
Nasho: Impamvu Urwagwa Ishema rufite umwimerere
Ngirumuhire Jean Baptiste, umuyobozi wa Kampani Urwagwa Ishema rutunganyirizwa mu Murenge wa Nasho mu Kagari ka Rubirizi mu Mudugudu wa Mulindi ho mu Karere ka Kirehe, avuga ko ari rw’umwimerere kuko iyo usuye uruganda bakwereka ibyo iyo nzoga iturukamo bitandukanye na bamwe ushobora gusura ugasanga bavuga ko bafite uruganda rw’inzoga kandi nta gitoki wahasanga cyangwa se igikatsi.
Urwagwa Ishema rukunzwe cyane mu Ntara y’Iburasirazuba, rukozwe mu bitoki bya Fiya, Amasaka n’Ubuki, rukaba rufite icyangombwa gitangwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuziranenge (RSB).
Ngirumuhire, umuyobozi wa Kampani Urwagwa Ishema, yabwiye ikinyamakuru impamba.com ko uruganda rwabo rutunganya litiro ibihumbi 8 umunani mu cyumweru, bagatara ibitoki biri hagati ya Toni 4 na 5 mu cyumweru, ariko m