
Bucyibaruta niwe wisabiye ko uwahoze ari Ministre w’Intebe aza mu rubanza rwe
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Gicurasi 2022 nibwo mu rubanza rwa Laurent Bucyibaruta ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 rubera mu rukiko rwa rubanda i Pari mu Bufaransa humviswe umutangabuhamya Dismas Nsengiyaremye, wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, kuva muri Mata 1992 kugera muri Nyakanga umwaka wa 1993.
Urubanza rwa Laurent Bucyibaruta wigeze kuba Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro rwari rugeze ku munsi wa gatandatu.
Laurent Bucyibaruta uburanishwa n'uru rukiko rwa rubanda akaba ari we wisabiye ko Dismas Nsengiyaremye w’imyaka 77 ahamagazwa n'urukiko nk’impuguke, nk’uko bitangazwa n’abanyamakuru bagiye kumva uru rubanza ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro (PAX Press).
Aba banyamakuru bavuga ko Dismas Nsengiya