
Musanze-Korali Victory igiye gushyira ahagaragara alubumu ya gatatu
Korali Victory yo mu rusengero rwa Minevam igiye gutunganyiriza indirimbo zayo zo kuri alubumu ya gatatu muri studo yitwa “Heroes studio” ibarizwa mu Karere ka Musanze Intara y’Amajyaruguru.
Indirimbo za Victory Choir zikaba zituganywa na “Producer Mandebeat Pro” ukorera i Musanze hafi y’urusengero rw’Abadivandisiti b’umunsi wa karindwi rwa Kigombe.
Mandebeat yavuze impamvu iyi studio yitwa “Heroes studio” agira ati :"Iri zina Heroes Studio ryaje mu by'ukuri mu gihe kuko twabigambiriye kuyishinga kera bikanga aho twahurije ibitekerezo hamwe na “Manager” twafashe umwanzuro wo kujya tubika udufaranga twakoreraga mu gihe cy'umwaka umwe tubonamo igishoro tugura ibikoresho ari na byo byatuvunnye rero nk’abasore ibyo byatumye twita studio yacu “Heroes” kuko ari ubutwari twagize."