Author: Kadhafi Ndayisaba Nsanzabandi

Rubavu: Haravugwa utubare dukora mu buryo butazwi dushobora no gucumbikira abanyarugomo

Rubavu: Haravugwa utubare dukora mu buryo butazwi dushobora no gucumbikira abanyarugomo

Amakuru
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu batewe impungenge n'utubare ducumbikira abantu ku mafaranga make, ari nayo nyirabayazana y’urugomo rugaragara muri uwo Murenge. Karasira Innocent (ni izina yahimbwe ku mpamvu z’umutekano we)   umwe mu baturage bo  mu Murenge wa Rugerero yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko atewe impungenge n'amacumbi(lodge) atemewe akora rwihishwa. Yakomeje avuga ko, urugomo rubera mu Murenge wa Rugerero rufitanye isano no kuba muri uwo Murenge hakunze kugaragaramo ibikorwa by’urugomo kuko utubare tw’aho ducumbikira amabandi ku mafaranga make ashoboka kuko amafaranga ibihumbi bibiri (2,000Frs) umuntu ahabwa icumbi. Abajijwe niba hari igitabo bandikamo abaharaye, yavuze ko nawe yarayemo, ariko ntawigeze amwaka icyangombwa cyangw
Rubavu: Abaturage bakomeje kwigabiza ishyamba rya Gishwati

Rubavu: Abaturage bakomeje kwigabiza ishyamba rya Gishwati

Amakuru
Bamwe mu baturage baturiye inkengero z’ishyamba rya Gishwati mu Karere ka Rubavu baremeza ko rizacika burundu nihadafatwa ingamba zikomeye. BENIMANA Boniface umwe mu baturage waganiriye n’ikinyamakuru impamba.com yavuze ko atewe impungenge n’iyononwa rikabije ry’ibiti by’ishyamba rya Gishwati usanga akenshi ibyo biti bicibwa n’abahinzi ngo baba bashaka amashami yabyo kugira ngo bayakoreshe mu gushingirira ibishimbo (ibishimbo by’imishingiriro bikabona ibiti bizamukiraho). Uyu muturage akomeza avuga ko abandi batema ibiti bya Gishwati bagamije kubicana no kugurisha inkwi ku bantu bakora imigati n’abafite za Restora. Umushumba, ikinyamakuru impamba.com cyasanze ku nkengero z'iryo shyamba wanze ko amazina ye atangazwa yabwiye umunyamakuru ko mu ishyamba rya Gishwati bahiramo ubwa
Rubavu: Abahana imbibi n’Umujyi wa Gisenyi bakomeje kubaka ku manywa na nijoro badafite ibyangombwa

Rubavu: Abahana imbibi n’Umujyi wa Gisenyi bakomeje kubaka ku manywa na nijoro badafite ibyangombwa

Amakuru
Mu Murenge wa Rugerero uhana imbibi n’Umujyi wa Gisenyi abaturage bakomeje kubaka batanguranwa n’uko igishushanyombonera kitarasohoka, kandi barabujijwe kubaka, bigatuma hibazwa aho abayobozi baba bari mu gihe izo nzu zizamurwa. Mu Kwakira 2018, nibwo ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwafashe icyemezo cyo gusubiramo igishushanyombonera (master plan)  kizasimbura icyari gisanzwe,bituma ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu buhagarika gahunda yo kubaka mu Mirenge yose ikora ku mujyi wa Rubavu,ariko ngo mu Murenge wa Rugerero kubaka byarakomeje. Umwe mu baturage utuye mu Kagari ka Muhira ahubatswe inzu nyinshi ,utarashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye ikinyamakuru impamba.com ko batewe impungenge n'amazu yubakwa muri uyu Murenge wa Rugerero hadakurikijwe igishushanyo mbonera. Uyu mutur
Rubavu: Abaturage bo mu Mujyi bahangayikishijwe no kubura amazi

Rubavu: Abaturage bo mu Mujyi bahangayikishijwe no kubura amazi

Amakuru
Bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Rubavu baravuga babangamiwe n’ikibazo cy’ibura ry’amazi, bakaba basaba ko bakorerwa ubuvugizi. BADAGA Jean umwe mu baturage ba  Rubavu,avuga ko babangamiwe n’ibura ry'amazi mu mujyi, kuko na make aboneka bayarasanganya n’abaturage bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. HABYARIMANA Gilbert, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu,yavuze ko bitarenze mu Kuboza 2019 ikibazo cy’amazi kizaba kitakivugwa mu mujyi wa Rubavu kuko hari kubakwa urugomero rw’amazi ruzunganira uruhasanzwe, aho bizava kuri metero kibe ibihumbi umunani bikagera kuri metero kibe ibihumbi makumyabiri na bitatu(8000m³_23000m³). Meya wa Rubavu yakomeje asaba abaturage gukoresha amazi make ahari bakanoza isuku kugeza icyo ikibazo gikemutse. Ku kijyanye n’abaturage ba Goma
Rubavu: Inka enye zatanzwe muri gahunda ya Girinka zaribwe

Rubavu: Inka enye zatanzwe muri gahunda ya Girinka zaribwe

Amakuru
Inka enye zatanzwe muri gahunda ya Girinka mu Murenge wa Nyakiriba, Akagari ka Kanyefurwe, Umudugudu wa Muhira ho mu Karere ka Rubavu zaribwe, hakekwa ko zagambaniwe n’abazihawe muri Gahunda ya Girinka. Mu bagambaniye izo nka harakekwamo babiri na bo bari mu bahawe inka muri Gahunda ya Girinka, nyuma yo kwanga kujyana inka bahawe ahitwa mu “Gikumba” aho zicungirwa umutekano nyuma y’uko mu Murenge wa Nyakiriba hasigaye hagaragara cyane ubujura bw’inka. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kanyefurwe ari we Twagirayezu Bosco yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko abagabo batatu bakekwaho kwiba izo nka ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kanama mu gihe iperereza rigikorwa. Abantu batatu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kanama nyuma yo gukekwaho gukorana n’abajura
Rubavu: Polisi yatangije ubukangurambaga bwitwa “Gerayo Amahoro”

Rubavu: Polisi yatangije ubukangurambaga bwitwa “Gerayo Amahoro”

Amakuru
Mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Kanama hatangijwe igikorwa cy’ubukangurambaga mu muhanda cyiswe “Gerayo amahoro” aho Polisi y’Igihugu ikangurira abashoferi,abamotari,abanyonzi n’abanyamaguru gukoresha umuhanda neza mu rwego rwo kugabanya impanuka mu muhanda. Ikinyamakuru impamba.com cyaganiriye n’abamotari bavuga ko iki gikorwa ari cyiza kuko gituma batica amategeko y’umuhanda no kugabanya umuvuduko bagenderaho bityo bikagabanya impanuka mu muhanda. Abaturage bakoresha umuhanda w’amaguru bo bavuga ko batari bazi ko bagenewe umuhanda wihariye ndetse batari bazi ko hari aho bagenewe kwambuka mu muhanda. Ikinyamakuru impamba.com cyaganiriye na CIP Gasasira Innocent, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba avuga ko  bari mu bukangurambaga bise “Gerayo amahoro” guhera  tarik
Aba “Chercheurs” babangamiye abacuruzi b’inka mu Bigogwe na Kanzenze

Aba “Chercheurs” babangamiye abacuruzi b’inka mu Bigogwe na Kanzenze

Amakuru
Aba “Chercheurs” abandi bita “Abakomisiyoneri” bafatwa nk’abanyarugomo n’abajura babangamiye abacuruzi b’inka mu isoko rya Kanzenze na Bigogwe mu Karere ka Rubavu na Nyabihu. Maguru Fabien  umwe mu bakorewe urugomo mu isoko rya Bigogwe mu kiganiro n’ikinyamakuru impamba.com yagize ati “birababaje kubona ndemesha inka yanjye niyororeye ngakubitwa ngo ni uko ntabahaye ibihumbi icumi”. Yongeyeho ko yakubiswe akabura umutabara ati “turibaza niba iri soko rifite ubuyobozi cyangwa niba ari ntabwo byaratuyobeye”. Maguru yakomeje asaba abayobozi kwirukana ababambura ibyabo bakagerekaho no kubakorera urugomo biyise aba “Chercheurs”ati “nihatagira igikorwa mu maguru mashya aba ba “Cherheurs” bazica n’abantu. Gasana Christoph, umucuruzi w’inka mu isoko rya Bigogwe mu kiganiro yagirany
BK: Bamwe mu baturage ba Mahoko bakomeje kwibaza niba iyi banki yarahombye

BK: Bamwe mu baturage ba Mahoko bakomeje kwibaza niba iyi banki yarahombye

Amakuru
Abakiliya ba Banki ya Kigali (BK) ishami rya Mahoko mu Karere ka Rubavu bakomeje kugaragaza ko batishimiye icyemezo ubuyobozi bwafashe cy’uko iyi banki guhera muri 2019 iryo shami rizaba ridakora. Bamwe mu baturage baganiye n'ikinyamakuru impamba.com bavuze ko batewe impungenge n’ifungwa ry’iri shami rya BK kuko ngo kuri bo ari igihombo gikomeye. Aba baturage bakomeje bavuga ko BK ari banki idakunze kuvugwaho ruswa mu gutanga inguzanyo nk’uko byakomeje kuvugwa mu yandi mabanki ahubwo yarangwaga no gutanga servisi inoze kandi yihuse. Abaturage ba Mahoko basaba ko BK yabasobanurira bihagije impamvu y’iri fungwa ry’iri shami bakava mu gihirahiro no kwikanga kuko bo bakekako BK yaba yarahuye n’igihombo bakaba bashobora kubura namafaranga yabo bayibikijemo. Gakara Théogène umwe 
Rubavu: Abatwara abagenzi muri “Twegerane” ntibubahiriza ibiciro byemejwe

Rubavu: Abatwara abagenzi muri “Twegerane” ntibubahiriza ibiciro byemejwe

Amakuru
Bamwe mu baturage ba Rubavu barinubira ibiciro by’imodoka cyane cyane mu masaha ya nimugoroba, ibyo byose bikaba habayeho kwirengagiza ibiciro byagenwe na RURA. Mukeshimana Serafina, umuturage wa Rubavu mu kiganiro yagiranye n’impamba.com yavuze ko yamaze amasaha asaga abiri ahagaze kubera kubura imodoka. Mukeshimana umunyamakuru wa impamba.com yamusanze mu mujyi wa Rubavu ahazwi nko kwa Rujende  maze avuga ko yabuze imodoka atari uko zabuze ahubwo umushoferi wese uhagera avuga ko agarukira ahitwa Rugerero mu gihe we yari agiye i Mahoko. Abajijwe impamvu ibitera yasubije ko abashoferi basaba amafaranga magana atatu ku mugenzi ugarukira mu Rugerero kandi ari ho hafi ugereranyije na Mahoko. Mukeshimana avuga ko azi ibiciro bya RURA, ariko ko bitubahirizwa cyane cyane mu masaha y
Rubavu: Haracyagaragara ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Rubavu: Haracyagaragara ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Amakuru
Mu Karere ka Rubavu haracyagaragara ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu miryango imwe n’imwe. Ibi byagarutsweho ubwo mu Murenge wa Kanama mu Kagali ka Muhoza hatangizwaga ubukangurambaga mu kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu muryango. Basengizabo Béatrice utuye mu Murenge wa Kanama, Akagali ka Mahoko yabwiye impamba.com ko n’ubuyobozi guhera ku Mudugudu buzi iki kibazo ariko gisa n’icyananiranye. Uwamahoro Angelique wabyaye afite imyaka 14 yagize ati “banteye inda ndi umunyeshuri ndivamo, nagerageje kurega mu nzego z’ibanze, ariko biba iby’ubusa kuko ubuyobozi bw'ibanze bwanyirengagije na n’ubu uwanteye inda ya kabiri aridegembya, ariko nabuze uwo kumvugira, iwacu nabo baranyirukanye, muri make navuye mu rugo ubu ndibana abana mbarera njyenyine”. Umuyo
Scroll Up