Author: Pascal Bakomere

Laurent Bucyibaruta yakatiwe igifungo cy’imyaka 20

Laurent Bucyibaruta yakatiwe igifungo cy’imyaka 20

Politiki
Urukiko rwa Rubanda (Court d’assises) rw’i Paris mu Bufaransa rwakatiye igihano cy’igifungo cy’imyaka 20 Bucyibaruta Laurent wahoze ari Perefe wa Gikongoro mu gihe cya Jenoside yakorerwaga Abatutsi 1994. Bucyibaruta w’imyaka 78 y’amavuko yaburaniraga muri urwo rukiko guhera tariki 17Gicurasi 2022, ku byaha yari akurikiranweho birimo ibyaha bya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyoko-muntu. Ni we wo ku rwego rwo hejuru cyane mu bahoze ari abategetsi uburanishirijwe mu Bufaransa ku byaha bya Jenoside yakorerwaga Abatutsi 1994. Ibyaha yashinjwaga birimo ubwicanyi bw’abatutsi bwabereye i Murambi, i Kibeho, i Kaduha no ku Cyanika ahiciwe abatutsi benshi bamaze kuhahurizwa kuko babaga bijejwe umutekano. Nyuma baje kwirarwamo n’abajandarume
Ubushinjacyaha ntibwahaye agaciro kuba Bucyibaruta yari afite umugore w’umututsikazi, menya igihano yasabiwe

Ubushinjacyaha ntibwahaye agaciro kuba Bucyibaruta yari afite umugore w’umututsikazi, menya igihano yasabiwe

Politiki
Mu rubanza rwa Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro, ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 rubera mu Bufaransa, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 08 Nyakanga 2022, mbere y’uko umushinjacyaha amusabira igihano cyo gufungwa ubuzima bwe bwose, yaranzwe no gusinzira mu rukiko ndetse no kurira nyuma yo kumva ibyo ashinjwa. Abanyamakuru babiri bo mu Rwanda boherejwe n’umuryango PAX PRESS kumva uru rubanza rubera mu rukiko rwa rubanda ruri i Paris mu Bufaransa bemeza ko umushinjacyaha nyuma yo gushinja Bucyibaruta yamusabiye igifungo cya burundu hatitawe mu kuba yari afite umugore w’Umututsikazi cyangwa se hari umuntu yahise mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Umushinjacyaha Celine VIGUIER yagize ati “Bucyibaruta arashinjwa
Bucyibaruta yabajijwe impamvu yemeye kuguma mu mirimo ye muri Jenoside

Bucyibaruta yabajijwe impamvu yemeye kuguma mu mirimo ye muri Jenoside

Politiki
Urubanza rwa Laurent Bucyibaruta ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 rurakomeje mu Bufaransa, aho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Nyakanga 2022, umushinjacyaha yamubajije impamvu yemeye gukomeza kuba Perefe wa Gikongoro ndetse agakorana n'abicanyi. Nk'uko ikinyamakuru impamba.com kibikesha abanyamakuru bagiye kumva uru rubanza rukomeje kubera mu rukiko rwa rubanda ruri i Paris mu Bufaransa, ni uko umushinjacyaha yabajije Bucyibaruta ati "kuki wemeye kuguma ku mirimo ya Perefe ugakomeza gukorana n'abicanyi?" Aha Bucyibaruta yasubije ati"guhunga ngo mve ku mirimo yanjye sinigeze mbitekereza mbere cyane ko numvaga bitakemura ibibazo byari biriho". Bucyibaruta yakomeje asubiza ati "ni iki se kibabwira ko wenda iyo nemera kuva ku mirimo hatari kuza um
Rwanda NGOs Forum na ASOFERWA bahuriye mu rugamba rwo guhangana na Malariya

Rwanda NGOs Forum na ASOFERWA bahuriye mu rugamba rwo guhangana na Malariya

Politiki
Urugaga rw’Imiryango Nyarwanda itari iya Leta ishinzwe kurwanya icyorezo cya SIDA, guteza imbere Ubuzima no guharanira Uburenganzira bwa muntu (Rwanda NGOs Forum on HIV/AIDS and Health Promotion (RNGOF on HIV/AIDS & HP) muri gahunda yo kurandura indwara ya Malariya izakora ubukangurambaga mu bantu basanzwe naho ASOFERWA (Association De Solidarite des Femmes Rwandaises) izakora ubukangurambaga mu bantu bigoye kugeraho nk’abakora umwuga w’uburaya n’abandi. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Kamena 2022 nibwo muri Kigali habereye umuhango wo gutangariza inzego zitandukanye harimo abo mu nzego za Leta zishinzwe ubuzima, uburyo ubwo bukangurambaga bwo guhangana Malariya buzakorwa mu myaka ibiri. Nshimiyimana Appolinaire, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ASOFERWA yatangarije ikinyamaku
Abasirikare bakuru, Ministre wa Siporo n’abandi bakomeye muri Leta y’u Rwanda batangiye kwivanga mu miyoborere ya siporo, kuki bitavugwa?

Abasirikare bakuru, Ministre wa Siporo n’abandi bakomeye muri Leta y’u Rwanda batangiye kwivanga mu miyoborere ya siporo, kuki bitavugwa?

Sesengura
Hashize igihe tubona abantu baza kuyobora amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda ntaho bagaragaye mu bikorwa bya siporo ahubwo bazwi mu mirimo ya politike, mu rwego rwo kugira ngo batorwe nk’uko uwabazanye yabyifuje usanga uwemererwa kwiyamamaza ari umukandida umwe rukumbi, abashyirwa mu majwi mu kubiba inyuma ni bamwe mu basirikare bakuru, Ministre wa siporo hamwe n’abandi bantu bakomeye muri Leta. Ubu igikomeje kwibazwa ni ukumenya amazina y’abo abantu bakomeye muri Leta baba bihishe inyuma yo kuzana abo bantu batumva imiyoborere ya siporo, ari na yo mpamvu itangzamakuru ryo mu Rwanda ryagombye guhaguruka rikabikoraho ubucukumbuzi amazina yabo akajya ahagaragara kugira ngo habe amatora abanyamuryango bagizemo uruhare, kuko bamwe mu ba perezida b’amakipe batangiye kwinubira kuyoborwa n
Uwahoze ari umusirikare muri Jenoside yavuze ko Bucyibaruta yatanze itegeko ryo kwica Abatutsi (Ubuhamya mu rubanza rw’i Paris)

Uwahoze ari umusirikare muri Jenoside yavuze ko Bucyibaruta yatanze itegeko ryo kwica Abatutsi (Ubuhamya mu rubanza rw’i Paris)

Politiki
Mu cyumweru cya gatandatu cy’urubanza rwa Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Gikogoro ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, hakomeje kumvwa abatangabuhamya batandukanye, aho kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Kamena 2022 hari uwavuze ukuntu yumvise uwahoze ari umusirikare mu ngabo za ex-Far avuga ko Perefe wa Gikongoro yatanze itegeko ryo kwica Abatutsi. Umutangabuhamya wumviswe kuri uyu wa Mbere yagize ati “kubera ko twari dutuye ku nzira twaje kumva abahutu bagenda baganira ko bavuye mu nama kuri superefegitura ikaba yari iyo kwica Abatutsi. Haje gupfa umugabo Martin ku Gikongoro bajya kumushyingura, mu bagiyeyo harimo Straton Ngezahayo wari warigeze kuba umusirikare, bamaze kumushyingura yaraje ajya mu baturage b'abahutu ababwira ko bagomba gutangira kwi
CCO Rilima: Abaganga 2O bahuguwe mu kwita ku bafite ubumuga bwa “Clubfoot”

CCO Rilima: Abaganga 2O bahuguwe mu kwita ku bafite ubumuga bwa “Clubfoot”

Mu Rwanda
Amahugurwa y’abaganga bavura indwara z’amagufa yaberaga mu bitaro bya “Centre de Chirurgie Orthopédique Pédiatrique et de Réhabilitation Sainte Marie de Rilima (CCO Rilima) yasojwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Kamena 2022. Aya mahugurwa yiswe "Africa Clubfoot Training (ACT) Project Basic  Clubfoot Treatment Providers Course" yatangiye ku wa Gatatu tariki ya 8 asozwa ku wa 10 Kamena 2022, yitabirwa n’abaganga 20 baturuka mu bitaro 16 byo mu Rwanda. Aba baganga nyuma yo kwigishwa bajyaga gushyira mu bikorwa (practice) iby’ibanze bize mu kuvura ubumuga bw’ibirenge bitarambutse neza buzwi ku izina rya "Clubfoot". Aya mahugurwa yateguwe n’ibitaro bya “Centre de Chirurgie Orthopédique Pédiatrique et de Réhabilitation Sainte Marie de Rilima (CCO Rilima)” ku bufatanye na Global Hea
Mu rubanza rwa Bucyibaruta hari uwavuze ukuntu umusirikare wa ex-FAR yanze ko Interahamwe zimwica kugira ngo azavuge ibyabaye

Mu rubanza rwa Bucyibaruta hari uwavuze ukuntu umusirikare wa ex-FAR yanze ko Interahamwe zimwica kugira ngo azavuge ibyabaye

Politiki
Urubanza rwa Laurent Bucyibaruta wigeze kuba Perefe wa Gikongoro ukekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 rubera mu rukiko rwa rubanda i Paris mu Bufarasa, rurakomeje aho hakomeje kumvwa abatangabuhamya batandukanye. Umwe muri aba batangabuhamya yavuze ukuntu we na mugenzi we bihishe mu musarani urimo imyanda bikageza aho batabaza umuntu uri hanze kugira ngo aze abakuremo, nyuma yo kuvamo Interahamwe zashatse kumwica ariko umusirikare wo mu ngabo zatsinzwe (EXFAR) arabyanga kugira abe ari we uzabara inkuru y’ibyo yabonye muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Uyu mutangabuhamya yavuze ukuntu mbere yo guhura n’uwo musirikare hari umugabo bahamagaye wabakuye mu musarani akoresheje ikiziriko, yagize ati “Twahamagaye nk’iminsi 4 cyangwa 5 niba mbyibuka neza, wa mukobwa
Rwamagana: Hagiye kubakwa imihanda ya Kaburimbo y’ahareshya na kilometero 18

Rwamagana: Hagiye kubakwa imihanda ya Kaburimbo y’ahareshya na kilometero 18

Mu Rwanda
Kakooza Henry, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rwamagana aratangaza ko bagiye kubaka imihanda ibibiri  ya Kabulimbo ifite uburebure bungana na kilometero 18 zirengaho, izuzura itwaye asaga miliyari ebyiri kuri buri umwe. Muri iyo mihanda hari uzaturuka ahazwi nko kwa Karangara ugana ahahingwa indabo hitwa kuri “Bella Flower” uzaba ufite uburebure bwa kilometer 13 n’ibice icyenda naho mu Mujyi wa Rwamagana ni ahareshya kilometero 4 n’ibice 6 bya Kaburimbo. Ibi, Kakooza yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Kamena 2022, ubwo njyanama n’inzego zitandukanye z’Akarere ka Rwamagana basuraga ibikorwa by’imihigo mu mirenge itandukanye. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rwamagana yavuze ko imirimo yo kubaka iyo mihanda igomba gutangira muri u
Arasaba ubutabera kuko muri Jenoside Bucyibaruta ari we wari ukuriye ubuyobozi bwose bwo muri Gikongoro

Arasaba ubutabera kuko muri Jenoside Bucyibaruta ari we wari ukuriye ubuyobozi bwose bwo muri Gikongoro

Politiki
Urubanza rwa Laurent Bucyibaruta rurakomeje mu rukiko rwa rubanda ruri i Paris mu Bufaransa kubera uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 nk’umuntu wari Perefe wa Gikongoro, abatangabuhamya batandukanye bakomeje gutanga ubuhamya kugira ngo hazatangwe ubutabera. Muri uru rubanza, umucamanza yabajije umutangabuhamya ati “Ese wigeze ubona cyangwa wumva Perefe Bucyibaruta mu gihe cya Jenoside? Asubiza ati “numvaga bamuvuga gusa ariko sinigeze mubona, numvaga bavuga ko ari we wayoboraga ubwicanyi ku Gikongoro ko yakoresheje inama mu Cyanika kandi ko Padiri yamutabaje ariko ntagire icyo akora, njye sinigeze mubona”. Umucamanza yakomeje amubaza ati “hari icyo wongeraho? Asubiza ati “ndasaba urukiko ko rwaduha ubutabera kuko Jenoside yakozwe n'ubuyobozi kandi Bucyibaruta n