Author: Muhire Pacifique

Uko ibihugu by’aka Karere bikurikirana mu kugira abarwayi ba Coronavirus

Uko ibihugu by’aka Karere bikurikirana mu kugira abarwayi ba Coronavirus

Ubuzima
Icyorezo cya CORONAVIRUS (COVID19) gihangayikishije abatuye iyi si, no muri aka Karere ntiyoroheye abaturage, aho mu kuyirinda hafashwe ingamba zo guhagarika ibikorwa byose bihuza abantu benshi, ahubwo bakaba mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ryayo. Muri aka karere uko abayanduye bahagaze DR Congo – 307 (20 bashya uyu munsi) Kenya – 262 (12 bashya uyu munsi) Tanzania – 147 (Nta bashya uyu munsi) Rwanda – 144 (1 mushya uyu munsi) Uganda – 55 ( nta bashyashya uyu munsi) Burundi – 5 (nta bashyashya uyu munsi) Sudani y'Epfo – 4 (nta bashyashya uyu munsi) Ni inkuru dukesha Radio BBC kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Mata 2020.
Ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda ryagobotse abakinnyi n’abatoza bagizweho ingaruka na COVID19

Ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda ryagobotse abakinnyi n’abatoza bagizweho ingaruka na COVID19

Imikino
Ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda (Rwanda Swimming Federation) ryagobotse abakinnyi n’abatoza bo mu makipe atandukanye bagizweho ingaruka n’icyorezo cya Coronavirus (COVID19), aho muri iyi minsi buri bantu basabwa kuguma mu ngo. Nyuma yo kumva aya makuru, ikinyamakuru impamba.com ku murongo wa telefone cyavugishije Girimbabazi Pamel, Perezida mushya w’Ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda (RSF) yemeza ko icyo gikorwa cyabayeho maze bafasha abakinnyi n’abatoza bagera kuri 74 baturuka mu makipe arindwi. Mu byo aba bakinnyi bashyikirijwe harimo: Kawunga, Ibishyimbo, Amavuta yo gutekesha n’isukari. Girimbabazi Pamela mu kiganiro n’ikinyamakuru impamba.com yagize ati “ibyo twabageneye ni byo twashoboye kubona mu bushobozi bwacu nka komite nshya, ingamba dufite ni ugutez
U Rwanda mu bihugu bitanu bya nyuma bituwe n’abaturage batishimye

U Rwanda mu bihugu bitanu bya nyuma bituwe n’abaturage batishimye

Amakuru
Sudani y'Epfo, Zimbabwe, u Rwanda na République centrafricaine (Central African Republic) biri mu bihugu bituwe n'abantu batishimye kurusha ahandi ku isi, nkuko bikubiye mu cyegeranyo gishya cy'umuryango w'abibumbye (UN World Happiness Index). BBC dukesha iyi nkuru, ivuga ko iki cyegeranyo cyasohotse ejo ku wa gatanu ku munsi mpuzamahanga wo kwishima wizihizwa ku isi kuva mu 2013. Afghanistan ni yo ya nyuma mu kugira abaturage bishimye mu bihugu 153 byatangajwe muri icyo cyegeranyo. Finland, ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, yatangajwe nk'igihugu gituwe n'abantu bishimye cyane ku isi. Ibihugu byo mu Burayi bw'amajyaruguru - birimo na Finland - biza mu myanya ine muri itanu ya mbere kuri uru rutonde. Abakoze iki cyegeranyo bavuga ko aho abaturage bishimye cyane ari aho b
Nyagatare: Bunani Denis na Mukankwaya Xavera mu makimbirane akomeye ashingiye ku butaka, inzego zitabare kuko harakekwamo ruswa

Nyagatare: Bunani Denis na Mukankwaya Xavera mu makimbirane akomeye ashingiye ku butaka, inzego zitabare kuko harakekwamo ruswa

Amakuru
Mu Karere ka Nyagatare,Umurenge wa Matimba, Akagali ka Kagitumba ho mu Ntara y’Iburasirazuba haravugwa amakimbirane ashingiye ku butaka, abashyamiranye ariko bikaba bisa n’ibyabuze igisubizo kirambye ni Bunani Denis uvuga ko ubutaka yabuhawe na Leta ndetse akaba afite icyangombwa cyabwo na Mukankwaya Xavera na we uvuga ko ari ubwe. Ikinyamakuru Umusingi dukesha iyi nkuru cyacukumbuye inkuru ivuga amakimbirane hagati ya Bunani uvuga ko ubutaka yabuhawe na Leta ndetse afite ibyangombwa byabwo mu gihe Mukankwaya Xavera avuga ko ari ubwe nta n’ibyangombwa by’ubwo butaka afite kandi ubutaka bubarurwa yari ahari ntiyavuga ko ubwo butaka bwa Bunani  ari ubwe ngo ashyirisheho itambamira ahubwo abaruza ubwe yahawe gusa. Ikinyamakuru Umusingi Kuwa 17 Werurwe 2020 cyavuganye na Bunani kimub
Rwamagana: Abihayimana basabwe gukaraba intoki mu buryo budasanzwe

Rwamagana: Abihayimana basabwe gukaraba intoki mu buryo budasanzwe

Amakuru
Kucyumweru tariki ya 8 Werurwe 2020 muri Paruwasi Gaturika ya Rwamagana hakozwe ubukangurambaga budasanzwe mu rwego rwo gukangurira abakirisitu kwirinda Coronavirus ndetse Padiri mukuru amenyesha Abihayimana ko igihe cyo guhazwa bagomba kujya bakaraba intoki bitari umuhango nkuko byari bisanzwe  . Mbere ya misa ya mbere abakirisitu binjiraga muri Kiriziya babanje gukaraba intoki ndetse  hanakorwa  ubukangurambaga bwo kurwanya icyorezo cya Coronavirus  bwamaze iminota irenga 30 yose byatumye itangira ku masaha adasanzwe . Sekamandwa Anatole uyobora abakirisitu ba Santarari ya Rwamagana yavuze ko kubera Coronavirus bashyizeho ingamba zidasanzwe mu rwego rwo kwirinda icyatera iyi ndwara. Yagize ati “iyi virusi ya Corona ntabwo iragera mu Rwanda ariko tugomba guhora twiteguye kuyi
Huye: Musabyuwera n’abahungu be basabiwe gufungwa burundu

Huye: Musabyuwera n’abahungu be basabiwe gufungwa burundu

Amakuru
Umushinjacyaha yasabiye Musabyuwera Madeleine n’abahungu be babiri ari bo Kayihura Cassien na Ngarambe Gerard bo mu Murenge wa Kibirizi Akarere ka Nyanza gufungwa burundu ku bw’uruhare bakurikiranyweho mu rupfu rw’abana bo kwa Disi Didace bahahungiye muri Jenoside bakicwa bakajugujwa mu musarane. Tariki ya 7 Mutarama 2020 ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwasomye umwanzuro w’ifungwa n’ifungurwa rutegeka ko Musabyuwera Madeleine n’abahungu be babiri ari bo Kayihura Cassien na Ngarambe Gerard bo mu Murenge wa Kibirizi Akarere ka Nyanza bakurikiranwa bafunzwe mu gihe cy’ukwezi kumwe. Kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Gashyantare 2020 uru rubanza rwarakomeje mu bujurire. Umushinjacyaha yasabye ko Musabyuwera Madarina (Madeleine) n’abahungu be babiri ari bo Kayihura Cassien na Ngaram
Huye:Urukiko rwategetse ko Musabuwera n’abahungu be bafungwa by’agateganyo

Huye:Urukiko rwategetse ko Musabuwera n’abahungu be bafungwa by’agateganyo

Amakuru
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07 Mutarama 2020 ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwasomye umwanzuro w’ifungwa n’ifungurwa  rutegeka ko Musabuwera Madeleine n’abahungu be babiri ari bo Kayihura Cassien na Ngarambe Gerard bo mu Murenge wa Kibirizi Akarere ka Nyanza bakurikiranwa  bafunzwe kubera ko ibyo bakekwaho bigize icyaha hatitawe mu kureba ngo imibiri yakuwe mu musarane ni ingahe. Abagomba gukurikiranwa bafunzwe,  barakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’abana babiri bo mu muryango wa Disi Didace bahungiye mu rugo rwabo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 bikarangira bishwe bakajugunywa mu musarane nyuma ugakomeza gukoreshwa kugeza nyuma amakuru atanzwe n’umukobwa wabo witwa Musabyemariya Aloysie. Uyu mwanzuro wasomwe nyuma y’aho ubushinjacyaha bwari bwajuri
Birungi Jean Bosco arasabirwa kwegura ku mwanya wa Perezida wa “Table Tennis” nyuma yo gutorwa n’abanyamuryango batemewe

Birungi Jean Bosco arasabirwa kwegura ku mwanya wa Perezida wa “Table Tennis” nyuma yo gutorwa n’abanyamuryango batemewe

Imikino
Birungi Jean Bosco arasabirwa kwegura ku mwanya wa Perezida w’Ishyirahamwe rya “Table Tennis mu Rwanda” kuko mbere yo gutanga kandidatire yabanje gutekinika kugira ngo azongere gutorwa. Birungi Jean Bosco yongeye gutorerwa kuba Perezida w’Ishyirahamwe rya Tennis ikinirwa ku meza (Table Tennis) tariki ya 20 Ukuboza 2019, ariko mbere y’aho yari yabanje kuzana abanyamuryango baturuka mu makipe atagira ubuzimagatozi kugira ngo bazamutore akomeze guhindura iri shyirahamwe nk’akarima ke. Nyuma y’uko gutorwa ikinyamakuru impamba.com cyavugishije bamwe mu banyamuryango b’iri shyirahamwe bafite ibyangombwa bavuga ko icyifuzo cyabo ari uko amatora yashyizeho Birungi yateshwa agaciro kuko afite imiziro itamwemerera kubahagararira. Nubwo amashyirahamwe (federations) y’imikino mu Rwanda af
Nyanza: Abacamanza barekuye abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside, Gitifu wa Kibirizi  arashinjwa guhisha imibiri, haribazwa niba ari ruswa yabiteye

Nyanza: Abacamanza barekuye abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside, Gitifu wa Kibirizi arashinjwa guhisha imibiri, haribazwa niba ari ruswa yabiteye

Amakuru
Ishamake y’ibikubiye mu nkuru -Muri 2018 mu musarane wa MUSABYUWERA Madeleine na Kayihura Cassien bo mu Murenge wa Kibirizi, Akagari ka Mbuye mu Karere ka Nyanza hakuwemo imibiri ine y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 barimo babiri bo mu muryango wa Disi Didace bahahungiye kuko ababyeyi babo bari basanzwe ari inshuti. - MUSABYUWERA Madeleine n’umuhungu we Kayihura Cassien barezwe kugira uruhare mu rupfu rwa Uwayezu Denis na Ufiteyezu Rayomond (abana ba Disi Didace) bahahungiye muri Jenoside bakahicirwa bakajugunywa mu musarane. -Tariki ya 19 Ukuboza 2019 ikinyamakuru impamba.com cyasuye Nyiraduri Riberata utuye mu Mudugudu wa Gako, Akagari ka Mbuye, mu Murenge wa Kibirizi yemera ko ari we wajyanye Uwayezu Denis na Ufiteyezu Rayomond nyuma yo guhura nabo bakubi
Bugesera Sitball Club igiye kwakira shampiyona

Bugesera Sitball Club igiye kwakira shampiyona

Imikino
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Ukuboza 2019, ku kibuga cy’ikigo cy’Urubyiruko cya Nyamata mu Karere ka Bugesera, harabera shampiyona ya Sitball. Ndamyumugabe Emmanuel, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Imikino y’abafite ubumuga mu Karere ka Bugesera (BDSA) akaba n’umutoza wa Sitball na Sitting Volleyball yatangarije ikinyamakuru impamba.com, ko imyiteguro irimbanyije kugira ngo bazongere kwegukana umwanya wa mbere. Ndamyumugabe  yagize ati “imyiteguro iri kugenda neza ikipe iri muri “local” turi gukora mugitondo na nimugoroba  nta mukinnyi kugeza ubu urwaye bose nibazima “phase” ya mbere yarangiye turi aba mbere n’ubu twiteguye gukomeza kuba aba mbere nubwo muri “phase” ya II amakipe aza hari uburyo yiteguye natwe turabizi ko hari impinduka zimwe na zimwe ku makipe ni muri urwo rwe
Scroll Up