
Rwamagana-Gahengeri: Mu mudugudu wa Kinteko kudasezerana mu mategeko byabaye icyaha
Ubuyobozi bw’umudugudu wa Kinteko n’abatuye uyu mudugudu wo mu Kagali ka Rweri Umurenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko kudasezerana mu mategeko kw’abashakanye cyangwa abari gushakana ubu ari icyaha.
Ibi babitangaje kuri uyu wa Gatanu ubwo imiryango 33 muri 35 yari yatangiye urugendo rwo gusezerana mu mategeko yasezeranijwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana, imiryango ibiri itarasezeranye, umwe muri yo ku mpamvu zawo bwite wafashe icyemezo cyo kudasezerana, naho undi umwe umugore yibarutse ku munsi wo gusezerana bityo ntiwabasha gusezerana.
Igitekerezo cyo guhagurukira gahunda yo gusezeranya imiryango yabanaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, cyaje nyuma y’uko umudugudu wa Kinteko waje mu midugudu yitwaye neza mu Karere ka Rwamagana no mu Ntara y’Iburasirazu