Author: Jean Damascene BYENDANGABO

Ibintu cumi na bitatu utasanga ku bantu bari “smart” mu mutwe

Ibintu cumi na bitatu utasanga ku bantu bari “smart” mu mutwe

Ubuzima
Abantu bakomeye mu ntekerezo bagira imico n’imyitwarire mizima. Bagenzura kandi bakagenga amarangamutima, ibitekerezo n’imyitwarire yabo mu buryo bubategurira kugera ku ntsinzi n’icyo biyemeje mu buzima. Muri iyi nkuru twaguteguriye twifashishije iyo ku rubuga lifehack yanditswe ifite umutwe ugira uti “13 Things Mentally Strong People Don’t Do’’, turakugezaho ibintu 13 bitarangwa ku bantu bakomeye mu mitekerereze no mu bwonko bwo muyobozi w’ubuzima bwose bw’umuntu kugira ngo nawe ube wabyigiraho ubashe kuba umuntu ukomeye mu ntekerezo udahungabanywa na buri gateye kose. Ntibata umwanya bicira imanza ku byababayeho Abantu bakomeye mu ntekerezo ntibicara aho gusa birenganyiriza bishinja amakosa ku byababayeho cyangwa uko bafashwe n’abandi. Ahubwo, bafata kandi bakemera inshin
Menya ikimenyetso cyagaragaye mbere y’uko Queen Elizabeth II atanga

Menya ikimenyetso cyagaragaye mbere y’uko Queen Elizabeth II atanga

Amakuru
Mbere y’uko atanga, hagaragaye ishusho y’Umwamikazi w’Ubwongereza Elizabeth II yikoze mu gicu ndetse hanagaragara imikororombya ibiri ako kanya byafashwe nk’imenyetso cy’uko Umwamikazi yasezeraga ku baturage be. Akaba ari Umwongerezakazi washyize hanze iyo foto yafashe ubwo yari mu nzira ataha. Iyi foto yashyizwe kuri Facebook n’uwitwa Leanne Bethell utuye muri Telford mu Bwongereza, igaragaza ingofero yari isanzwe yambarwa n’Umwamikazi, yishushanyije mu gicu. Uyu mwongerezakazi yashyizeho iyi foto mbere y’isaha imwe ngo Queen Elizabeth II atange, ashyiraho ubutumwa bugira buti “Ubwo nari ntwaye imodoka ntaha mu rugo, Lacey yatangiye gusakuza Mana yanjye! Nahinze umushyitsi.” Ubundi ahita ashyiraho iyi foto. Inkuru dukesha Daily Mail, igaragaza ko bamwe mu bongereza bah
Rubavu: Bamwe mu rubyiruko barishimira akazi bakesha ba mukerarugendo

Rubavu: Bamwe mu rubyiruko barishimira akazi bakesha ba mukerarugendo

Mu Mahanga
Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Rubavu rwishimira intambwe bamaze gutera kubera akazi bakora ka burimunsi ko gutwaza ba mukerarugendo ibikapu byabo baba bitwaje mu gihe bagiye gusura ingagi. Hari urubyiruko rwo mu Karere ka Rubavu rwishimira iterambere rukesha amahirwe yo guturira Pariki y’Ibirunga arimo no gutwaza abayitemberera. Uru rubyiruko rugaragaza ko ubushobozi rukura mu guturira pariki muri bwazamuye imibereho myiza yabo. Niyigena Angelique, umwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Rubavu rutwaza ba mukerarugendo basura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, agaragaza ko guturira iyi pariki ari iby’agaciro kanini kuko nibura buri kwezi akorera amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 200. Ku gice cya Bugeshi, gutwaza abasura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ni umurimo utunze urubyiruko 38 r
Rwamagana: Ikigo QEC Ltd cyatangije umushinga w’imbabura zirengera ibidukikije

Rwamagana: Ikigo QEC Ltd cyatangije umushinga w’imbabura zirengera ibidukikije

Mu Rwanda
Abaturage bo mu Karere ka Rwamagana bagiye kubimburira abandi mu mushinga wo guhabwa imbabura zirengera ibidukikije, mu mushinga w' ikigo cyitwa Quality Engineering company Ltd(QEC Ltd) mu bufatanye na BB Energy na Société Petrolière (SP). Uyu mushinga watangijwe na UMWIZERWA Prosper 'umuyobozi wa QEC Ltd kuri uyu wa 25 Nyakanga 2022, mu nama yabereye mu Karere ka Rwamagana muri imwe mu mahoteri ahabarizwa. Umuyobozi wa QEC Ltd mu muhango wo kumurika uyu mushinga, yavuze ko wateguwe mu rwego rwo kunganira Guverinoma y' u Rwanda mu ngamba zo kubungabunga ibidukikije, gufasha abaturage kubahiriza izo ngamba, kuborohereza kurondereza ibicanwa, hakanaboneka akazi ku rubyiruko no ku baturage muri rusange. Yakomeje avuga ko bagiye gutanga izo mbabura bahereye mu mirenge 5 muri 14 y' Ak
Umunyamabanga wa “Football” y’afite ubumuga ku Isi yashimiye u Rwanda, amahirwe ataragirwa n’ikindi Gihugu

Umunyamabanga wa “Football” y’afite ubumuga ku Isi yashimiye u Rwanda, amahirwe ataragirwa n’ikindi Gihugu

Imikino
Simon Baker Umunyamabanga Mukuru w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku Isi mu ruzinduko rw'iminsi itanu yashimiye Ishyirahamwe rishinzwe uyu mukino mu Rwanda (RAFA) arigenera inyemezabumenyi (Certificate). Rugwiro Audace, Perezida wa RAFA yatangarije ikinyamakuru IMPAMBA ko iyo 'Certificate' u Rwanda rwahawe ivuze ikintu gikomeye kuko nta kindi gihugu ku Isi cyashoboye kubona ayo mahirwe kuko mbere bitakorwaga. Ishyirahamwe rya “Football Amputee” mu Rwanda ryahawe iyo nyemezabumenyi (Certificate) kubera ibikorwa ryakoze by'indashyikirwa nko kugira ibyiciro bitandukanye bikina umupira w'Amaguru ku bafite ubumuga. “Rwanda Amputee Football Association (RAFA)” ifite abakina umupira w’amaguru nko mu cyiciro cy'abana, abakuru n'abagore hakiyongeraho Shampiyona y'igihugu aho iya