
Afurika ni umugabane wahawe umugisha n’Imana ariko bikaba bibabaje kuba ari wo ukennye-Musenyeri Kayinamura
Ibi ni ibyatangajwe na Musenyeri Kayinamura Samuel ukuriye inama y’Abaprotestanti, ubwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Mata 2018 mu Rwanda hatangiraga inama mpuzamahanga y’akarere k’ibiyaga bigari yiga ku ndangagaciro mu burezi bwo mu mashuri y’Abaprotesitanti no kubaka umuco w’amahoro mu mashuri yo mu Rwanda ,Congo Kinshasa n’u Burundi.
Afungura iyi nama Madame Kabatesi Emerithe,ushinzwe amahugurwa mu mashuri yigisha kwigisha, yavuze ko uburezi ari yo nkingi y’iterambere rirambye ryafasha aka karere mu gusohoka mu bibazo bitandukanye kagiye gacamo birimo intambara n’ubukene,aboneraho gusaba abitabiriye inama kuba imbarutso n’urumuri mu kubaka amahoro muri aka karere .
Musenyeri Kayinamura Samuel ukuriye inama y’Abaprotestanti mu Rwanda mu ijambo rye yavuze ko Afurika ari umu