
Impamvu Bishop Nyirinkindi na Bishop Twagirimana Charles nta n’umwe ukwiriye kuyobora idini rya “EDNTR” (aba de Dieu)
Nyuma y’aho mu idini rya “EDNTR” hashize iminsi bigaragara ko uwitwa Bishop Nyirinkindi Euphraim umaze igihe mu buyobozi na Bishop Twagirimana Charles barwanira kuyobora iri dini, ikinyamakuru impamba.com cyakusanyije amakuru mu bakristu batandukanye bagihamiriza ko aba bose bafite imiziro itabemerera kuba abavugizi b’iri Torero.
Muri uku gukusanya aya makuru icyo aba bakristu bagarukaho ni uko Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) rukwiriye gukora ibishoboka byose kugira ngo Bishop Nyirinkindi na Bishop Twagirimana bose ntihazagire uwemererwa kuyobora “Église de Dieu du Nouveau Testament au Rwanda” (EDNTR) (rizwi ku izina ry’aba de Dieu) kubera ibyo banengwa birimo kutaba inyangamugayo.
Ikinyamakuru impamba.com cyavugishije Bishop Nyirinkindi na Bishop Twagirimana Charl