
Ihame ry’uburinganire si intambara hagati y’abashakanye- GMO
Urwego Rushinzwe Iyubahirizwa ry'Uburinganire hagati y'Abagore n'Abagabo (GMO) rwagiranye ibiganiro n'abaturage b’Akarere ka Ngororero kuri uyu wa Gatandatu; rubwira abaturage ko ihame ry'uburinganire atari intambara.
Umugenzuzi Mukuru Wuburinganire, Rose Rwabuhihi, yabwiye abaturage ko ari amahirwe angana abagore n'abagabo bahawe, ati "Twese dukwiye kumva ko ihame ry'uburinganire atari imbaraga, ahubwo ko ari uburyo bwo guha uburenganzira n’amahirwe bingana abagore n'abagabo hagamijwe kubaka igihugu kigendera ku mategeko kandi giha agaciro kangana abenegihugu bacyo".
Abaturage bo mu Karere ka Ngororero; bavuze ko bakataje mu guharanira ihame ry'uburinganire, kabone n'ubwo hakiri ibibazo by'ihohoterwa; usanga riba hagati y'abashakanye; hamwe n'irikorerwa abana b'abakobwa; by'u