
Za “Postes de sante” zigiye guhabwa imbaraga ku buryo zizajya zisuzuma na Diyabete
Za “Postes de Sante” zigiye guhabwa imbaraga ku buryo zizajya zisuzuma n’indwara zikomeye nka Diyabete, impyiko n’izindi.
Umuryango Inshuti z’ubuzima (Society for Family-SFH Rwanda) ufatanyije na Minisiteri y’Ubuzima, kuri uyu wa Gatatu taliki ya 23 Mutarama 2018, basuzumiye hamwe mu nama igamije kwigira hamwe uburyo ubuvuzi bw’ibanze bwakorerwaga mu Kigo Nderabuzima, bwakimuka bugatangirwa muri “Poste de Santé”, zigiye gukwirakwizwa mu tugari twose tw’u Rwanda.
Ibyo bikaba bikorwa mu rwego rwo kongerera ubushobozi ubuvuzi bw’ibanze butangirwa muri Poste de santé ku buryo n’umubyeyi yahabyarira, bigakubitiraho nuko urugendo umurwayi yakoreshaga rugiye kugabanukaho iminota 25 aho kuba iminota 50 nk’uko bisanzwe.
Iyo nama yari iteraniyemo impuguke mu murimo wo kuvura,