Author: Muhire Pacifique

Mana tabara ADEPR, hakenewe impinduka: Rev Karuranga,Umuhoza na Gatemberezi bagomba kweguzwa

Mana tabara ADEPR, hakenewe impinduka: Rev Karuranga,Umuhoza na Gatemberezi bagomba kweguzwa

Sesengura
Abumva ibibera muri nyobozi ya ADEPR bagize bati’’ niba ari uku bakizwa sinzakizwe nzakomeze inzira nibereyemo. Amakuru ava mu nzego za Leta kandi yizewe ni uko ADEPR igiye guhabwa ubuyobozi bushya kuko abayobora bataye inshingano za kirazira na gikiristu bagahitamo kutumvikana. Ibi bivugwa hashingiwe ku bibazo byugarije ADEPR bikaba byatangiye kuvuza ubuhuha,kandi ntarutangira ababasimbura nabo bateguwe biteguye kurya ku cyacumi. Amabanga yo gusenga no kwemera Imana biganisha kukugira ukuri.Kwikanyiza bibyara kutumvikana,nibyo bikomeje kubaka ibibazo muri ADEPR. Abapasiteri bo muri ADEPR bo ngo barasanga itorero ryabo ryongeye kuzamo ibibazo kubera bamwe bo muri nyobozi bashaka kwigwizaho umutungo. Ubu bivugwa ko Past Gatemberezi Umunyamabanga Mukuru wa ADEPR yakingiye ikibab
Bugesera: Shampiyona ya “Wheelchaire Basketball” yagenze neza

Bugesera: Shampiyona ya “Wheelchaire Basketball” yagenze neza

Imikino
https://www.youtube.com/watch?v=Xx4wmEeygrM&feature=youtu.be Shampiyona ya “Wheelchair Basketball” mu cyiciro (phase) cyayo cya kabiri yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Ugushyingo 2019,  mu Karere ka Bugesera kandi ikipe yakiriye ibyitwaramo neza. Uko imikino yagenze Abahungu Gasabo 15-21 Musanze Musanze 15-16 Bugesera Bugesera 14-18 Gasabo https://www.youtube.com/watch?v=8WncXhixJzE&feature=youtu.be Abagore Kicukiro 14-04 Gasabo. Hakizimana Emmanuel kapiteni w’ikipe ya Gasabo  avuga ko imbogamizi ikiri mu mukino wa Wheelchair Basketball ari uko amakipe akiri make kuko amagare akoreshwa ahenda Uyu mukinnyi yashimiye na none Akarere ka Bugesera kemeye kwakira iyi mikino. Burasa Charlotte umukinnyi w’ikipe ya Kicukiro yatsinze Gasabo ku m
Bugesera: Biteguye Shampiyona ya Basketball ku bafite ubumuga (Wheelchair Basketball)

Bugesera: Biteguye Shampiyona ya Basketball ku bafite ubumuga (Wheelchair Basketball)

Imikino
Shampiyona y’Igihugu ya “Wheelchair Basketball” iraba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Ugushyingo 2019 mu Karere ka Bugesera ku bibuga bya La Palisse Nyamata. Amakipe azitabira iyi shampiyona Amakipe azitabira iyi shampiyona ya “Wheelchair Basketball” izaba mu cyiciro cyayo cya kabiri mu bahungu ni: Musanze,Gasabo na Bugesera naho mu bakobwa hari: Ikipe ya Gasabo na Kicukiro. Amakuru ikinyamakuru impamba.com gikesha abashinzwe gutegura uburyo Akarere ka Bugesera kazakira iyi mikino, avuga ko ubu imyiteguro ihagaze neza. Ndamyumugabe Emmanuel, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Imikino y’abafite ubumuga mu Karere ka Bugesera (BDSA) aratangaza ko imyiteguro iri kugenda neza, ikipe ya Bugesera ya “Wheelchair Basketball” ikaba imaze iminsi ikora imyitozo mugitondo na nimugoroba.
ADEPR: Gatemberezi aravugwaho kuba inyuma y’ifungwa rya Karangwa n’ibindi bibazo bivugwa muri iri dini

ADEPR: Gatemberezi aravugwaho kuba inyuma y’ifungwa rya Karangwa n’ibindi bibazo bivugwa muri iri dini

Amakuru
Pastor Paul GATEMBEREZI Muzungu, Umunyamabanga Mukuru wa ADEPR na bamwe mu bo bafatanyije  muri Komite Nyobozi, baravugwaho kuba inyuma y’itabwa muri yombi rya Rev Karangwa John wari Visi Perezida w’iri Torero ari nawe wari ushinzwe ubuzima bw’iri dini, rimaze igihe mu makimbirane adashira. Amakuru agera ku kinyamakuru impamba.com avuga ko mbere y’uko Rev Karangwa afungwa yabangamiraga Pastor Gatemberezi ndetse na DAF wa ADEPR ku byemezo bimwe na bimwe bafataga agasanga bitari mu nyungu z’Itorero ahubwo ari izabo bwite. Nubwo ayo makuru ari uko yavugaga ariko ubwo Rev Karangwa yatabwaga muri yombi n’inzego z’umutekano bimwe mu binyamakuru byanditse ko yazize gukoresha impamyabumenyi y’impimbano, ariko  hari abemeza ko abagize uruhare mu gutuma Rev Karangwa afungwa ari nabo bagira
Nyanza-Umuryango wa Disi Didace urasaba Habineza Gitifu w’Umurenge wa Kibirizi kwerekana aho yashyize imibiri y’ababo yakuwe mu musarane

Nyanza-Umuryango wa Disi Didace urasaba Habineza Gitifu w’Umurenge wa Kibirizi kwerekana aho yashyize imibiri y’ababo yakuwe mu musarane

Amakuru
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 bo mu muryango wa Disi Didace, barasaba Habineza Jean Baptiste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, kwerekana aho yashyize imibiri y’abana babo bishwe bakajugunywa mu musarane bikamenyekana muri 2018. Amakuru agera ku kinyamakuru impamba.com avuga ko muri 2018 ari bwo byamenyekanye ko mu musarane w’umuturage wo mu Murenge wa Kibirizi hajugunywemo abishwe muri Jenoside bo mu muryango wa Disi Didace n’ubundi ukomeza gukoreshwa, ariko nyuma abo muri uwo muryango baje kwivamo bimenyekana hanze ari nabwo inzego z’ibanze n’iz’umutekano zaje iyo mibiri ivanwamo, uwo munsi Habineza Jean Baptiste Gitifu w’Umurenge wa Kibirizi mu ijambo yavugiye aho harimo kunenga abaturage banze
Shema umusifuzi mpuzamahanga wa Basketball yagizwe Umunyamabanga Uhoraho wa Minisiteri ya Siporo, menya izindi mpinduka zabayeho

Shema umusifuzi mpuzamahanga wa Basketball yagizwe Umunyamabanga Uhoraho wa Minisiteri ya Siporo, menya izindi mpinduka zabayeho

Amakuru
Ibi byose byabaye mu mpinduka Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakoze kuri uyu wa Mbere tariki 4 Ugushyingo 2019 ashyira abayobozi mu myanya nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116. Nyuma y’uko hari hashize imyaka itatu iyari Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu ikuweho aho yayoborwaga na Sheikh Musa Fazil Harerimana kuri ubu uri mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite,iyi minisiteri yongeye kugaragara ihita ihabwa Gen Patrick Nyamvumba wari usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo kuva mu 2013. Depite Sheikh Musa Fazil Harerimana yayoboye Minisiteri y’Umutekano mu gihugu imyaka 10 yose kugeza ikuweho muri 2016. Kuri Gen.Nyamvumba umugabo w’imyaka 52,ni ubwa mbere yinjiye muri Guve
NPC Rwanda yahagaritse guhemba amafaranga kuko ikipe abayobozi babarizwamo  itagifite ubushobozi bwo kuba iya mbere?

NPC Rwanda yahagaritse guhemba amafaranga kuko ikipe abayobozi babarizwamo itagifite ubushobozi bwo kuba iya mbere?

Imikino, Sesengura
Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite Ubumuga (NPC Rwanda) irashinjwa kuba itagihemba amafaranga ku makipe ya mbere muri shampiyona ya Sitball na Sitting Volleyball kuko ikipe y’Intwari abayobozi babarizwamo yamaze gutakaza ubushobozi bwo kongera gutwara igikombe. Ikipe y’Intwari bakunze kwitirira ko ari iy’Akarere ka Gasabo yigeze gufata umwanya wa mbere mu gihe cy’imyaka itandatu yikurikiranya, ariko nyuma ikipe ya Gisagara yaraje iyikura kuri uwo mwanya. Ubwo ikipe y’Intwari Perezida wa NPC Murema Jean Baptiste n’abandi bayoboye NPC babarizwamo yihariraga umwanya wa mbere yaba mu bahungu no mu bakobwa icyo gihe ikipe ya mbere yahembwaga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu (500,000Frs), ariko nyuma y’aho ikipe ya Gisagara, Bugesera na Gicumbi  ari zo ubu zifite ubushoboz
Rayon sports: Abafana baramagana ibikorwa   bya Muhirwa Fred n’itsinda rye bagamije gusubiza ikipe inyuma

Rayon sports: Abafana baramagana ibikorwa bya Muhirwa Fred n’itsinda rye bagamije gusubiza ikipe inyuma

Sesengura
Muhirwa Fred ko yayoboye Rayon sports kuki ayifuriza gutsindwa? Gacinya Denis ko yayoboye Rayon sports kuki ayifuriza gutsindwa? Iperereza ku inyerezwa ry’umutungo w’ikipe ya Rayon sports rigezehe ko aribyo byakemura ibibazo? Abasesengura barasanga hakwiye imbaraga zo kubaka ikipe ya Rayon sports, kugira ngo ababuza abakinnyi gukina bakumirwe. Uko Komite y’ikipe ya Rayon sports ikora amanywa n’ijoro ngo yubake ibizaramba kugera hubatswe stade, hariho itsinda riyobowe na Muhirwa Fred ritabikozwa. Abafana b’ikipe ya Rayon sports nibo nibandaho muri ubu busesenguzi kuko nibo bagaragaje agahinda bati’’ Muhirwa Fred yibye ikipe amafaranga agera kuri miliyoni Magana atandatu y’u Rwanda, ariko ubu agamije gusenya ikipe yayoboye.Mbere y’umukino wahuje Rayon sports na Bugesera fc Muhir
Scroll Up