
Gashora: Barashinja Veterineri Mujejimana guhombya aborozi abahambisha inka zitishwe n’indwara
Bamwe mu batuye mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, bavuga ko inka zipfuye zitishwe n’indwara Veternaire yagakwiye kujya azipima, yasanga nta burwayi zifite bakazirya, ariko we ngo ahita ategeka ko bazihamba atazipimye.
Abaturage bashinja umukozi ushinzwe ubworozi mu Murenge wa Gashora guhombya aborozi, biganjemo abo ikinyamakuru impamba cyasanze mu Kagali ka Ramiro ahazwi nko ku idihiro.
Bavuga ko iyo inka ipfuye kabone n’iyo yaba yishwe n’ikiziriko “Veternaire” Mujejimana w’Umurenge wa Gashora ahita ategeka ko bayihamba atayipimye, ku bwabo bakavuga ko aramutse ayipimye agasanga nta burwayi bundi ifite bahita bayirya.
Umuturage twahaye izina rya Jean Damour wo muri “centre” ya Dihiro agira ati “umuntu agira impanuka ry’itungo rye, ryishwe n’ikiziriko yahamagara