Author: Ndagijimana Jean Pierre

Rubavu: Urubyiruko rw’Intore za Nyakiriba ruremeza ko urugamba rw’amasasu rwarangiye

Rubavu: Urubyiruko rw’Intore za Nyakiriba ruremeza ko urugamba rw’amasasu rwarangiye

Amakuru
Urubyiruko ruri mu Itorero mu Murenge wa Nyakiriba, Akagari ka Gikombe mu Karere ka Rubavu rwemeza ko urugamba rw’amasasu rwarangiye ubu bari ku rugamba rw’iterambere. Uru rubyiruko rurakora ibikorwa binyuranye harimo, kubakira abatishoboye uturima tw’igikoni mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana ndetse no kubakira imisarani abatishoboye. Niyitanga Fidele, umutoza w’intore mu Murenge wa Nyakiriba yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko ubu bari ku rugamba rw’iterambere kuko urw’amasasu rwarangiye. Abandi bo bavuze ko bafite umugambi wo kuzenguruka Umurenge wose bagamije kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana nk’uko ibikorwa by’uru rubyiruko bishimangirwa na Bosco Tuyishime, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiriba.
Rubavu: Abashumba bafashwe bamaze kwica inka y’umuturage (Amafoto)

Rubavu: Abashumba bafashwe bamaze kwica inka y’umuturage (Amafoto)

Amakuru
Mu Mudugudu wa Gisangani, mu Kagali  Bisizi mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu, abashumba batatu bafashwe nyuma kyo gutema inka y’umuturage, ubuyobozi bubatesha bataramara kuyibaga. Uwatemewe inka yitwa Kariwabo Japhet ubusanzwe akaba ari umuhinzi akaba n’umworozi. Abo bashumba bahise batabwa muri yombi barimo: Nkundinka Jean Claude w’imyaka 19 wari n’umushumba wa Kariwabo Japhet watemewe inka , Muruta Emmanuel w’imyaka 24 na Hitayezu François w’imyaka 20. Iyi nka nyuma  yo kuyica bayitemye uruhande rumwe bagiye kuruhisha urundi ruhande ubuyobozi bubafata bataramara kurubaga nk’uko umunyamakuru wa impamba.com ukorera i Rubavu yabyiboneye. Bosco Tuyishime, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiriba yavuze ko abo bakoze ubwo bujura basanzwe bafite abo bak
Rubavu: Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Kanzenze yagaragaje ko hari imibiri itarashyingurwa

Rubavu: Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Kanzenze yagaragaje ko hari imibiri itarashyingurwa

Amakuru
Kabirizi Innocent, Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Kanzenze ho mu Karere ka Rubavu yagaragaje ko hari imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro kuko hari amakuru bataramenya y’aho imwe mu mibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 yajugunywe. Mu Kagari ka Nyamirango ho mu Murenge wa Kanzenze na ho abaturage b’aho kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Mata 2019 bibutse ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, aho hagarutswe ku mateka y’ako gace muri Jenoside ndetse n’uburyo Abatutsi batotejwe kuva kera. Kabirizi Innocent Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Kanzenze yavuze ko nubwo mu Kagari ka Nyamirango, Umudugudu wa Mareru mu Rwibutso hashyinguyemo imibiri igera muri 8,897, ariko hari n’indi itaraboneka, kuko iyo babaruye neza mu cyahoze ari Komine ya Mutura y
Nyabihu:Bamaze imyaka igera muri 12 bategereje ingurane y’ubutaka bwabo

Nyabihu:Bamaze imyaka igera muri 12 bategereje ingurane y’ubutaka bwabo

Amakuru
Abaturage bo mu Mudugudu wa Gaturo, Akagari ka Rega, Umurenge wa Bigogwe ho mu Karere ka Nyabihu kuva 2007 kugeza 2019 bategereje amafaranga y’ingurane y’imirima yabo, ariko amaso ahera mu kirere. Ikinyamakuru impamba.com cyaganiriye n’abaturage bo mu Kagali ka Rega barimo Kabayiza Théogène yemeza ko muri 2007 batongeye guhinga imirima yabo kuko bari bamaze kubwirwa ko igiye guterwamo ishyamba rya Gishwati mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije. Kabayiza avuga ko ikibabaje ari uko batarabona ingurane yabo kugeza magingo aya. Uyu mugabo akomeza avuga ko batanze nimero za konti yabo ariko na n’ubu amaso yaheze mu kirere. Kajugujugu Emmanuel we uvuga ko ahagarariye umubyeyi we witwa Nyiramihigo Elisabeth yabwiye ikinyamakuru impamba.com ko hari igihe yagiye kubaza i Kigali muri
Rubavu: Umuryango wabanaga n’amatungo mu nzu ya Nyakatsi watangiye kubakirwa (Amafoto)

Rubavu: Umuryango wabanaga n’amatungo mu nzu ya Nyakatsi watangiye kubakirwa (Amafoto)

Amakuru
Umuryango wa Nkinamubanzi Valens wo muri Rubavu wabanaga n’amatungo mu nzu ya Nyakatsi ubu watangiye kubakirwa inzu y’amabati. Nkinamubanzi atuye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyakiriba, Akagari ka Nyarushyamba, Umudugudu wa Ruhangiro, akaba yari atuye mu nzu ya nyakatsi we n’umuryango w’abantu batanu ndetse akayibanamo n’inka yahawe muri gahunda ya Girinka kugira ngo abajura batayiba. Tariki ya 2 Werurwe 2019, ni bwo ikinyamakuru impamba.com cyanditse inkuru igaragaza ikibazo Nkinamubanzi yari afite cyo kuba muri Nyakatsi n’umuryango we, icyo gihe ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyakiriba bwafashe ingamba z’uko zizareba niba uyu musaza ari ku rutonde rw’abagomba gufashwa, ubu akaba ari kubakirwa. Nkinamubanzi Valens yabwiye ikinyamakuru impamba.com ko ashimira abamukoreye ubu
Rubavu: Umuryango w’abantu batanu ubana n’amatungo mu nzu ya Nyakatsi

Rubavu: Umuryango w’abantu batanu ubana n’amatungo mu nzu ya Nyakatsi

Amakuru
Mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyakiriba, Akagari ka Nyarushyamba, Umudugudu wa Ruhangiro hatuye umusaza witwa Nkinamubanzi Valens uba mu nzu ya Nyakatsi we n’umuryango we w’abantu batanu. Uyu muryango w’abantu batanu utuye mu nzu ya Nyakatsi, ndetse ukayibanamo n’inka wahawe muri gahunda ya Girinka. Ikinyamakuru impamba.com cyasuye abagize umuryango wa Nkinamubanzi bavuga ko ikibazo cyabo ubuyobozi bukizi, ariko ntacyo bubamarira kuko wijejwe ko uzubakirwa, ariko amaso ahera mu kirere. Nkinamubanzi Valens yabwiye ikinyamakuru impamba.com ko impamvu abana mu nzu n’amatungo ari ukwirinda abajura bashobora kwiba amatungo ye. Umuturage uturanye n’uyu musaza wanze ko amazina ye atangazwa yabwiye uyu munyamakuru ko abayobozi bazi ikibazo cye, ariko akaba atazi impamvu bata
Rubavu-Rutsiro: Abitwa “Abadongi” bavanga amata n’amazi bakoresheje inkweto za Bote

Rubavu-Rutsiro: Abitwa “Abadongi” bavanga amata n’amazi bakoresheje inkweto za Bote

Amakuru
Abacuruzi b’amata bazwi ku izina rya “Abadongi” bayavana mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Nyabirasi bayagemura mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Kanama barashinjwa kuvanga amata n’amazi, rimwe na rimwe bagakoresha inkweto za Bote mu gukora icyo gikorwa, bagamije gushaka inyungu nyinshi. Umunyamakuru w’impamba.com wageze aho iki gikorwa kibera mu Kagari ka Misabike, yasanze “Abadongi” bafata amazi bakavanga n' amata ari byo bakunze kwita “Kurodinga”. Uyu munyamakuru yasanze abo bacuruzi b’amata bahurira ku mugezi bita “Bihongora” akaba ariho bayavangira n’amazi (Barodinga) mu majerekani yabo uwakamishije litro makumyabiri akageza ku ikusanyirizo litro 30. Umworozi witwa Kazanenda wari uvuye mu nka asubiye iwe ikinyamakuru impamba.com cyasanze mu Murenge wa Kanama yagize ati “
Nyabihu: Hari uruganda rugaburira abaturage amandazi n’imigati byatunganyirijwe mu mwanda

Nyabihu: Hari uruganda rugaburira abaturage amandazi n’imigati byatunganyirijwe mu mwanda

Amakuru
Mu gasanteri (centre) ka Kora ho mu Murenge wa Bigogwe, mu Karere ka Nyabihu, uruganda rutunganya imigati n’amandazi rwa rwiyemezamirimo witwa Manishimwe Jean de Dieu rurashinjwa kuba ruyitunganyiriza ku butaka no mu mwanda, ku buryo rudafunzwe abarya iyo migati n’amandazi bashobora kurwara indwara zituruka ku mwanda. Umunyamakuru wa impamba.com yasuye ako ga santeri ka Kora, abaturage yahasanze bamusaba kujya gusura urwo ruganda rutunganya imigati n’amandazi kugira ngo abakorere ubuvugizi, uwo rwiyemezamirimo Manishimwe Jean de Dieu yihanangirizwe. Ikinyamakuru impamba.com cyavuganye na Manishimwe Jean de Dieu bivugwa ko ari we nyirir’uruganda nubwo we abihakana ahubwo akavuga ko ari umukozi ko nyirarwo ari uwitwa Nizeye yemera ko bakoze ikosa  rikomeye ryo gutunganyiriza imigat
“Vision Work Company” iravugwaho kugira uruhare mu gutuma abaturage ba Kabaya banywa ibirohwa

“Vision Work Company” iravugwaho kugira uruhare mu gutuma abaturage ba Kabaya banywa ibirohwa

Amakuru
Isosiyete ya “Vision Work” ikorera mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Kabaya, abaturage barayishinja kuba nta cyo ikora ngo amazi meza abagereho mu gihe nta deni bayifitiye ahubwo amazi akaba ameneka hejuru y’ikigega ntabagereho bigatuma banywa ibirohwa. Abaturage bavuga ko amazi akenewe na benshi, ariko si ko bayabona kuko Isosiyete ya “Vision Work” ishinzwe kubagezeho amazi itakemuye ikibazo gituma amazi yo ku kigega aho kuja mu baturage ameneka gusa. . Ndagijimana Jean Claude utuye muri uyu Murenge wa Kabaya avuga ko bafite imbogamizi cyane kuko isosiyete (company) itanga amazi itita ku kazi kayireba kubera ko usanga abaturage bari kuvoma ibirohwa kandi hari amazi meza apfa ubusa. Ndagijimana yagize ati “usanga abantu bamwe bafite amazi abandi batayafite tukibaza impamvu b
Scroll Up