Author: Appolonia Uwanziga

Trump niwe Perezida wa Amerika uciye agahigo ko gutakarizwa icyizere

Trump niwe Perezida wa Amerika uciye agahigo ko gutakarizwa icyizere

Mu Mahanga
Donald Trump Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America yaterewe icyizere n’Inteko Ishinga Amategeko ku nshuro ya kabiri, ni we wa mbere mu Mateka ya America bibayeho kuri manda imwe. Ubu harakurikiraho iki? Kuri we bimutwaye iki? Abadepite ba America batoye ku bwiganze bemeza ko Donald Trump atakarizwa icyizere nka Perezida kubera gushishikariza imyigaragambyo, nyuma y’uko ikivunge cy’abantu kigabije Ingoro y’Inteko ishinga Amategeko yitwa Capitol bagahungabanya inteko y’Abadepite n’Abasenateri (Congress) yari iteranye yemeza ko Joe Biden ari we watsinze amatora ya Perezida. Biriya bikorwa by’imyigaragambyo byabereye kuri Capitol ku wa 6 Mutarama 2021 byaguyemo abantu 5. Ku wa Gatatu nimugoroba, Abadepite 232 batoye bemeza ko Donald Trump atakarijwe icyizere kuri 197 babyanze.
Umuyobozi wa CMA arashishikariza urubyiruko kwizigamira binyuze mu marushanwa

Umuyobozi wa CMA arashishikariza urubyiruko kwizigamira binyuze mu marushanwa

Ubukungu
Capital Market University Challenge ni amarushanwana ategurwa na “Capital Market Authority” akaba ahuza urubyiruko rwo muri za kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda, kuri ubu akaba yarabaye ku nshuro ya gatandatu. Amarushanwa ya 2019 yateguwe na “Capital Market Authority (CMA), ku bufatanye n’Ikigo cy’Isoko ry’Imari n’imigabane(Rwanda Stock Exchange (RSE), n’ikigo mpuzamahanga gihuza abanyeshuri biga ibijyanye n’Ubukungu n’Ubumenyi(International Association of Students in Economic and Commercial Sciences (AIESEC) hamwe n’ikigo cya ICPAR(the Certified Public Accountants of Rwanda). Aya marushanwa akaba yaratangiye tariki ya 1 Werurwe 2019 kugeza 26/3/2019). Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’agateganyo wa Capital Market Authority, Bundugu Eric, yavuze ko aya marushanwa bayategur
Umuhanzi Mucyo Hubert arifuza kugera ku rwego mpuzamahanga

Umuhanzi Mucyo Hubert arifuza kugera ku rwego mpuzamahanga

Imyidagaduro
Mucyo Hubert ni umuhanzi ukiri muto akaba ari umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza (Gospel),avuga ko aho Imana izishimira kumugeza hose ngo azahishimira ariko we ubwe ngo akaba yifuza kuzagera ku rwego mpuzamahanga mu gukora ibitaramo. Umuhanzi Mucyo Huert ubu abarizwa mu rusengero rwa Revival Palace Community Church ruherereye mu Murenge wa Gisozi,zimwe mu ndirimbo ze harimo: Nikubwawe,Intebe,Ahera,Azampoza,Ibanga,Umukiranutsi na Biracyashoboka. Mu kiganiro na Mucyo Hubert ku wa 24 Werurwe 2019 yavuze ko yatangiye kuririmba mw’itorero ryitwa Jubulile Temple Church akaba yarakuriye muri korali yitwaga World Stars. Mucyo avuga ko yari akiri muto ngo kuko icyo gihe yigaga mu mashuri abanza,avuga ko iyo korali ariyo yamuremyemo icyizere kuko ngo nyuma y’aho yagiye mu mash
Scroll Up