
Ikoranabuhanga nti ryariryizerwa na benshi mu gikorwa cyo kurwanya Covid-19
Kuva icyorezo cya COVID-19 cyagera mu Rwanda mu kwezi kwa 3 muri 2020, leta y'u Rwanda yafashe ingamba zitandukanye zo kwirinda. Muri izi ngamba harimo no gukangurira Abanyarwanda gukoresha ikoranabuhanga mu kugura no kugurisha.
Iyi myanzuro yashyizweho mu rwego rwo kugira ngo abantu bareke guhererekanya amafaranga mu ntoki kuko biri mu bishobora gukwirakwiza icyorezo cya Covid-19.
Ntakirutimana Simoni ni umucuruzi w'ibirayi mu isoko rya Nyamirambo, avuga ko yatangiye gukoresha ikoranabuhanga ubwo leta yemeje ko bagomba kwishyura bakoresheje uburyo buzwi nka Momo pay, ariko ngo ahora afite impungenge z'amafaranga ye kubera abatekamutwe bateye.
Yagize ati" Urebye uburyo nakoreshaga Momo pay ubu narabigabanyije kuko mba mfite ubwoba ko amafaranga yanjye nshobora kuyabura kubera ...