
Rugaba ntiyabona akazi gasimbura kuvuga amazina y’inka
Rugaba Emmanuel, umutahira wabigize umwuga ndetse akaba azwiho no kuyobora ibirori (M C) mu bukwe, yize ubucuruzi n’ibaruramari, ariko asanga impano afite yo kuvuga amazina y’inka ari yo imufitiye inyungu kuruta uko yajya gushaka akandi kazi.
Rugaba atuye muri Kimisange mu Karere ka Kicukiro, avuga ko iyo ari mu bihe byiza amafaranga ashobora kwinjiza ku kwezi amake ari uguhera ku bihumbi magana atatu kuzamura.
Soma ikiganiro Rugaba yagiranye n’ikinyamakuru impamba.com
Impamba.com (I): Ubuhanzi bwawe bwatangiye kwigaragaza ryari?
Rugaba Emmanuel (R E): Mu mwaka wa 1999, ubwo nabyinaga mu matorero ya Kinyarwanda no guhamiriza, muri 2008 ni bwo impano yo kuvuga amazina y’inka natangiye kuyigaragaza
I : Amatorero wabyinnyemo azwi ni ay’ahe?
R E: Nabyinaga mu matorero yo