Author: Pascal Bakomere

Rugaba ntiyabona akazi gasimbura kuvuga amazina y’inka

Rugaba ntiyabona akazi gasimbura kuvuga amazina y’inka

Amateka y'abahanzi, Imyidagaduro, Mu Rwanda
Rugaba Emmanuel, umutahira wabigize umwuga ndetse akaba azwiho no kuyobora ibirori (M C) mu bukwe, yize ubucuruzi n’ibaruramari, ariko asanga impano afite yo kuvuga amazina y’inka ari yo imufitiye inyungu kuruta uko yajya gushaka akandi kazi. Rugaba atuye muri Kimisange mu Karere ka Kicukiro, avuga ko iyo ari mu bihe byiza amafaranga ashobora kwinjiza ku kwezi amake ari uguhera ku bihumbi magana atatu kuzamura. Soma ikiganiro Rugaba yagiranye n’ikinyamakuru impamba.com Impamba.com (I): Ubuhanzi bwawe bwatangiye kwigaragaza ryari? Rugaba Emmanuel (R E): Mu mwaka wa 1999, ubwo nabyinaga mu matorero ya Kinyarwanda no guhamiriza, muri 2008 ni bwo impano yo kuvuga amazina y’inka natangiye kuyigaragaza I : Amatorero wabyinnyemo azwi ni ay’ahe? R E: Nabyinaga mu matorero yo
Abavuga amazina y’inka mu bukwe bakeneye amahugurwa-Ntigurirwa

Abavuga amazina y’inka mu bukwe bakeneye amahugurwa-Ntigurirwa

Imyidagaduro, Mu Rwanda
Ntigurirwa Emmanuel, umuhanzi uzwiho kuvuga amazina y’inka mu bukwe, asanga uyu mwuga ukwiye gufatwa nk’indi kuko iyo ukozwe neza utunga nyirawo. Ntigurirwa mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru impamba.com kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Nyakanga 2017 yavuze ko mu kwezi ashobora byibura kwinjiza amafaranga atari munsi y’ibihumbi mirongo icyenda (90,000Frs). Ibisabwa kugira ngo umuntu amenye kuvuga amazina y’inka Ntigurirwa yatangaje ko kugira ngo uvuge amazina y’inka neza bisaba kuba ari impano kuruta kubyiga bitakurimo. Uyu muhanzi yagize ati “kuvuga amazina y’inka bisaba kuba ari mpano kuko hari ababyiga bikabananira naho kuba wararagiye inka byongera ubumenyi”. Nubwo abavuga amazina y’inka batagira ihuriro, ariko bakunze kumenyana Ntigurirwa avuga ko abavuga amazina y
Umuhanzi Kavutse yatangiye kwambika abantu imyenda akura muri America, Canada na Aziya

Umuhanzi Kavutse yatangiye kwambika abantu imyenda akura muri America, Canada na Aziya

Imyidagaduro, Mu Rwanda
Umuhanzi Kavutse Olivier uzwi mu itsinda rya “Beauty For Ashes” yatangije iduka ricuruza imyenda akura muri America, Canada na Aziya mu rwego rwo kurushaho kurimbisha Abanyarwanda. Aho Kavutse yakuye igitekerezo cyo gutangiza iri duka Kavutse yatangarije ikinyamakuru impamba.com impamvu yahisemo gutangiza iduka ry’imyenda yise “Up Award Clothing”. Kavutse yavuze ko kuko yakundaga gutembera mu bihugu byo hanze y’u Rwanda, yakundaga kubona imyenda myiza idafitwe n’abandi. Uyu muhanzi avuga ko imyenda ye harimo iyo agurisha n’iyo akodesha. Kavutse yinjiye mu bucuruzi bw’imyenda asanga abandi bamaze kwamamara, yaba azanye irihe tandukaniro? Nubwo Kavutse atangiye vuba ubucuruzi bw’imyenda, ariko aje asanga muri uwo mwuga abandi bamaze kubaka izina barimo: Francis Zahabu, Kol
Uburyo Iranzi yatangiye amarushanwa yirukankisha ibirenge kugeza ateze indege akajya mu Butaliyani

Uburyo Iranzi yatangiye amarushanwa yirukankisha ibirenge kugeza ateze indege akajya mu Butaliyani

Amateka y'abakinnyi
Iranzi Celine Umunyarwandakazi w’imyaka 23 witoreza mu Butaliyani yatangiye siporo yo gusiganwa ku maguru (Athletics) yirukankisha ibirenge, ariko ubu arishimira aho amaze kugera abikesha kwihanganira ibigeragezo byose yahuye na byo. Iranzi Celine uturuka mu Karere ka Nyamasheke , yakiniye iyo kipe hamwe na APR Athletics Club, mu mezi arindwi yamaze mu Butaliyani, amarushanwa 24 yitabiriye yose yazaga mu myanya y’abakinnyi bitwara neza bagahembwa, akaba yaragarutse mu Rwanda mu mpera z’umwaka wa 2017 amaze kwegukana ibikombe icyenda. Inshamake y’ubuzima bw’uyu mukinnyi Amazina: Iranzi Céline Aho yavukiye: Umurenge wa Nyabitekeri mu Karere ka Nyamasheke Igihe yavukiye: Tariki ya 4 Mata 1994 Idini asengeramo: ADEPR/Bibare Icyo akunda: Siporo no gusenga Icyo yanga:
Gasore Serge wifuza guhindura amateka ya Ntarama nyuma ya Jenoside ni muntu ki?

Gasore Serge wifuza guhindura amateka ya Ntarama nyuma ya Jenoside ni muntu ki?

Amateka y'abakinnyi
–Gasore Serge ni umukinnyi w’imikino ngororamubiri (athletisme) warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera, nyuma yo kujya kwiga muri Amerika abikesha ubuhanga bwe mu marushanwa yo gusiganwa ku maguru, afite intego yo gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu cye. -Gasore yamenyekanye mu myaka ya 2004-2005, ariko nyuma aza kugira amahirwe yo gukomeza amashuri ya Kaminiza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika akinira ishuri yigagaho. -Gasore nubwo yavukiye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, nyuma ababyeyi be bimukiye mu Murenge wa Ntarama Akarere ka Bugesera ari naho yarokokeye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. -Gasore ubu ari mu Rwanda aho yatangiye kubaka ikigo mu Murenge wa Ntarama yitiriye izina rye mu
Umukinnyi wa APR arasaba abayobozi kwirinda gukoresha siporo mu gukora ibinyuranye n’amahame y’Igihugu

Umukinnyi wa APR arasaba abayobozi kwirinda gukoresha siporo mu gukora ibinyuranye n’amahame y’Igihugu

Amateka y'abakinnyi, Imikino
Hakizimana Gervais umukinnyi w’ikipe ya APR y’imikino ngororamubiri (Athletics), ariko witoreza mu Bufaransa, arasaba bamwe mu bayobozi b’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) kwirinda gukoresha siporo mu bitemewe n’amategeko. Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru impamba.com, ubwo yavugaga ku cyerekezo cy’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda, Hakizimana waje mu Rwanda kuhasoreza umwaka wa 2016 no kuhatangirira uwa 2017, yagize ubutumwa ageza kuri Minisiteri ishinzwe siporo mu Rwanda (MINISPOC), ati “MINISPOC ikurikirane Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda irebe ko ikora inshingano zayo neza igendeye ku mihigo yahize, Athletisme y’u Rwanda ntikwiye kuba akarima k’umuntu umwe, irebe n’abifashisha Athletisme bagakora ibinyuranye n’amahame y’Igihugu, bamwe batotez
Muvunyi Hermas umaze kwegukana imidali isaga 15 ni muntu ki?

Muvunyi Hermas umaze kwegukana imidali isaga 15 ni muntu ki?

Amateka y'abakinnyi, Imikino
Amazina: Muvunyi Hermas Cliff Aho yavukiye:Kamonyi  muwa 1988 Amashuri abanza: Kamonyi Ayisumbuye: SFN Aho akunze gusohokera: Kibuye Ibiro: 59 Ibyo yize: Ubuhinzi (Agronomie) Icyo akunda: Siporo (gusiganwa ku maguru na Volleyball) Icyamushimishije: Kwegukana umudali w’isi muri 800m Icyamubabaje: Kutajya mu mikino Paralempike ya 2008 i Pekin mu Bushinwa Uburebure: 1, 76 Umukinnyi yemera: Mousa Umutoza yemera: Karasira Eric Ubutumwa: Gukomeza kumuba hafi. Muvunyi Hermas Cliff, umukinnyi w’Umunyarwanda wamamaye mu mikino ngororamubiri mu bafite ubumuga, akaba afite n’ibihe (Minima) bimwemerera kwitabira imikino Paralempike izabera i Rio muri Brazil umwaka utaha wa 2016, mu kiganiro n’ikinyamakuru Impamba.com yavuze ibigwi bye byo muri siporo n’ubu
Kera numvaga nzaba nka Ruhumuriza cyangwa ngakinira Rayon Sports-Magare

Kera numvaga nzaba nka Ruhumuriza cyangwa ngakinira Rayon Sports-Magare

Amateka y'abakinnyi, Imikino
Muhitira Felicien umukinnyi w’Umunyarwanda w’imikino ngororamubiri (Athletisme) ubu witoreza mu Butaliyani, yakoze akazi k’ubunyonzi bituma abantu bamwita “Magare”, kubera gukunda gutwara igare kera yumvaga azamamara mu Rwanda nka Ruhumuriza Abraham cyangwa se akazakinira Rayon Sports kuko yabyirutse ari umuhanga mu guconga ruhago, ariko byarangiye atariho impano yigaragaje muri siporo. Amazina: Muhitira Felicien Magare Aho abarizwa: Mu Butaliyani Aho yavukiye: Gashora mu Bugesera Igihe yavukiye: Tariki ya 4 Ugushyingo 1994 Icyo akunda: Siporo Icyo yanga: Indyarya Ubutumwa: Abakinnyi bakunde umwuga wabo. Muhitira Felicien bakunze kwita Magare, mu Rwanda ubarizwa mu ikipe ya Mountain Classic Athletics Club mu kiganiro yagiranye n’impamba.com yasubije ibibazo bita
Gatsibo: Ikibazo cy’abana bata amashuri bakajya mu birombe gikomeje gufata indi ntera

Gatsibo: Ikibazo cy’abana bata amashuri bakajya mu birombe gikomeje gufata indi ntera

Amakuru
Mu Kagali ka Rwarenga mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gatsibo ikibazo cy'abana bata ishuri bagahitamo  kugana mu  birombe  gukora imirimo y’ingufu yo gucukura amabuye ya Gasegereti na Coluta kugira ngo babone amafaranga gikomeje gufata indi ntera. Uku guta ishuli bakinjira muri ubu bucukuzi bikomeje kubagiraho ingaruka y’uburara ndetse no kwishora mu businzi binateza umutekano muke aho batuye. Ubwo umunyamakuru w’impamba.com yageraga muri aka Kagali ka Rwarenga  ku musozi urimo ibi birombe bicukurwamo amabuye ya Koluta na Gasegereti  yahasanze abana b’abahungu n’abakobwa  batari bake  bari mu kigero cy’imyaka irindwi na cumi n’itanu   bari mu gikorwa cyo gucukura  muri ibi birombe. Uretse abacukura hari n’abandi umunyamakuru yahasanze barimo kuyungurura amabuye bacukuye