Author: Habimana Cypridion Kenny

I Nyamata inyama iribwa n’umugabo igasiba undi (menya impamvu)

I Nyamata inyama iribwa n’umugabo igasiba undi (menya impamvu)

Amakuru
Mu mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, abaturage baratabaza ngo ibiciro by’inyama bisubire uko byahoze nyuma yo kuzamurwa. Uku kuzamuka kw’ibiciro by’inyama mu mujyi wa Nyamata, kumaze ukwezi kurenga aho ibiciro ku kilo cy’iroti cyavuye ku mafaranga 2500 kigera ku 3000, mu gihe ikilo cy’imvange cyavuye kuri 2000 kigera kuri 2500. Ni impinduka abatuye umujyi wa Nyamata bavuga ko zatumye batakibasha kurya inyama nka mbere, na cyane ko usanga umucuruzi yishyiriraho ibiciro bye uko abyumva, abaturage bagasaba ko ibi biciro byasubira uko byahoze. Umwe mub aganiriye n’ikinyamakuru impamba.com ari we Kasine agira ati “tumaze iminsi rwose ibiciro by’inyama bizamutse, kandi ntitwasobanuriwe impamvu byazamutse gutya, ibi ntibyari bisanzwe” Abaguzi bavuga ko abacuruzi b’inyama bishyi
Barashinja bamwe mu bakozi b’ikigo nderabuzima cya Nyamata kwanga kubagarurira ibiceli iyo baje kuhivuriza

Barashinja bamwe mu bakozi b’ikigo nderabuzima cya Nyamata kwanga kubagarurira ibiceli iyo baje kuhivuriza

Amakuru
Abivuriza ku kigo nderabuzima cya Nyamata mu Karere ka Bugesera, bashinja bamwe mu bakozi b’ikigo nderabuzima kutabagarurira amafaranga, mu gihe bagiye kwishyura amafaranga bivurijeho. Kubwirwa ko nta biceli byo gusubiza bihari, ni kimwe mu byo abakozi b’ikigo nderabuzima cya Nyamata bo muri service abagana iki kigo nderabuzima bishyuriramo, bashinjwa n’abivuriza muri iki kigo nderabuzima. Abivuriza ku kigo nderabuzima cya Nyamata bavuga ko ngo mu gihe ugiye kwishyura, umukozi akubwira ko nta mafaranga yo kugarura ahari akagusaba kuzagaruka ku munsi ukurikiyeho kuyafata, mu gihe ugarutse hari ubwo ngo usanga uwabikubwiye adahari uwo uhasanze akagusaba kuzagaruka uwabikubwiye ari uko ahari. Uku gusiragizwa ngo gutuma nyir’amafaranga ageraho akayahara bitewe n’umwanya aba abona ari
Bugesera:Hari urubyiruko rwanga kwiga imyuga ruvuga ko hari igitsina yagenewe

Bugesera:Hari urubyiruko rwanga kwiga imyuga ruvuga ko hari igitsina yagenewe

Amakuru
Mu gihe Leta y’u Rwanda ishishikariza urubyiruko kwiga imyuga iruteza imbere, mu Karere ka Bugesera haracyari bamwe mu rubyiruko banga kujya mu myuga bavuga ko itagenewe igitsina cyabo. Kuba hari urubyiruko rwanga kujya kwiga imwe mu myuga rwitwaza ko itagenewe igitsina cyabo, binagaragazwa n’imwe mu mibare yagaragaye muri rimwe mu mashuli yigisha imyuga ubwo ryatangaga impamyabushobozi(certificate) ku rubyiruko rwari rwasoje amasomo y’imyuga, aho nko mu ishami ry’ubwubatsi hagaragamo Abakobwa 9 mu gihe abahungu ari 59, naho mu ishami ry’ubudozi harimo abahungu 6 mu gihe abakobwa ari 118. Bamwe mu rubyiruko baganiriye n’ikinyamakuru impamba.com bavuze ko hari imyuga yagenewe abahungu n’iyagenewe abakobwa. Nshimiyimana Felix na Damascene Kubwima bagize bati “ntabwo bikwiye ko u
Bugesera: Abagore b’i Shyara barashinja abagabo kumarira umusaruro mu tubali no mu nshoreke

Bugesera: Abagore b’i Shyara barashinja abagabo kumarira umusaruro mu tubali no mu nshoreke

Amakuru, Mu Rwanda
Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Shyara mu Karere ka Bugesera, bavuga ko bavunika bahinga, nyamara byakwera abagabo bagafata iya mbere mu kubigurisha bajyana amafaranga mu tubali no mu nshoreke. Abagore bo muri uyu Murenge wa Shyara bavuga ko ubusanzwe iyo igihe cy’ihinga kigeze usanga ahanini umugore ari we uvunika kurusha umugabo, kuko ahinga agatera intabire ndetse akaba ari we ugabara cyane no gusarura, ariko byamara kwera byageze mu nzu ntibamenye uburyo bishizemo bitewe n’abagabo babo bahita babigurisha, bakabijyana mu tubari no mu nshoreke. Mujawayezu Appolonie umwe mu bagore batuye mu murenge wa Shyara agira ati “urugero nko ku gihingwa cy’umuceli dukunze guhinga inaha, usanga umugore ari we ugira imvune nini mu kuwuhinga kugeza weze nyamara ugasanga umugabo ni we ufashe
Scroll Up