Author: Pascal Bakomere

Kigali: Impact Santé Afrique trains ‘The Voices of the Fight’ on Malaria advocacy

Kigali: Impact Santé Afrique trains ‘The Voices of the Fight’ on Malaria advocacy

Mu Rwanda
Impact Santé Afrique (ISA), which is a secretariat of the ‘Civil Society for Malaria Elimination (CS4ME)’ has trained “The Voices of the Fight” that include Civil Society Leaders and Community Health Workers in Anglophone Africa to increase advocacy for the fight against malaria, and to support the upcoming 7th replenishment of the Global Fund. The three-day training that took place in Kigali on May 24-26 2022 – bringing together 15 participants from six countries: Uganda, Nigeria, Kenya, Tanzania, Rwanda and Cameroun – was with objective to strengthen Anglophone leaders and Community Health Workers on public speaking techniques to improve the quality of public speaking when sharing testimonies, personal stories, experiences, and key messages to different audiences. “We have iden
Urubanza rwa Bucyibaruta: Umuntangabuhamya yemeje ko mbere ya Jenoside yari umugabo w’imico myiza

Urubanza rwa Bucyibaruta: Umuntangabuhamya yemeje ko mbere ya Jenoside yari umugabo w’imico myiza

Politiki
Urubanza rwa Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, rubera mu rukiko rwa rubanda i Paris mu Bufaransa kugeza ubu hakomeje kwakirwa abatangabuhamya batandukanye, aho umwe yabajijwe uko yari umuzi mbere, asubiza ko yari umugabo mwiza. Muri uru rubanza, umutangabuhamya warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, yabajijwe ati “Ese waba wari uzi Perefe? Maze asubiza Yego asobanuraga naho bahuriye. Uyu mutangabuhamya kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Gicurasi 2022 yagize ati “mbere ya Jenoside twahuriraga mu nama hari nk'iyo nibuka yabereye ahitwa ku Itaba ikaba yari inama yavugaga ku mutekano, icyo gihe hari inkubiri y'amashyaka, Bucyibaruta akavuga ko abantu bagomba kwirindira umutekano”. Umucama
Kicukiro: Aratabaza kuko Musengimana wahoze ari umusirikare yamusigiye imitungo y’iwabo nyuma ya 1994 n’ubu akaba akiyirimo

Kicukiro: Aratabaza kuko Musengimana wahoze ari umusirikare yamusigiye imitungo y’iwabo nyuma ya 1994 n’ubu akaba akiyirimo

Amakuru
Abo mu muryango wa Ngiruwonsanga Jean Baptiste bakundaga kwita Ruhashya witabye Imana muri 1994,baravuga ko  umutungo wabo utimukanwa ugizwe n’isambu ifite ubuso bwa hegitari ebyiri zirenga ufite UPI:1/03/10/03/755 ndetse n’inzu  uri mu Murenge wa Nyarugunga, Akagali ka Rwimbogo, Umudugudu wa Rwinyange, wigaruriwe na Musengimana Protegene kuva Jenoside yakorewe abatutsi yahagarikwa kugeza 2022, aba bana baracyasiragira mu nzego z’ubuyobozi basaba gusubizwa imitungo y’ababyeyi babo, ariko byaranze. Uyu Protegene we aravuga ko kugira ngo yemera gusubiza uwo mutungo agomba kubanza kwishyurwa amafaranga yose y’imyaka yamaze aharinda bo badahari. Umwe mu banyamategeko wavuganye n’ikinyamakuru impamba.com yavuze ko iyo umuntu aragijwe umutungo iyo nyirawo agarutse arawusubizwa nta yan
Amagare: Murenzi Abdallah agiye kwiyamamariza kuyobora FERWACY ari umukandida umwe, Minisiteri ya Siporo irashinjwa kubigiramo uruhare

Amagare: Murenzi Abdallah agiye kwiyamamariza kuyobora FERWACY ari umukandida umwe, Minisiteri ya Siporo irashinjwa kubigiramo uruhare

Imikino
Murenzi Abdallah niwe uziyamamariza kuyobora Ishyirahamwe ry’Umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) ari umukandida umwe rukumbi mu matora agomba kuba Kucyumweru tariki ya 29/05/2022, mu gihe ubwo hatangwaga kandidatire uwo mwanya yawuhataniraga na Rwabusaza Thierry.   Kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Gicurasi 2022 nibwo hiriwe amakuru avuga ko Rwabusaza Thierry wigeze kuba Umunyamabanga Mukuru wa FERWACY ndetse akaba n’umubitsi w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ko Minisiteri ifite imikino mu nshingano zayo yamutegetse kuvanamo kandidatire ye kugira ngo Murenzi Abdallah aziyamamaze ari umukandida umwe rukumbi. Nyuma yo kumva aya makuru ikinyamakuru IMPAMBA.COM cyabajije Shema Maboko Didier Umunyamabanga Uhoraho wa Minisiteri ya Siporo avuga ko ayo makuru nta
Umunyamabanga wa Green Party arasaba Abanyarwanda kutirengagiza ibinyabuzima

Umunyamabanga wa Green Party arasaba Abanyarwanda kutirengagiza ibinyabuzima

Amakuru
Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda (DGPR), Depite Ntezimana Jean Claude arasaba Abanyarwanda kutirengagiza ikinyabuzima icyo ari cyo cyose kuko yaba isazi cyangwa se umubu byose ari ingirakamaro. Ibi, yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Gicurasi 2022 nyuma y’amahugurwa yahuje abanyamuryango b’iri shyaka muri Kigali (Olympic Hotel)  aho yavuze ko hagize ikinyabuzima na kimwe abantu birengagiza byabagiraho ingaruka, yagize ati “hagize ikinyabuzima na kimwe twirengagiza muri rusange natwe twaba twiyibagiwe bivuze ko tugomba kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima, tukamenya ngo bibayeho neza buriya ku bahanga ntushobora kumenya y’uko isazi yagira akamaro, ntushobora kumenya ko umubu
Mu rubanza rwa Bucyibaruta hari uwisubiyeho ku ijambo yabwiye Abafaransa muri 2012

Mu rubanza rwa Bucyibaruta hari uwisubiyeho ku ijambo yabwiye Abafaransa muri 2012

Amakuru
Urubanza rwa Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, rubera mu rukiko rwa rubanda i Paris mu Bufaransa kugeza ubu hakomeje kwakirwa abatangabuhamya batandukanye, aho umwe muri 2012 wavuze ko adashobora kumutangaho ubuhamya, ariko muri 2022 aza kwisubiraho akaba ari umwe mu batangabuhamya bumviswe kuri uyu wa Gatatu. Amakuru ikinyamakuru IMPAMBA.COM gikesha abanyamakuru bagiye kumva uru rubanza avuga ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Gicurasi 2022, umutangabuhamya yabajijwe n'urukiko impamvu muri 2012 yabwiye Abafaransa bari mu iperereza mu Rwanda ko Bucyibaruta aramutse afashwe atakwemera kuzamutangaho ubuhamya ubu akaba yemeye kubutanga. Uyu mutangabuhamya yasubije ko muri 2012 yari afite ubw...
Umutangabuhamya yasabye ko Bucyibaruta yoherezwa mu Rwanda agasaba imbabazi Abanyarwanda

Umutangabuhamya yasabye ko Bucyibaruta yoherezwa mu Rwanda agasaba imbabazi Abanyarwanda

Amakuru
Urubanza rwa Bucyibaruta Laurent ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, kuri uyu wa Kabiri humviswe abatangabuhamya bo mu Rwanda, aho hari uwasabye ko yakoherezwa mu Rwanda agasaba imbabazi abanyarwanda yahemukiye. Uru rubanza rukomeje kubera mu rukiko rwa rubanda ruri i Paris mu Bufaransa, Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Gikongoro akaba aburana kubera gukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Abanyamakuru bavuye mu Rwanda bakajya mu Bufaransa gukurikirana uru rubanza batangaza ko umutangabuhamya yavuze ko nyuma yo kurokoka ubwicanyi kuri Paruwasi ya Kibeho yabashije guhungira kuri paruwasi ya Karama .Gusa naho ngo abicanyi bari bamaze kwica abatutsi i Kibeho barabakurikiranye. Umutangabuhamya y...
Cricket:IPRC Kigali na Zonic Tigers zegukanye ibikombe bya shampiyona

Cricket:IPRC Kigali na Zonic Tigers zegukanye ibikombe bya shampiyona

Imikino
Icyiciro cya mbere cya shampiyona ya Cricket cyakinwe kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Gicurasi 2022 aho Zonic Tigers CC yatwaye igikombe cya shampiyona itsinze Kigali CC amanota 217 kuri 112 naho mu cyiciro cya kabiri igikombe cyatwawe na IPRC Kigali. Zonic Tigers CC ni yo yatsinze toss ihitamo kubanza gukora “batting” ishyiraho amanota 217 havuyemo abantu 4 (4 wickets). Kigali Cricket Club ntiyabashije gukuraho agahigo kari kashyizweho na Zonic kuko yashyizeho amanota 112 Zonic ikaba yakuyemo abakinnyi bose ba Kigali Cricket Club (10 All out Wickets). Asaba Bryan wa Zonic ni we wabaye umukinnyi mwiza w’umukino, anashyiraho amanota 120 mu dupira 60 yakinnye. Ku rundi ruhande, IPRC Kigali Cricket Club yatwaye igikombe cy’icyiciro cya kabiri itsinze Right Guards amanota 15
Bucyibaruta niwe wisabiye ko uwahoze ari Ministre w’Intebe aza mu rubanza rwe

Bucyibaruta niwe wisabiye ko uwahoze ari Ministre w’Intebe aza mu rubanza rwe

Amakuru
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Gicurasi 2022 nibwo mu rubanza rwa Laurent Bucyibaruta ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 rubera mu rukiko rwa rubanda i Pari mu Bufaransa humviswe umutangabuhamya Dismas Nsengiyaremye, wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, kuva muri Mata 1992 kugera muri Nyakanga umwaka wa 1993. Urubanza rwa Laurent Bucyibaruta wigeze kuba Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro rwari rugeze ku munsi wa gatandatu. Laurent Bucyibaruta uburanishwa n'uru rukiko rwa rubanda akaba ari we wisabiye ko Dismas Nsengiyaremye w’imyaka 77 ahamagazwa n'urukiko nk’impuguke, nk’uko bitangazwa n’abanyamakuru bagiye kumva uru rubanza ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro (PAX Press). Aba banyamakuru bavuga ko Dismas Nsengiya
Bucyibaruta ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yasabye ko amasaha y’urubanza yagabanywa

Bucyibaruta ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yasabye ko amasaha y’urubanza yagabanywa

Amakuru
Laurent Bucyibaruta ukurikiranyweho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro yari abereye umuyobozi, yasabye ko amasaha y’urubanza rwe yagabanywa kuko afite intege nke. Ku munsi wa gatanu w’urubanza rwe rubera mu rukiko rwa rubanda i Paris mu Bufaransa, Laurent Bucyibaruta kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Gicurasi 2022 yinjiye mu rukiko yitwaje imbago imwe. Nk’uko ikinyamakuru IMPAMBA kibikesha abanyamakuru bavuye mu Rwanda bakajya gukurikirana urwo rubanza, ni uko kuri uyu wa Gatanu umwanya wahawe Dr Helene Dumas, umushakashatsi n’umunyamateka wananditse igitabo yise “Le genocide au Village” kivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Ni urubanza rwamaze amasaha hafi ane, ubushinjacyaha ndetse n’ubwunganizi bw’uregwa,
Scroll Up