Author: Habimana Cypridion Kenny

Jeannette Kagame asanga utazi iyo ava atamenya iyo ajya

Jeannette Kagame asanga utazi iyo ava atamenya iyo ajya

Amakuru
Ibi umufasha wa Perezida wa Repubulika yabitangaje kuri iki cyumweru tariki 12 Mutarama 2020, mu masengesho ngarukamwaka yo gusengera igihugu yabereye mu mujyi wa Kigali, aho yitabiriwe n’abasaga 700. Aya masengesho ahabwa izina rya “National Prayer Breakfast”, yabaye kuri iki cyumweru yitabiriwe n’abasaga 700 barimo abo mu gihugu imbere ndetse n’inshuti z’u Rwanda zaturutse hanze y’u Rwanda, ni amasengesho yatangijwe mu mwaka wa 1995, ategurwa na “Rwanda Leaders fellowship”. Mu bagize umwanya wo gutanga ibiganiro muri aya masengesho, bagaruka ku byagezweho n’u Rwanda, bavuze ko kwishimira ibyagezweho bigomba kugendana no gukora cyane, kuko gusenga bigomba kugendana no gukora kuko Imana ifasha uwifashije, “Gusenga nibigendane no gukora, kuko Imana ifasha uwifashije” aha bakaba ba
Bugesera:Ingabire yashinze umuryango ufasha abakobwa babyariye iwabo nyuma y’ihezwa yakoreye mugenzi we watewe inda

Bugesera:Ingabire yashinze umuryango ufasha abakobwa babyariye iwabo nyuma y’ihezwa yakoreye mugenzi we watewe inda

Amakuru
Ingabire Florence ufite imyaka 22, yashinze umuryango yise “Ingabire Foundation”, ugamije kwita ku bangavu babyariye iwabo no kurandura inda zitateganijwe zikomeje guterwa abangavu, none abagera ku 140 afasha mu karere ka Bugesera, biyemeje kutazaterwa izindi nda zitateganijwe. Umuryango Ingabire Foundation,  ni umuryango washinzwe mu mwaka wa 2018 na Ingabire Florence w’imyaka 22 we ariko akaba atarigeze aterwa inda, ugamije kwita ku bakobwa baba barabyariye iwabo inda zitateganijwe kugira ngo bave mu bwigunge, ndetse hanagamijwe gukumira inda zitateganijwe ziterwa abangavu. Ingabire avuga ko yagize imyitwarire itari myiza  kuba hari umwana bagendanaga bafitanye ubucuti, nyuma aza guterwa inda bihita biba intandaro yo kutongera kugendana, kuko Ingabire yatinyaga ko ababyeyi be bamu
Bugesera:Abahinzi n’aborozi barasaba ko ibindi bihingwa n’andi matungo byashyirwa muri gahunda y’ubwishingizi

Bugesera:Abahinzi n’aborozi barasaba ko ibindi bihingwa n’andi matungo byashyirwa muri gahunda y’ubwishingizi

Amakuru
  Abahinzi n’aborozi bo mu Karere ka Bugesera, basaba ko ibindi bihingwa n’andi matungo byashyirwa muri gahunda y’ubwishingizi, aho kuba umuceli, ibigori n’inka gusa, kuko atari byo bitunze abatuye aka karere gusa. Mu guhangana n’ibihombo byajyaga byibasira abahinzi n’aborozi mu Rwanda, Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ifatanije n’ibigo bitanga service z’ubwishingizi batangije gahunda y’ubwishingizi mu buhinzi n’ubworozi. Iyi gahunda ariko itangirira ku bihingwa by’umuceli n’ibigoli mu buhinzi naho mu bworozi, itangirira ku itungo ry’inka gusa. Abahinzi n’aborozi bishimiye iyi gahunda kuko izabarinda ibihombo bahuraga nabyo, icyakora ku rundi ruhande hari abavuga ko ibi bidahagije na cyane ko ibi bihingwa atari byo byonyine bahinga dore ko nk’umuceli hari n’abatawuhinga,
Bugesera: Abanyenganda zitunganya umuceli ni bo bunguka naho abahinzi bagahomba

Bugesera: Abanyenganda zitunganya umuceli ni bo bunguka naho abahinzi bagahomba

Amakuru
Abahinzi b’igihungwa cy’umuceli mu Karere ka Bugesera, kubera ukutumvikana kwa hato na hato gukunze kubaho na ba nyir’inganda zigura umusaruro wabo, barasaba inzego zishinzwe iterambere ry’ubuhinzi kugira icyo zikora abafite inganda zibagurira umusaruro babagurire ku giciro kitabahombya. Abahinzi bo mu mirenge ya Shyara, Nyarugenge na Mareba mu Karere ka Bugesera bavuga ko akenshi usanga abafite inganda zibagurira umusaruro bihererana abayobozi b’amakoperative y’abahinzi, barangiza bakabahera ku biciro bituma batagira inyungu bagereranije n’ayo baba batanze bahinga umuceli kugeza weze, bagasaba ko ibi kuri uyu mwero bitakongera kubaho. Umuhinzi wo mu murenge wa Shyara waganiriye n’ikinyamakuru impamba agira ati “abanyenganda batugenera amafaranga bishakiye batagendeye ku biciro M
Huye: Ntibavuga rumwe ku muco wo gukodesha abayobora ubukwe

Huye: Ntibavuga rumwe ku muco wo gukodesha abayobora ubukwe

Amakuru
Bamwe mu batuye Akarere ka Huye bavuga ko umuco wo gukodesha abayobora ubukwe usigaye waradutse muri iyi minsi ubishya imisango y’ubukwe, bityo ngo ukaba udakwiye. Uko iterambere rigenda ryiyongera ni ko n’imwe mu mihango ibaho mu buzima bwa buri munsi igenda ifata indi sura, aha ni ho nko mu misango y’ubukwe naho byamaze guhinduka, aho nko gusaba no gukwa umugeni hasigaye hifashishwa abayobora imisango rimwe na rimwe baba bari bwishyurwe amafaranga kubera igikorwa bakoze. Urugero ni nko kuba umusangiza w’amagambo (MC), usaba umugeni ndetse n’utanga umugeni bose ugasanga ari abantu badafite aho bahuriye n’imiryango baba bakodeshejwe hagamijwe kuryoshya ibirori. Abaturage bo mu karere ka Huye baganiriye n’ikinyamakuru impamba, banenga uyu muco wo kwishyura amafaranga abayobora
Bugesera:Baranenga abatitabira irangamimerere

Bugesera:Baranenga abatitabira irangamimerere

Amakuru
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Bugesera, mu Murenge wa Nyamata banenga abatitabira kwandikisha abana  bavutse ndetse no kwandukuza abitabye Imana mu bitabo by’irangamimerere, kuko bigira ingaruka ku batandikishijwe. Kwandikisha abana bavutse ndetse no kwandukuza abitabye Imana mu bitabo by’irangamimerere, ni kimwe mu byo abayobozi mu nzego zitandukanye bahora bashishikariza abaturage, kuko bituma hamenyekana umubare nyakuri w’abaturage, nyamara ariko haracyari hamwe usanga batabyitabira uko bikwiye, bamwe mu batarandikishijwe mu irangamimerere bakivuka, bemeza ko byabagizeho ingaruka zirimo no kutabona ibyangombwa. Umuturage witwa Fazili utuye mu Murenge wa Nyamata mu Kagali ka Kayumba, kuri ubu afite imyaka 35 y’amavuko, nyamara nta ndangamuntu afite, akavuga ko byatewe no ku
Inzara irembeje abaturage bo mu Mirenge imwe n’imwe ya Bugesera

Inzara irembeje abaturage bo mu Mirenge imwe n’imwe ya Bugesera

Amakuru
Hari bamwe mu baturage bo mu Karere ka Bugesera, bakomeje gutaka inzara nyuma y’uko barumbije imyaka bari barahinze mu gihembwe cy’ubuhinzi gishize, bagasaba ubufasha bw’ibiribwa. Ikibazo cy’inzara abaturage bo muri imwe mu mirenge igize Akarere ka Bugesera, baragishingira ku kuba mu gihembwe cy’ubuhinzi gishize, barahinze imyaka ikumishwa n’izuba ryayibasiye. Urugero ni nk’abo mu murenge wa Gashora, aho ikinyamakuru impamba cyabaganirije, bakavuga ko bifuza ko inzego z’ubuyobozi zazabafasha mu guhangana n’iyi nzara, umwe mubaganiriye n’ikinyamakuru impamba agira ati “twarahinze turarumbya, ubu rwose twibasiwe n’inzara, nibarebe uko batugenza baduhe imfashanyo y’ibiribwa kuko ubu ntitubasha kubona uko turya”. Ni mu gihe na none ikinyamakuru impamba.com cyageze mu Murenge w
Bugesera:Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bashyize imbere  imibereho y’abaturage

Bugesera:Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bashyize imbere imibereho y’abaturage

Amakuru
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Nyakanga 2019, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, mu Karere ka Bugesera batoye inzego zitari zuzuye nyuma y’uko abari bazirimo bazamutse mu zindi nzego mu rwego rwo kuzuzuza, banaremera abagore batishoboye muri gahunda ya “One Hundred Women”. Ni amatora yabaye nyuma y’umuganda rusange usoza ukwezi kwa Nyakanga 2019, abera mu mujyi wa Nyamata, mu batowe harimo Komiseri w’imibereho myiza muri komite nyobozi y’umuryango mu Karere, Visi Perezida w’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi, komiseri w’imibereho myiza mu rugaga rw’abagore, ndetse na komiseri w’imibereho myiza mu rugaga rw’urubyiruko. Uwatorewe kuba komiseri w’imibereho myiza muri komite nyobozi y’umuryango mu karere ka Bugesera Madame Imanishimwe Yvette, yavuze ko baza
Maraba:Yatangije igikorwa cyo koroza ababyeyi bafite abana bafite ubumuga

Maraba:Yatangije igikorwa cyo koroza ababyeyi bafite abana bafite ubumuga

Amakuru
Umuhanzi Enock Hagumubuzima, uvuka mu Murenge wa Maraba Akarere ka Huye,  ari gufasha imiryango ifite abana bafite ubumuga mu gikorwa cyo kuboroza ahereye ku matungo magufi(ihene), ibi akabikora nta bushobozi buhambaye afite. Igikorwa cyo koroza imiryango ifite abana bafite ubumuga, umuhanzi Enock Hagumubuzima usanzwe atuye mu mujyi wa Kigali, avuga ko kiri muri gahunda yihaye yo kuvuganira abafite ubumuga, dore ko aririmba indirimbo zibavuganira, ku ikubitiro akaba yarahereye ku miryango 34 ituye mu Murenge wa Maraba. Ku ruhande rw’ababyeyi bafite abana bafite ubumuga, bavuga ko nubwo kurera abana bafite ubumuga bitaborohera, ariko amatungo bahawe aziye igihe, kandi bazayitaho neza, bigatuma abana babo ubuzima bwabo bumererwa neza. Nyiraminani Francine, ni umubyeyi ufite umwa
Bugesera: Muri EAR Mbyo basanga gutoza abana umuco wo gufashanya bakiri bato, bizabafasha kwigira

Bugesera: Muri EAR Mbyo basanga gutoza abana umuco wo gufashanya bakiri bato, bizabafasha kwigira

Amakuru
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera, ndetse n’ubuyobozi bw’itorero ry’Aba Anglicani Paruwasi ya Mbyo, buravuga ko kugira ngo abana bazagire umuco wo kwigira ndetse no gufashanya, bisaba kubibatoza bakiri bato, kuko bituma n’ababyeyi babo babareberaho bakabigira umuco. Ibi babitangaje nyuma y’uko Chorale REHOBOTH yo muri EAR Paruwasi ya Mbyo, yiganjemo abana bakiri bato bakoze igikorwa cyo kuremera abatishoboye, batangira ubwisungane mu kwivuza abantu 31 ndetse bakanabaha ibiribwa birimo ibishyimbo n’akawunga, n’imyambaro(ibitenge). Ibyatanzwe byose hamwe bifite agaciro k’amafaranga ibihumbi maganane na mirongo itanu(450000frs), ni byo byatanzwe n’abagize Chorale REHOBOTH yo muri EAR Paruwasi ya Mbyo mu Murenge wa Mayange, ubuyobozi bwa Paruwasi ya Mbyo mu itore
Scroll Up