
Bugesera: Igishanga cyabaye igisubizo ku banyamuryango ba koperative “Abakundamurimo”
Abahinzi bibumbiye muri koperative "Abakundamurimo" ba Shyara ikora ubuhinzi mu Murenge wa Shyara mu Karere ka Bugesera; baremeza ko uretse kuba koperative yarabakuye mu bwigunge bw’ubukene, yanababereye urubuga rw’ubusabane muri bo bityo n’ibindi bibazo ikaba umwanya mwiza wo kubikemuriramo.
Koperative Abakundamurimo ba Shyara, ihinga ibihingwa bitandukanye mu gishanga cya Rwintare kiri hagati y’imirenge ya Shyara na Mareba, by’umwihariko muri site ya Gahosha iherereye mu kagali ka Nziranziza mu Murenge wa Shyara, bavuga ko kuva iyi koperative yatangira mu mwaka wa 2010, hari impinduka nziza yagize ku mibereho yabo.
Ngarukiyintwali Fabiani, ni umwe mu banyamuryango ba Koperative abakundamurimo agira ati “ubu twabashije kwiyubakira inzu, tubasha kwishyurira imiryango yacu ubwisun