Author: Didier Bigenimana

Kiramuruzi: Kumena ibiyobyabwenge byahujwe n’ ubukangurambaga bwo kwamagana abasambanya abangavu

Kiramuruzi: Kumena ibiyobyabwenge byahujwe n’ ubukangurambaga bwo kwamagana abasambanya abangavu

Amakuru
Mu Murenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo habereye igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge ndetse n’amashashi   byagiye bifatwa na Polisi ku bufatanye n’abaturage aho iki gikorwa cyanahujwe n’icy’ubukangurambaga bwo kurwanya isambanywa ry’abana b’abakobwa. Ni gikorwa cyari cyahuriwemo n’abayobozi bo mu nzego bwite za Leta,abaturage biganjemo urubyiruko, amadini ,amatorero, inzego z’umutekano nk’Ingabo, Police ndetse na Dasso  . Muri iki gikorwa habanje gukorwa urugendo rwo kwamagana isambanywa ry’abana rwazengurutse ikibuga cy’umupira cy’Akagali ka Kabuga arinaho iki gikorwa  cyabereye. Nyuma y’aho hangijwe (hamenwe) ku mugaragaro amakarito 92 y’ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bwa Gin Zebra gifite agaciro ka miliyoni ebyiri n’ibihumbi  magana atandatu mirongo irindwi ndetse n’ama
Gatsibo:Abacuruza imyaka mu isoko rya Kiramuruzi baratabaza

Gatsibo:Abacuruza imyaka mu isoko rya Kiramuruzi baratabaza

Amakuru
Abacuruza imyaka mu isoko rya Kiramuruzi ho mu Karere ka Gatsibo baravuga ko bahangayikishijwe n’ibihombo bikomeye  bahura na byo mu gihe cy’imvura. ibi bikaba bituruka ku kuba igice cy’iri soko gicururizwamo iyi  imyaka itandukanye kidasakaye bityo bigatuma mu gihe cy’imvura ibyo bacuruza binyagirwa bikangirika ndetse bikabura abaguzi kandi nabo basoreshwa nk’abandi bacururiza mu gice gisakaye kiri soko . Ubwo umunyamakuru w’impamba.com yageraga muri iri isoko yahasanze abacuruzi bacuruza imyaka irimo ibitoki,imyumbati,ibishyimbo,amateke ndetse n’ibirayi. Ubwo umunyamakuru yahageraga yasanze igice bacururizamo cy’iri soko kidasakaye mu gihe abandi bacuruza ibicuruzwa birimo nk’imyenda,imboga ,imbuto ibikoresho byo mu nzu ndetse n’ibindi bo bacuririza ahasakaye. Abacuru
Gatsibo:Aborozi badakorera inzuri zabo bazazamburwa

Gatsibo:Aborozi badakorera inzuri zabo bazazamburwa

Amakuru
Mu nama  yahuzaga aborozi bahagarariye abandi bo mu turere  twa Kayonza ,Gatsibo na Nyagatare n’ubuyobozi bw’intara y’iburasirazuba  yabereye mu Karere ka Gatsibo, Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba Mufuruke Fred yasabye  aba borozi gukorera inzuri zabo bitarenze tariki ya 30 Ukuboza 2018 ngo abatazabyubahiriza bakaba bashobora kwamburwa inzuri zabo zigahabwa abashobora kuzibyaza umusaruro Iki kiri  muri bimwe mu biganiro ubuyobozi bw’intara y’iburasirazuba bumaze iminsi bugirana n’ababorozi bo muri utu turere dufatawa nk’igicumbi cy’ubworozi muri iyi ntara ndetse no mu gihugu muri rusange . Ibi biganiro ahanini byibanda ku kugenzura aho ubworozi bugeze ndetse no gushyiraho ingamba zigamije gushyira iherezo kuri bimwe mu bibazo by’urusobe bikigaragaramo. Bimwe mu byakunze kugw
Gatsibo:Umubare w’abana b’abakobwa baterwa inda wavuye kuri 640 ugera 30

Gatsibo:Umubare w’abana b’abakobwa baterwa inda wavuye kuri 640 ugera 30

Amakuru
  Mu nama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo n’abana b’abakobwa bo mu mirenge ya Kiramuruzi, Kiziguro  na Murambi batewe inda bakabyarira iwabo mu ngo hagamijwe kubasobanurira uburenganzira bwabo no kubatinyura kuvuga ibibazo bikibabanagamiye ,ubu buyobozi bwatangajeko umubare w’abana baterwa inda wagabanutse bigaragara muri uyu mwaka wa 2018 ugereranyije no mwaka ushize wa 2017. Uku kugabanuka ku mubare w’abana b’abakobwa baterwa inda ubu buyobozi butangaza ko guturuka  mu ngamba zafashwe n’ubuyobozi zo kwegera abana b’abakobwa ndetse  n’ababyeyi babo bakaganirizwa mu buryo buhoraho harimo nko gusobanurira aba bana uburenganzira bwabo n’uburyo bagomba kubuharanira naho aba byeyi bakaganirizwa uruhare rwabo mu kubungabunga imyitwarire y’ abana b’abakobwa ndetse no kubasobanur
Abasenyewe n’imirimo yo kubaka umuhanda Kagitumba–Kayonza–Rusumo baratabaza

Abasenyewe n’imirimo yo kubaka umuhanda Kagitumba–Kayonza–Rusumo baratabaza

Amakuru
Abaturage bo mu Mirenge ya Rugarama na Gitoki mu Karere ka Gatsibo bahangayikishijwe bikomeye no kuba batagifite aho baba bitewe no kuba amazu yabo babagamo yarasenywe n’umuvu w’amazi y’imvura yinjiye mu mazu yabo nyuma yuko rigori zari zisanzwe ziyafata  zisenywe n’ibikorwa   by’iyubakwa ry’umuhanda Kagitumba –Kayonza –Rusumo. Uku gusenyerwa amazu yabo ngo bikomeje kubagiraho ingaruka   zo kubaho basembera ndetse bakaba banahura n’inzara idasanzwe kuko n’imyaka yabo bari barahunitse yose yatwawe n’aya mazi. Aba baturage babiri basuwe n’umunyamakuru w’impamba.com  baturiye umuhanda wa kaburimbo  barimo Umutoni Speciose utuye mu Murenge wa Rugarama akaba ari umupfakazi ubana n’abana batatu na Nyirabagande Arivera utuye mu Murenge wa Gitoki. Umutoni Speciose avuga ko intanda
Gatsibo: Kiramuruzi Ukuri Sacco  yongereye umubare w’amafaranga y’inguzanyo

Gatsibo: Kiramuruzi Ukuri Sacco yongereye umubare w’amafaranga y’inguzanyo

Amakuru
Mu Murenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo habereye inama y’nteko rusange  ya Koparative ya Kiramuruzi Ukuri Sacco  aho muri iyi nama ubuyobozi bw’iyi Sacco bwatangarije abanyamuryango ko ubu umubare w’amafaranga y’inguzanyo bahabwaga ugiye kwiyongera. Uku kongera umubare ntarengwa w’amafaranga y’inguzanyo bahaga abakiliya babo  ubu buyobozi buvuga ko  bije nyuma y’aho bagiye babisabwa n’aba banyamuryango  kuko babibonagamo inzitizi yo kudatekereza imishinga minini yabafasha kugera ku iterambere rirambye. Ubusanzwe umubare ntarengwa w’amafaranga y’inguzanyo iyi Sacco yatangaga wari miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000frw) gusa nyuma y’ibiganiro ubu buyobozi bwagiranye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe iterambere, RDB ubu bwemerewe kuzajya butanga inguzanyo kugeza kuri m
Gatsibo:Biyemeje guca ukubiri no gukora ubuhinzi butababyarira inyungu

Gatsibo:Biyemeje guca ukubiri no gukora ubuhinzi butababyarira inyungu

Amakuru
Bamwe mu bahinzi bo mu Karere ka Gatsibo baravuga ko  bari basanzwe bakora ubuhinzi bwabo  nta ntego  ari ukubukora ngo babone icyo barya ndetse umusaruro babonye bakawugurisha. Gusa kuri ubu iyi mikorere yabo biyemeje kuyihindura aho bagiye gukora ubuhinzi ariko bashobora kubyazamo indi mishinga yabafasha kwiteza imbere  kurushaho . Ibi aba bahinzi barabivuga  nyuma y’uko bongerewe ubumenyi  ku buryo bwo gukora ubuhinzi  n’ubworozi bifashishije amakuru y’iteganyagihe na Caritas Diocese ya Kibungo burimo ubwo kumenya uko igihembwe cy’ihinga kireshya ,guhinga bagendeye mu kumenya ibihe by’imvura n’izuba, kubara amahirwe yo kweza n’imbogamizi zijya ziba mu bihe by’ihinga , gukora ingengo y’imali mu buhinzi, umuhinzi areba niba azunguka  cyangwa azahomba  agendeye ku gishoro yashoye
Gatsibo: Abaturage bangiwe kugeza ku basenateri ibibazo byabo

Gatsibo: Abaturage bangiwe kugeza ku basenateri ibibazo byabo

Amakuru
Mu Kagari ka Nyabisindu mu Karere ka Gatsibo bakiriye abasenateri  babiri   ari bo: Senateri Rugema Michel na Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene, umwanya wo kubaza ugeze abaturage batonda umurongo ku bwinshi, ariko ntibemererwa kubaza kuko hari inzindi nzego zihasanzwe zazasubiza ibyo bibazo. Uru ruzinduko rw’aba basenateri rwari rugamije kuganiriza abaturage ibyiciro bitandukanye  by’ubuyobozi  ku ihame rya Demokarasi. Senateri Ntawukuriryayo Jean Damascene we yagarutse kukugaragariza aba baturage ko mu gikorwa cy’amatora bakora bitorera abayobozi guhera ku rwego rw’umudugudu  baba bashyira mu bikorwa ihame rya Demokarasi  gusa anenga uruhurirane rw’ibibazo abaturage bakunze kugaragaza ndetse akaba ari na byo bifata umwanya munini mu nteko  rusange z’abaturage ku rwego rw’Akagali
Gatsibo: Bahangayikishijwe n’igihombo baterwa n’isoko ridasakaye

Gatsibo: Bahangayikishijwe n’igihombo baterwa n’isoko ridasakaye

Amakuru
Abarema n’abacururiza mu isoko rya Gisiza  riherereye  mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Gatsibo baravuga ko bahangayikishijwe no kuba iri soko barema ridasakaye. Ibi bikomeje kubagiraho ingaruka y’ibihombo  bikomeye mu gihe cy’imvura kuko ibicuruzwa byabo binyagirwa bikanangirika  ndetse n’abaguzi bakababura uko bajya kurirema ngo bigurire ibyo bakeneye  kubera gutinya ko imvura yabanyagira. Iri soko riri mu rusisiro (centre) rwa Gisiza  mu Kagari ka  Gituza mu Murenge wa Kageyo, ni soko rirema buri wa gatanu w’icyumweru riba ry’iganjemo imyenda ,ibiribwa birimo: ibijumba ,ibishyimbo n’ibitoki . Bamwe mu baturage barema ndetse bakanacururiza muri iri soko baganiriye n’Impamba.com bavuga ko ubusanzwe iri soko ribafitiye akamaro kanini kuko icyo bashaka guhaha cyose bagisangamo
Gatsibo: Abakora isuku mu muhanda barishyuza Akarere   ibihumbi 540

Gatsibo: Abakora isuku mu muhanda barishyuza Akarere ibihumbi 540

Amakuru
Abibumbiye muri Koperative “Abishyizehamwe” bo mu Karere ka Gatsibo bakora ibikorwa by’isuku mu muhanda wa Kayonza –Kagitumba n’igice cy’Akarere ka Gatsibo barashyira mu majwi ubuyobozi bw’aka  karere kwirengagiza  kubishyura amafaranga yabo y’umushahara w’amezi abiri. Uku kwirengagiza kubishyura amafaranga yabo bikomeje kubagiraho ingaruka  z’ubukene mu miryango yabo zirimo izo kuba batabasha kwitangira ubwisungane mu kwivuza (mituelle de santé), kubona ikibatunga ndetse no kwishyura amadeni baba baratse bizeye kuzayishyura bahembwe. Bamwe muri aba baturage baganiriye n’ikinyamakuru Impamba.com bavuze ko uku kutishyurwa amafaranga yabo babifata nk’aho ari akarengane barimo gukorerwa. Umwe muri abo baturage bakora isuku mu muhanda, yagize ati "Amasezerano avuga ko tugomba
Scroll Up