
Gutabwa muri yombi kw’abayobozi bakuru mu Rwanda: Hakurikiraho iki?
Umubare mwinshi w’abayobozi bakuru batabwa muri yombi bagirwa abere
Kuki iyo barekuwe badasubizwa mu kazi?
Bamwe mu bagizwe abere ntibakifuza kugaragaza uko babayeho hanze
Transparency International Rwanda (TIR) ivuga ko bitumvikana uburyo abayobozi benshi bagirwa abere
Inkiko mu Rwanda ntizemera ibyo kurekura abayobozi bakuru
Umunsi ku wundi havugwa amakuru y’itabwa muri yombi rya bamwe mu bayobozi bakuru b’ibigo na za Minisiteri, impamvu nyamukuru ikaba iyo gukekwaho kunyereza umutungo w’abaturage.
Aba bayobozi bashyirwa mu nkiko bakaburana, gusa abenshi muri aba bagirwa abere kuri ibi byaha, ibintu n’umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency Rwanda) uvuga ko bikwiye kwibazwaho.
Twayagerageje gushyira hamwe bamwe muri aba bayobozi bagiye bakurik