Amakuru

Perezida Kagame na Madamu barashyira indabo ku mva ishyinguyemo abishwe muri Jenoside barenga 250,000

Perezida Kagame na Madamu barashyira indabo ku mva ishyinguyemo abishwe muri Jenoside barenga 250,000

Amakuru
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame barashyira indabo ku mva ishyinguyemo abishwe muri Jenoside barenga 250,000, banacane Urumuri rw’Icyizere ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi. Ni mu rwego rwo gutangiza Icyumweru cy'Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka. Uyu munsi mu Rwanda no hirya no hino ku isi haratangira Kwibuka nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, ni igikorwa kiri kandi bubere hirya no hino mu midugudu aho Abanyarwanda basabwa kwitabira ibiganiro bihatangirwa. Hagati aho kandi ibihugu 193 bigize umuryango w'Abibumbye nabyo birifatanya n' u Rwanda kuri uyu munsi. Umunyamabanga mukuru wa Loni António Guterres yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi idakwiye kuzongera kuba ukundi. Yagize ati "Imyaka 24 irashize Jenoside yakore
Rwamagana:Abaturage baratabariza umuturanyi wabo utotezwa n’umugore n’umuhungu we

Rwamagana:Abaturage baratabariza umuturanyi wabo utotezwa n’umugore n’umuhungu we

Amakuru
Abaturage bo mu Mudugudu wa Kabuye mu Kagali ka Cyanya mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana batewe impungenge n’uburyo umuturanyi wabo Hatangimana Issa atotezwa n’umugore Mukeshimana Ziada n’umuhungu wabo w’imyaka 22 Abaturage babarizwa mu Isibo y’Ubutabera bavuga ko umuturanyi wabo ahora atotezwa kandi bagaterwa n’impungenge n’umutekano we Umwe mu baturanyi ba Hatangimana avuga ko ubuyobozi bukwiye kumurenganura akabona uburenganzira ku mutungo we, ati “ibikorerwa umuturanyi wacu Issa ni akarengane gakomeye,kuko kuva yatangira kuvuga ko yahombeje amakara ,umugore yatangiye kujya amutuka akamwandagaza ,ikibabaje ni uko yatangiye kumuteza umuhungu witwa Muhammed ngo ajye amukubita kugeza ubwo yanamukubise akamurema uruguma ,ubu igisigaye barashaka kumumenesha mu rugo kuko
Kirehe:Umugabo ukekwaho kwica nyina yatawe muri yombi

Kirehe:Umugabo ukekwaho kwica nyina yatawe muri yombi

Amakuru
Bizimana Joseph afungiye kuri station ya Police ya Nyarubuye yatawe akekwaho kwica umubyeyi we Mukandutiye Felecité w’imyaka 67 bari baturanye mu Mudugudu w’umutuzo mu Kagali ka Bisagara mu Murenge wa Mushikiri. Abavandimwe ba Bizimana bamushinja urupfu rwa nyina rwabaye muri iki Cyumweru. Abana ba nyakwigendera bavuga ko bakeka ko yaba yarishwe n’umuhungu we bagiranaga ibibazo by’amakimbirane nkuko byemezwa na mushiki wa Bizimana witwa Uwimana Emerance. Uwimana mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru impamba.com yagize  ati “yajyaga  amukubita,amuziza  ko  yamubujije kugurisha isambu ye ,yanamwiciye ihene amubuze ubwo yari aje kumukubita ,uko yasindaga kanyanga yazaga kumukubita, ku buryo yigeze kumukubita akamara iminsi itatu kwa muganga yivuza,yakundaga kuvuga kuvuga ko azamwi
Afurika ni umugabane wahawe umugisha n’Imana ariko bikaba bibabaje kuba ari wo ukennye-Musenyeri Kayinamura

Afurika ni umugabane wahawe umugisha n’Imana ariko bikaba bibabaje kuba ari wo ukennye-Musenyeri Kayinamura

Amakuru, Uburezi
Ibi ni ibyatangajwe na Musenyeri Kayinamura Samuel ukuriye inama y’Abaprotestanti, ubwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Mata 2018 mu Rwanda hatangiraga inama mpuzamahanga y’akarere k’ibiyaga bigari yiga ku ndangagaciro mu burezi bwo mu mashuri y’Abaprotesitanti no kubaka umuco w’amahoro mu mashuri yo mu Rwanda ,Congo Kinshasa n’u Burundi. Afungura iyi nama Madame Kabatesi Emerithe,ushinzwe amahugurwa mu mashuri yigisha kwigisha, yavuze ko uburezi ari yo nkingi y’iterambere rirambye ryafasha aka karere mu gusohoka mu bibazo bitandukanye kagiye gacamo birimo intambara n’ubukene,aboneraho gusaba abitabiriye inama kuba imbarutso n’urumuri mu kubaka amahoro muri aka karere . Musenyeri Kayinamura Samuel ukuriye inama y’Abaprotestanti mu Rwanda mu ijambo rye yavuze ko Afurika ari umu
Rwamagana:Haravugwa ababyeyi banga gufata imfashanyo zigenerwa abana bagaragaweho ibibazo by’imirire mibi

Rwamagana:Haravugwa ababyeyi banga gufata imfashanyo zigenerwa abana bagaragaweho ibibazo by’imirire mibi

Amakuru, Ubuzima
Abaturage bo mu mujyi wa Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba bavuga ko hari abana bafite ibibazo by’imirire mibi mu gihe hari ababyeyi bigaragara ko badashaka kwitabira gahunda zashyizweho mu rwego rwo kurwanya indwara ziterwa n’imirire mibi. Umudugudu wa Kabuye ni umwe mu midugudu urimo ikibazo cy’abana bafite ikibazo cy’imirire mibi, ni bo barimo gukurikiranwa n’abajyanama b’ubuzima basanze bari mu ibara ry’umutuku abandi 4 bari mu ibara ry’umuhondo Umwe mu bajyanama b’ubuzima avuga ko bahangayikishijwe n’uko hari abana bagaragayeho ikibazo cy’imirire mibi, ariko ababyeyi babo bakaba badashaka gufata imfashanyo bahabwa Uyu mujyanama aragira ati “dufite ikibazo cy’ababyeyi badashaka gukurikiza gahunda zo gufasha abana gahunda yo kuboneza imirire kuko tubabwira kujya gufata ifu
Abavuzi ba gakondo mu Rwanda bagiye kuvana amafaranga yabo mu ihembe

Abavuzi ba gakondo mu Rwanda bagiye kuvana amafaranga yabo mu ihembe

Amakuru, Ubukungu
Abavuzi ba gakondo mu Rwanda bibumbiye mu ihuriro “UMUAGA” batangije ikimina kibimburira umushinga bafite wo gutangiza banki yabo mu rwego rwo kuva muri gakondo yo ku bitsa mu ihembe. Aba bavuzi ba gakondo bakoze inteko rusange kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Mata 2018, bahita batangiza ikimina, ariko ikigamijwe ari uko mu minsi iri mbere bazaba bafite banki yabo yo kubitsa no kugurizanya. Sibomana Jean Boso Umuyobozi w’Umuryango Mugari w’Abavuzi Gakondo mu Rwanda (UMUAGA International Medicine) mu gusobanura ko bagiye kuvana amafaranga mu ihembe akabikwa muri banki yagize ati “uyu munsi twabashije gukura amafaranga mu mahembe bamwe niho bajyaga bayabika, baranze kuyabika muri banki, benshi banga umurongo wo kuri banki, abandi ntibaba banabizi bazi ko ari ukuyabika mu ihembe, r
Guverineri Gatabazi yanenze imyambarire mibi yabonye ku bana b’i Burera, ikosa arishyira ku babyeyi

Guverineri Gatabazi yanenze imyambarire mibi yabonye ku bana b’i Burera, ikosa arishyira ku babyeyi

Amakuru
Gatabazi Jean Marie Vianney, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yanenze imyambarire mibi yabonye ku bana bo mu Karere ka Burera, avuga ko ababyeyi bakwiye guhagurukira icyo kibazo. Guverineri Gatabazi mu kunenga ababyeyi ba Burera nyuma y’igikorwa cya siporo kuri bose (Car free day” cyabaye mu mpera z’icyumweru yagize ati “aba bana tugiye i Kigali bakurira imodoka? Mwaje se mugiye mu mirima? Umuco mwihaye wo gukaraba mugiye ku ishuri ni uwa gikoloni”. Yakomeje avuga uburyo hari abana baje bambaye imyambaro nk’iy’abagiye mu kiraro cy’inka. Mu gushimangira ko ikosa ari iry’ababyeyi batita ku bana babo bigatuma bambara nabi, Guverineri Gatabazi yabivuze muri aya magambo ati “si nabarenganya ndarenganya ba so na ba nyoko, isuku si ugutegereza Meya, bigomba gukorwa n’ababyeyi, ntit
Imyaka icumi Minani Rwema yitabye Imana, umuryango we urasaba abantu kugera ikirenge mu cye

Imyaka icumi Minani Rwema yitabye Imana, umuryango we urasaba abantu kugera ikirenge mu cye

Amakuru
Imyaka igiye kuba icumi umuhanzi Minani Rwema wamenyekanye mu indirimbo zakunzwe nka: Sur La Terre, Marayika, Rubera, Kigali nziza n’izindi yitabye Imana azize uburwayi, umuryango we uravuga ko umurage yabasigiye uzakomeza kubabera impamba. Minani Rwema yitabye Imana tariki ya 30 Werurwe 2008 mu Buhinde nyuma y’uburwayi yari amaranye igihe. Mu kiganiroJackie Minani wahoze ari umufasha wa nyakwigendera Minani Rwema yagiranye n’ikinyamakuru impamba.com, yavuze ko kuri uyu wa 30 Werurwe 2018 umuryango wa Minani witeguye kumwibuka. https://www.youtube.com/watch?v=U7hQDgSCf5s Jackie Minani yagize icyo abwira abakunzi b’ibihangano bya Minani ati “mu muryango ntabwo tumufata nk’aho yapfuye,uko twamwiyumvagamo byarakomeje, uko yabanaga n’abantu, urukundo yagiraga bidutera ishema, a
Itel imaze gutanga inkweto ibihumbi bitandatu mu duce dutandukanye tw’u Rwanda

Itel imaze gutanga inkweto ibihumbi bitandatu mu duce dutandukanye tw’u Rwanda

Amakuru, Inkuru Zamamaza, Mu Rwanda
Isosiyete y’ubucuruzi ya Itel imaze gutanga inkweto ibihumbi bitandatu (6,000) mu mpande zitandukanye z’igihugu. Samuel Bizimana, umuyobozi wa Itel yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko inkweto bazitanga ku bana baba mu buzima bugoye mu rweo rwo gufatanya na Leta guca burundu ingeso yo kugendesha ibirenge. Tariki ya 24 Werurwe 2018 isosiyete “Itel” ifatanyije n’ikigo cya Gasore Serge Foundation yatanze inkweto 500 mu Karere ka Burera, zikazahabwa abana biga ku mashuri atandukanye yo muri ako karere. Nyuma ya Burera ahandi “Itel” iteganya gutanga inkweto ni mu Karere ka Bugesera. Samuel yakomeje avuga ibindi bikorwa “Itel” ikora bigamije kunganira Leta ati “dutanga mituelle no gutanga ibiribwa ku batishoboye”. Umuyobozi wa Itel yavuze aho bakuye igitekerezo cyo gukora i
Rubavu: Muri Bugeshi abagore batatu cyangwa se batanu bashobora gutunga umugabo umwe

Rubavu: Muri Bugeshi abagore batatu cyangwa se batanu bashobora gutunga umugabo umwe

Amakuru, Mu Rwanda
Mu Murenge wa Bugeshi Akarere ka Rubavu nta bwo byoroshye kugira ngo umukobwa apfe kubona umusore umurongora ku buryo ubu ari bo bahitamo kugura umuhungu bikageza nubwo abagore batatu cyangwa se batanu bashobora gutunga umugabo umwe. Ndahorugiye Eliazar umusaza utuye mu Murenge wa Bugeshi yemeza ko abagabo babuze muri ako gace batuyemo bigatuma abasore bahari bihagararaho bagahitamo umukobwa ufite amafaranga gusa. Ndahorugiye yagize ati “hano muri Bugeshi umusore ashaka n’abagore batatu cyangwa batanu bakamutunga”. Ndahorugiye yakomeje agira ati “hano umugore atereta umugabo, hari umukobwa uba yaraheze iwabo uzana umusore bakabana”. Ibi na none bishimangirwa na Iyizire Léothine w’imyaka 31 umubyeyi  ikinyamakuru impamba.com cyasanze ku biro by’Umurenge wa Bugeshi aho agira ati
Scroll Up