Author: admin

 Ingengo y’imari ya 2021-2022 iziyongeraho miliyari zirenga 633 z’amafaranga y’u Rwanda

 Ingengo y’imari ya 2021-2022 iziyongeraho miliyari zirenga 633 z’amafaranga y’u Rwanda

Ubukungu
Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana, yagaragarije Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite ko ingengo y’imari ya 2021/2022 iziyongeraho miliyari zisaga 633 z’amafaranga y’u Rwanda (Frw) angana na 16.6%, yose hamwe ikazaba ari miliyari 4,440.6 Frw. Minisitiri Dr. Ndagijimana yatangaje ukwiyongera kw’ingengo y’imari ubwo Inteko rusange y’Abadepite yasuzumaga ishingiro ry’umushinga w’itegeko rivugurura itegeko rigena ingengo y’imari ya leta y’umwaka wa 2021/2022. Yavuze ko amafaranga ava imbere mu gihugu aziyongera ave kuri miliyari 1,993.0 z’amafaranga y’u Rwanda agere kuri miliyari 2,148.0 z’amafaranga y’u Rwanda, bivuze ko yiyongeraho agera kuri miliyari 155 bingana na 7%. Amafaranga aturuka ku misoro aziyongera ave kuri miliyari 1,717.2 z’amafaranga y’u Rwanda
Umuyobozi wa “Immigration” y’u Rwanda yahuye n’intumwa za Uganda

Umuyobozi wa “Immigration” y’u Rwanda yahuye n’intumwa za Uganda

Amakuru
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka (Immigration) mu Rwanda yakiriye inzego z’umutekano za Uganda kuri uyu wa Mbere tariki 31 Mutarama 2022 ku mupaka wa Gatuna uherereye mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru. Ahagana mu masaha ya saa yine n’iminota 20 ni bwo inzego z’umutekano za Uganda zari zigeze i Gatuna, ziri kumwe n’abakozi b’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Uganda. Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, ACP Lynder Nkuranga, yagiranye ikiganiro cyamaze igihe gito ariko ibyakivuyemo ntibyatangajwe ako kanya, bikaba byitezwe ko biza gutangazwa n’Umumuvugizi wungirije wa Guverinoma. Ni nyuma y’aho Umupaka wa Gatuna wafunguwe ukaba ari nyabagendwa kuri uyu wa Mbere, aho abaturage b’igihugu cya Uganda n’u Rwanda batangiy
Business leaders gave female projects in Africa the green light

Business leaders gave female projects in Africa the green light

Amakuru
How much do people know about gender equality in Africa, especially outside the continent? At first glance, Africa is lagging behind Europe or America in terms of female engagement into public sphere, especially if you judge by the gender composition of African parliaments most of which are dominated by males. The picture is completely different if we look at the African entrepreneurship, where women compete with men face to face. Nowadays in many African countries women who would like to start their own business can benefit from the support of large international structures. The African mindset of what a woman can or can’t do has highly evolved over the years and that has highly manifested in many spheres of our economy. A woman is finally staking a stand to showcase what she is ab
Ibiganiro hagati ya Kagame na Gen Muhoozi byitezweho impinduka ku mubano w’ibihugu byombi

Ibiganiro hagati ya Kagame na Gen Muhoozi byitezweho impinduka ku mubano w’ibihugu byombi

Amakuru
Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu yakiriye mu biro bye Lt. Gen Muhoozi Kainerugaba akaba umuhungu wa Perezida wa UgandaYoweri Museveni n’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka, baganira ku mubano w’u Rwanda na Uganda, ibiganiro byabo ngo bikaba byagenze neza ndetse benshi babitezeho kubona umubano w’ibihugu byombi wongera kuba mwiza. Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 22 Mutarama 2022, ku gicamunsi nibwo Lt. Gen Muhoozi Kainerugaba, umujyanama wa Perezida wa Uganda mu bijyanye n’ibikorwa by’ingabo zirwanira ku butaka yakiriwe muri Village Urugwiro. Nk’uko byatangajwe n’ibiro by’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Village Urugwiro, Lt. Gen Muhoozi yakiriwe na Perezida Paul Kagame aho baganiriye ku mubano hagati y’ibihugu byombi. Village Urugwiro ya
Kagame yashyikirijwe ubutumwa bwa Perezida wa Uganda

Kagame yashyikirijwe ubutumwa bwa Perezida wa Uganda

Amakuru
Kuri uyu wa Mbere taliki ta 17 Mutarama 2022, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakiriye Ambasaderi wa Uganda mu Muryango w’Abibumbye Adonia Ayebare, wamushyikirije ubutumwa bwa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni. Ni mu gihe hakomeje kunugwanugwa ko mu bihe bya vuba hagiye gusubukurwa ibiganiro byo kuzahura umubano hagati y’u Rwanda na Uganda wajemo kidobya guhera mu mwaka wa 2017. Amb Adonia Ayebare yashimiye Perezida Kagame wamwakiranye urugwiro ariga ati: “Wakoze Perezida Paul Kagame ku bwo kunyakirana urugwiro muri Village Urugwiro ubwo nazaga kugushyikiriza ubutumwa budasanzwe bwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni.” Kuva mu myaka itatu ishize ibiganiro byakozwe hagati ya Leta y’u Rwanda n’iya Uganda ntibyigeze bitanga umusaruro, muri iki kiganiro n’abany