
“Alliance Evangelique au Rwanda” irasabwa gukemura amakimbirane ari hagati ya Bishop Nyirinkindi na Bishop Twagirimana bo muri “EDNTR”
Alliance Evangélique au Rwanda niyo yitezweho gukemura umwuka mubi umaze igihe mu idini rya “EDNTR” rizwi ku izina ry’aba “de Dieu” nyuma yo kwandikirwa ibaruwa isabwa gukemura ikibazo cy’abigometse ku buyobozi bushya buyobowe na Bishop Twagirimana Charles, ariko Alliane nayo ikaba ishinjwa kuba yaratinze gutabara.
Idini rya “EDNTR” rizwi ku izina ry’aba de Dieu (Eglise de Dieu du Nouveau Testament au Rwanda) rifite icyicaro gikuru mu Murenge wa Gatenga mu Kagari ka Karambo (ubu ntihagisengerwa nyuma y’uko nta bikorwa remezo hafite ubwo amadini atujuje ibisabwa mu Rwanda yafungwaga) ryavuzemo umwuka mubi,umwiryane n'amakimbirane bishingiye ku byo abakristo b’iri dini barega uwari umuvugizi waryo Bishop Nyirinkindi Ephraim Thomas waje no kweguzwa kuri uwo mwanya.
Nyuma y’inteko ru