Author: Ndayisaba Jean de Dieu

Komite Olimpike: Amatora azaba nyuma y’Imikino Olimpike ya Tokyo

Komite Olimpike: Amatora azaba nyuma y’Imikino Olimpike ya Tokyo

Mu Rwanda
Binyuze mu matora y’abanyamuryango bitabiriye inama y’inteko rusange ya Komite Olimpike y’u Rwanda amatora ya komite nyobozi muri komite olimpike yashyizwe inyuma y’imikino olimpike ya Tokyo akaba igomba kuzaba ku ya 9 Ukwakira 2021. Kimwe mu byari byitezwe muri iyi nama isanzwe ya Komite Olimpike kwari ukwemeza ingengabihe y’amatora ya komite nyobozi na cyane ko iriho ubu yarangije manda yayo. Komisiyo ishinzwe amatora yatanze ingengabihe ebyiri amatora yaberaho bisaba ko amanyamuryango bahitamo binyuze mu matora. Ingenga bihe ya mbere yagaragazaga ko amatora yari kuba ku ya 15 Gicurasi naho iya kabiri ikagaragaza ko amatora yari kuba ku ya 9 Ukwakira 2021. Ibi byasabye ko haba amatora maze buri mu nyamuryango yandika ku rupapuro itariki yumva amatora yaberaho  aho abatoye bo