Author: Jean Bosco Mbonyumugenzi

Gatsibo: Abagabo basaga 211 bitabiriye uburyo bwo kuboneza urubyaro

Gatsibo: Abagabo basaga 211 bitabiriye uburyo bwo kuboneza urubyaro

Ubuzima
Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo bavuga ko abagabo babo bagira uruhare mu kubashishikariza kwitabira gahunda yo kuringaniza urubyaro, gusa ngo na bo ntibasigaye inyuma aho abasaga 200 bamaze kwifungisha burundu. Ibi bitandunye n’imyumvire abagabo bo muri uyu murenge bari bafite mu myaka 3 ishize nkuko bitangazwa n’umuyobozi w’agashami ku buzima mu karere ka Gatsibo. Ibi ni byemezwa na Nyirandarifite Ansile umubyeyi w’abana bane utuye mu Kagali ka Simbwa ya kabiri Umudugudu wa Ruhuha, aho avuga ko umwana we muto yujuje imyaka icumi kubera ko umugabo we ariwe wa mushishikarije bwa mbere kujya kwa muganga  gusaba serivise yo kuringaniza urubyaro. Nyirandarifite yagize ati“ ubwo twari tumaze kubyara  umwana wa kane, umugabo yahise afata umwanzuro wo k
Amakipe azahagararira u Rwanda mu mikino y’amashuli  abanza mu mikino ya FEASSA yamenyekanye

Amakipe azahagararira u Rwanda mu mikino y’amashuli abanza mu mikino ya FEASSA yamenyekanye

Imikino
Ikipe yo  mu kigo cya New life Christian Academy mu bahungu yo mu Karere ka Kayonza niyo yakatishije  itike mu mupira w’amaguru yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino y’aka Karere bita FEASSA izabera muri Tanzaniya muri Kanama 2019, naho mu mukino wa Volleyball mu bakobwa ikipe yabonye itike ni iya Ecole Primaire ya KARAGARI yo mu Karere ka Gicumbi. Saa tanu z’amanywa zo kuri uyu wa 24 Nyakanga 2019 nibwo mu kigo cy’amashuli cyitiriwe Mutagatifu Yozefu mu Karere ka Muhanga hakinwe umukino wa nyuma muri Volleybal hagati  y’ikipe y’abakobwa biga kuri  Ecole Primaire  KARAGALI  yo mu karere ka  GICUMBI n’urukundo Learning center yo mu karere ka Muhanga. Uyu ni umukino wabaga mugihe kuri stade ya Muhanga naho hari kubera uwa football wahuzaga ikipe yabahungu biga kuri , Newlife  Christ
Urukuta rwa Sitade ya Muhanga rwaguye

Urukuta rwa Sitade ya Muhanga rwaguye

Imikino
Nyuma y’imvura  ivanze n’umuyaga yaguye mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu  igahitana urukuta rwa Sitade Regional ya Muhanga rungana na metero 40 abakorera imirimo itandukanye kuri iyi sitade baravuga ko batewe impungenge n’uko hatagize igikorwa mu maguru mashya n’ibindi bikuta by’iyi sitade bivugururwe bundi bushya bishobora kurangira n’ibindi bikuta bihirimye. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Mutarama 2019 imvura ivanze n'umuyaga nibwo yasenye igikuta kigera kuri metero 40 cya Sitade y'Akarere ka Muhanga. Pasiteri Musabyimana Théonest ufite itorero risengera mu nyubako y’iyi sitade ya Muhanga wanabonye urukuta rwayo rugwa ubwo imvura yagwaga, hamwe n'umuyobozi w'ikipe ya AS Muhanga Ndayisaba Jean Damascène batangaje ko bahangayikishijwe n’isenyuka ry'
Nyanza: Ishuri ryita ku bafite ubumuga rihangayikishijwe no kutagira ibikoresho

Nyanza: Ishuri ryita ku bafite ubumuga rihangayikishijwe no kutagira ibikoresho

Amakuru
Ikigo cya HVP Gatagara TVET School kiri mu Murenge wa Mukingo Akarere ka Nyanza,ni kigo kigisha umwuga w’ubudozi, gusudira, gutunganya imisatsi n’ubwiza, ari ko cyane cyane ku bana bafite ubumuga butandukanye ari na bo babangamiwe no kubura ibikoresho biborohereza. Frere Jean Bosco Ndabakuranye, Umuyobozi wa HVP Gatagara TVET School avuga ko nubwo iki kigo gifite  mwihariko wo gufasha Leta kwita ku burezi bw’abana bafite ubumuga, ariko hakiri imbogamizi zo kubura ibikresho bitandukanye aba banyeshuri bigiraho. Frere Jean Bosco yagize ati“ikibazo dufite n’ikibikoresho, cyane cyane ibikoresho byo mu budozi cyangwa se mu gusudira kuko birahenze cyane, kandi wareba ubushobozi ikigo gifite kugeza ubu buva kuri minerivare abana baba batanze. Ya minerivare ikagendera no mu bindi biba bi
Nyanza: Abadepite basabwe gukorera ubuvugizi za Sacco zigahabwa ibikoresho by’ikoranabuhanga

Nyanza: Abadepite basabwe gukorera ubuvugizi za Sacco zigahabwa ibikoresho by’ikoranabuhanga

Amakuru
Abakora muri SACCO  ziri mu mirenge y’Akarere ka Nyanza barasaba Abadepite umutwe w’Inteko Nshingamategeko gukorera buvugizi  za Sacco kugira ngo zibashe kubona ibikoresho by’ikoranabuhanga ku buryo byakorohereza abazikoramo gutanga serivisi  zihuse ku baza bagana ibi bigo by’imali biciriritse baje kwaka inguzanyo, kubitsa no kubikuza. Umuhoza Josiane Umucungamutungo wa “Sacco Tuzamurane Mukingo” iri mu Murenge wa Mukingo Akarere ka Nyanza, yagaragarije itsinda ry’Abadepite riri gusura ibikorwa bitandukanye byo mu Tugari twose turi muri aka karere  riyobowe na Visi Perezida w’Inteko Nshingamategeko,Sheikh  Musa Faziri Harerimana, ko kuba Sacco zigikoresha uburyo butari ubw’ikoranabuhanga mu guha serivisi abakiliya bazigana, ari kimwe mu mbogamizi zituma abagana  za Sacco batinda guh
Ibihano ku bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bangiza ibidukikije muri Muhanga

Ibihano ku bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bangiza ibidukikije muri Muhanga

Amakuru
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamariya Béatrice asaba ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kariyeri n’amashyamba kureba icyakorwa ku mpushya zihabwa ba rwiyemezamirimo bagiye gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’akariyeri. kuko hari abamara guhabwa ibyangombwa ugasanga bari kwangiza ibidukikije by’aho bakorera. Uwamariya mu kiganiro n’abanyamakuru yagize ati“Mu bugenzuzi aka Karere gaherutse gukora mu mpeshyi y’umwaka ushize wa 2018 muri za “company na cooperative zikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyere, twasanze hari bimwe mu bidukikije byegereye ahakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro byamaze kwangirika. Urugero natanga ni urugomero rw’amashanyarazi twasanze rwamaze gutakaza megawatt 2 zose biterwa n’ibyondo bijyamo biturutse ku mabuye y’agac
Ruhango: Umuryango “Ejo Heza” urashinjwa kwaka ababyeyi amafaranga kugira ngo wishyurire abana amashuri bikarangira bidakozwe

Ruhango: Umuryango “Ejo Heza” urashinjwa kwaka ababyeyi amafaranga kugira ngo wishyurire abana amashuri bikarangira bidakozwe

Amakuru
Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Byimana, Akarere ka Ruhango, barasaba inzego z’ubuyobozi butandukanye kubakurikiranira ubuyobozi bw’umuryango witwa “Ejo Heza” uyoborwa na Amahirwe Ahobantegeye Priscille wabatse amafaranga muri 2018 ubizeza ko uzajya urihira abana babo amashuri, ariko bikaza kurangira bidakozwe n'amafaranga batanze ntibayasubizwe. Umwe mu bagore bo mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, waganiriye n’ikinyamakuru impamba.com, ariko wifuje ko amazina ye atashyirwa mu itangazamakuru yagize ati“ubusanzwe abana bacu bari baratsindiye kujya mu mashuri yisumbuye ariko kubera amikoro make twari dufite, tukaba twari twarabohereje kwiga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12, uwo mushinga “Ejo Heza” oruganizasiyo (organization) ujya kuza,  twatangiye tuboha uduseke n
Nyanza: Abivuriza kuri “Poste de santé” babangamiwe no kutagira amashanyarazi

Nyanza: Abivuriza kuri “Poste de santé” babangamiwe no kutagira amashanyarazi

Ubuzima
Kuba mu tugali twose tubarizwa mu Karere ka Nyanza tutaragezwamo umuriro w’amashanyarazi,  ni kimwe mu bituma abajya kwivuriza ku mavuriro « poste de santé » ziri mu Tugali tudafite umuriro w’amashanyarazi bahura n’imbogamizi zo kudafatirwa ibizamini by’indwara zimwe na zimwe bakabaye bivuriza kuri za poste de santé. Iki ni ikibazo kigaragazwa na Mukanyandwi Dancile utuye mu Kagali ka Rwesero  mu Murenge wa Busasamana, kimwe na bagenzi be bavuga ko abatuye muri aka kagali bakomeje kugorwa n’urugendo rurerure bakora bagiye kwivuriza ku kigo nderabuzima ku ndwara bakabaye bivuriza kuri « poste de santé » ya Gahanda. Mukanyandwi yagize ati“ dufite ikibazo gikomeye kuri iyi poste de sante ya Gahanda,  cy’uko badashobora gufata ibizamini  umuntu urwaye  inzoka, ku barwaye umuvuduk
Nyange: Hashize imyaka ine amavomo rusange yubakiwe abaturage afatwa nka baringa

Nyange: Hashize imyaka ine amavomo rusange yubakiwe abaturage afatwa nka baringa

Amakuru
Abatuye mu Murenge wa Nyange Akarere ka Ngororero, baravuga ko babangamiwe no guhora bavoma amazi mabi yo mu bishanga n’imibande, kandi hirya no hino muri uyu murenge hagiye hubatswe za robine. Abatuye muri uyu Murenge wa Nyange, bavuga ko hashize imyaka isaga 4 bajejweho Amatiyo na za Robine, ariko byose abaturage babifata nko kurangiza umuhango kuko nta mazi ageramo. Tuyisenge Théophile utuye mu Mudugudu wa Ngobagoba mu isantere (centre) ya Rubyiniro, Akagali ka Gaseke, yagize ati,“n’ayitwa ko yagejejwemo amazi nayo usanga ari imboneka rimwe. Ubundi muri uyu Murenge wa Nyange dutunzwe n’amazi tuvoma mu mibande n’ibishanga na ho ikitwa amazi meza cyo ntawu kikivuga kuko dusa na ho twakuyeyo amaso”. Bizimana Nathanael nawe utuye muri uyu Murenge wa Nyange mu Kagali ka Vuganyan
Gatsibo: Bamwe mu rubyiruko ntibazi gahunda yo kuboneza urubyaro

Gatsibo: Bamwe mu rubyiruko ntibazi gahunda yo kuboneza urubyaro

Ubuzima
Bamwe mu rubyiruko rwo mu Murenge wa Kabarore, Akagali ka Kabarore ya mbere, bavuga   ko ibyo  kuboneza urubyaro ntabyo bazi, kuko nta makuru babifiteho. Ilibagiza Esther w’imyaka 20 yagize ati“ibya gahunda yo kuboneza urubyaro, nta byo nari nitabira, keretse wenda niba hari bagenzi banjye bayitabiriye, ariko njye oya”. Abajijwe n’umunyamakuru w’impamba.com niba yaba adakorana imibonano mpuzabitsina n’abahungu ku buryo  bitanamuviramo kuba yatwara inda kuko ntaburyo nabumwe akoresha bwo kuboneza urubyaro yasubije aseka ati“birashoboka ko mbikora, icyakora ibyo byo kuboneza urubyaro byo tubyihorere, kuko no gukoresha agakingirizo bibaho rimwe narimwe”. Si Ilibagiza wenyine uvuga ko atajya yitabira gahunda yo kuboneza urubyaro gusa kuko na Ntoyabenda Jean D’amour bari mu rugeoa
Scroll Up