 ku kibuga cya Police i  Rwamagana  habereye  imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu iterambere JADF mu Karere ka Rwamagana abitabiriye imurikabikorwa bagaragarije abaturage ibyo bakora, abaturage babona umwanya wo kubaza ibibakorerwa Uwari uhagarariye ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere muri JADF  ari we  Richard Dan Iraguha yijeje ubuyobozi bw’Akarere kuzakomeza gufatanya n’ubuyobozi bw’akarere mu kwesa imihigo Dan yagize ati “Twiyemeje kutiherererana ibyo dukora ,iri murikabikorwa twanaryigiyemo byinshi ,twiyemeje ko ubufatanye n’Akarere buzakomeza akarere ka Rwamagana kakabasha kuza mu myanya ya mbere mu mihigo”. Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Radjabu Mbonyumuvunyi yashimiye ab
Iburasirazuba:Hibutswe abahoze ari abakozi ba Perefegitura ya Kibungo

Iburasirazuba:Hibutswe abahoze ari abakozi ba Perefegitura ya Kibungo

Amakuru
Ku biro by’Intara y’Iburasirazuba, i Rwamagana  habereye umuhango wo kwibuka abahoze ari abakozi ba Perefegitura  n’ama superefegitura byahujwe bikaba Intara y’Iburasirazuba. Mu ijambo  Ruburika Jean Pierre wavuze mu izina ry’imiryango y’abari abakozi  yashimiye ubuyobozi bw’intara bubafasha kwibuka ababo, ati “turashimira ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba uburyo badufasha kwibuka abacu bishwe, kudufata mu mugongo bituma tugira imbaraga kandi tukagira icyizere ,uretse kwibuka ariko hari n’abasigaye bafashijwe bubakirwa inzu”. Mu ijambo rya Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulkye Fred yasabye abayobozi guharanira icyateza imbere abaturage agira ati “uyu munsi turibuka abari abakozi bagenzi bacu bishwe bahaga abaturage serivisi ariko turibuka n’amateka mabi y’abayobozi b
Gatsibo: Umubiri w’umuntu wasanzwe mu cyobo  bikekwa ko yishwe mu gihe cya Jenoside

Gatsibo: Umubiri w’umuntu wasanzwe mu cyobo bikekwa ko yishwe mu gihe cya Jenoside

Amakuru, Mu Rwanda
Mu Mudugudu wa Bushenyi, Akagali ka Kabuga, Umurenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo habonetse umubiri w’umuntu bikekwa ko ari uwahiciwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Uyu mubiri ukaba  warasanzwe utabye iruhande rw’icyobo cyakatirwagamo urwondo kiri inyuma y’urugo rwa Nkuriyingoma Pierre,  nyuma y’uko umwe mu bakozi bakoreraga uyu Nkuriyingoma atangiye amakuru. Kuri uyu wa Gatatu ubwo umunyamakuru wa  impamba.com yageraga mu rugo rwa Nkuriyingoma Pierre na Mukeshimana Patricia ahabonetse  uyu mubiri, yasanzeyo Mukeshimana Patricia gusa kuko umugabo we Nkuriyingoma Pierre  we yari yamaze gutoroka. Mukeshimana Patricia yahise ajya kumwereka icyobo uyu mubiri wabonetsemo. Kugera kuri icyo cyobo bisaba guca mu kayira gato kanyura ku irembo ndetse ukazenguruk
Bugesera:Hari urubyiruko rwanga kwiga imyuga ruvuga ko hari igitsina yagenewe

Bugesera:Hari urubyiruko rwanga kwiga imyuga ruvuga ko hari igitsina yagenewe

Amakuru
Mu gihe Leta y’u Rwanda ishishikariza urubyiruko kwiga imyuga iruteza imbere, mu Karere ka Bugesera haracyari bamwe mu rubyiruko banga kujya mu myuga bavuga ko itagenewe igitsina cyabo. Kuba hari urubyiruko rwanga kujya kwiga imwe mu myuga rwitwaza ko itagenewe igitsina cyabo, binagaragazwa n’imwe mu mibare yagaragaye muri rimwe mu mashuli yigisha imyuga ubwo ryatangaga impamyabushobozi(certificate) ku rubyiruko rwari rwasoje amasomo y’imyuga, aho nko mu ishami ry’ubwubatsi hagaragamo Abakobwa 9 mu gihe abahungu ari 59, naho mu ishami ry’ubudozi harimo abahungu 6 mu gihe abakobwa ari 118. Bamwe mu rubyiruko baganiriye n’ikinyamakuru impamba.com bavuze ko hari imyuga yagenewe abahungu n’iyagenewe abakobwa. Nshimiyimana Felix na Damascene Kubwima bagize bati “ntabwo bikwiye ko u
Gatsibo: Barashinja  ubuyobozi kutabarangiriza imanza ku gihe

Gatsibo: Barashinja ubuyobozi kutabarangiriza imanza ku gihe

Amakuru
Abaturage bo mu Kagali ka Bushobora mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gatsibo  barashinja ubuyobozi kugira uburangare mu kubarangiriza imanza  zimaze imyaka itatu batsinze. Uku kutabarangiriza imanza baba batsindiye ku gihe ngo ni yo ntandaro y’amakimbirane bakigirana nabo baburanye ngo ashobora no kuvamo  ubwicanyi. Kamana John umwe muri aba baturage bafite ikibazo cy’imanza zitarangijwe wavuganye n’ikinyamakuru impamba.com yavuze ko hashize imyaka itatu aburanye n’umugore we ndetse aza no gutsinda urubanza, ariko ngo na n’ubu ntarahabwa ibyo yatsindiye. Kamana yagize ati “njyewe n’ubundi umugore yaje kunsahura turaburana aratsindwa noneho ngera n’aho njyaguteza kashe mpuruza kubera ko barimo kuntinza kumpesha ibyo natsindiye ngeza naho nyijyana ku        Kagali barandangaran
Ihame ry’uburinganire rizubahirizwe mu matora- Rwabuhihi

Ihame ry’uburinganire rizubahirizwe mu matora- Rwabuhihi

Amakuru
Kuri wa Gatanu i Kigali hateraniye inama nyunguranabitekerezo ku ruhare rw'imitwe ya politiki mu kwimakaza ihame ry'uburinganire mu matora. Bamwe mu bahagarariye Ihuriro ry'Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, abayobozi ba Komisiyo y'igihugu y'amatora ndetse n'abayobozi b'urwego rushinzwe kugenzura iy’ubahirizwa ry'uburinganire n'ubwuzuzanye bw'abagore n'abagabo mu iterambere ry'igihugu (GMO) bateraniye mu nama nyunguranabitekerezo ku ruhare rw'imitwe ya Politiki mu kwimakaza ihame ry'uburinganire mu matora. Umuyobozi wa GMO, Rose Rwabuhihi yavuze ko ari ngombwa kwita no kuganira ku buryo igihugu cya komeza guteza imbere ihame ry'uburinganire mu matora, bikaba ihame ry'imiyoborere myiza, demokarasi no kubahiriza uburenganzira bwa muntu nta vangura iryo ariryo ryose. Umuvug
Insina 206 z’umuturage wa Gatsibo zamaze gutemwa (Amafoto)

Insina 206 z’umuturage wa Gatsibo zamaze gutemwa (Amafoto)

Amakuru
Kwizera Siladji utuye mu Mudugudu wa Gatovu, Akagali ka Gakomeye Umurenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo ahangayikishijwe no kuba amaze gutemerwa insina 206 zamufashaga kubona ikimutunga we n’umuryango we. Uyu muturage avuga ko abo ashyira mu majwi ari bamwe mu bagize itsinda “Umucyo” rikora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi mu gishanga cya Rwacyirenga basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye  ku mbibi z’ubutaka  bifuza ko bwabonekamo umuhanda ubageza ku bikorwa byabo. Ubwo Kwizera Siladji yasurwaga n’ikinyamakuru impamba.com mu Mudugudu wa Gatovu  Akagali ka Gakomeye mu Murenge wa Kiziguro yavuze ko uru rugomo yakorewe mu ijoro ryo ku itariki ya 23 Gicurasi 2018 atari bwo bwa mbere byari bibaye ahubwo ko amaze kubikorerwa kenshi ndetse akaba ahamya ko abo ashyira mu majwi ari b
Asaga miliyari eshanu yateganyijwe mu matora y’Abadepite

Asaga miliyari eshanu yateganyijwe mu matora y’Abadepite

Amakuru
Miliyari eshanu na miliyoni 400 ni yo yateganyijwe mu matora y’Abadepite ategerejwe mu Rwanda muri uyu mwaka. Tariki ya 2 Nzeli 2018 ni bwo hazaba amatora y’abadepite ku banyarwanda baba mu mahanga (Diaspora), tariki ya 3 Nzeli 2018 nibwo mu Rwanda hazaba amatora rusange naho tariki ya 4 Nzeli 2018 habe amatora ku bahagarariye inzego zitandukanye harimo inzego z’abagore, urubyiruko n’uhagarariye abafite ubumuga. Charles Munyaneza Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Amatora yatangarije abanyamakuru ko nubwo ingengo y’imari itaratorwa, ariko bamaze guteganya azakoreshwa muri uyu mwaka kugeza amatora y’Abadepite abaye, yagize ati “uyu mwaka ingengo y’imari  ntiratorwa murabizi, ariko twebwe twateganyije ko aya matora yose harimo n’ibyo twakoresheje muri uyu mwaka bitazarenga
Komite Nyobozi y’Akarere ka Nyagatare na yo yeguye

Komite Nyobozi y’Akarere ka Nyagatare na yo yeguye

Amakuru
Abayobozi b’Akarere ka Nyagatare bose beguye mu gitondo cyo ku wa 30 Gicurasi 2018, ku mpamvu bise izabo bwite, abayigize bakurikiye abandi bo mu tundi turere dutandukanye bamaze iminsi bavuyeho. Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mupenzi George; Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Kayitare Didace na Musabyemariya Domitile wari ushinzwe imibereho myiza y’abaturage beguriye rimwe nk’uko Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufuruke Fred, ya bitangarije itangazamakuru. Yagize ati ‘‘Nibyo bose beguye ku mpamvu zabo bwite kandi ni uburenganzira bwabo busesuye igihe babona hari impamvu zatuma bareka akazi barabyemerewe nta kibazo.’’ Guverineri yemeje ko nawe yabonye amabaruwa y’abo bayobozi bose basezeye. Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Nyagatare, Utakunda Rukeba
Scroll Up