
Umuryango w’Urubyiruko rwa Mutagatifu Charles Lwanga (AJECL), watangije igikorwa cyo gushishikariza u Rwanda gusinya amasezerano mpuzamahanga akuraho intwaro za kirimbuzi. Ubuyobozi bwa AJECL buvuga ko kuba mu isi itarimo intwaro za kirimbuzi ari agaseke urubyiruko rwaba ruhawe.
AJECL iri muri gahunda yo gukangurira imiryango itari iya Leta kurushaho kumenyekanisha mu Banyarwanda n’ubuyobozi akamaro ko gukumira ikwirakwizwa ry’intaro kirimbuzi. Ni muri urwo rwego, urubyiruko rusabwa kugira uruhare runini mu gusaba ko u Rwanda narwo ryajya ku rutonde rw’ibihugu byasinye ayo masezerano, bikaba ari umurage urubyiruko rwaba rubonye ku barubanjirije, kuko baba bafite isi itekanye, aho hatari umuntu n’umwe ufite ubuzima by’isi yose mu ntoki, nk’uko ibihugu bimwe na bimwe bitunze izo ntwaro bigenda byigamba ububafa byabyo.
Imiryango itanu itari iya Leta (NGOs) ikorera mu Rwanda irangajwe imbere na AJECL, yatumiwe mu nama muri imwe mu mahoteli y’i Kigali, iganirizwa ku masezerano yo gukumira ikorwa n’ikwarakwizwa y’izo ntwaro za kirimbuzi.
Umunyamabanga Nshingwabikora wa AJECL, Padiri Iyakaremye Théogène yemeza ko uko gushyira hamwe kw’imiryango itari iya leta ari imbaraga kugira ngo habe gusaba Leta y’ u Rwanda gusinya ayo amasezerano akuraho intwaro za kirimbuzi. Ibi bizatuma ibihugu byinshi bibaho nta kwikanga ko isaha iyo ariyo yose kimwe mu bihugu bifite izi ntwaro cyashyira ubuzima w’abatuye isi mu kaga.
Padiri Iyakaremye asanga na none urubyiruko rutahezwa muri urwo rugendo rwo gukumira ikwirakwiza ry’izo intwaro kirimbuzi, kuko aribo baturage b’isi y’ejo kandi igomba kuba itekanye. Yerekanye ko aya masezerano akuraho intwaro za Kirimbuzi yaba ari umugisha ukomeye ku batuye isi, cyane cyane urubyiruko rugomba kuragwa isi itekanye. Yagize ati “Turasaba urubyiruko kumenya ko aya masezerano ari amahirwe akomeye kuri bo, kuko aribo bagize isi y’ejo, kuko abakuru babyina bavamo. Abarimo kubyina bajyamo rero, ari rwo rubyiruko, rumenye ko aya masezerano ari agaseke ababyeyi babo babahereje. Bakwiye ku yamenya, kandi bagaharanira ko ibihugu byose biyasinya, bityo bakaragwa isi itekanye, nta muntu n’umwe ufite ubuzima bwabo mu ntoki.”
Padiri akomeza asaba urubyiruko ko rwaba mu bantu cyangwa imiryango iharanira ko isi yaba iy’amahoro kuko ikinyejana cya 20 cyagaragayemo ihohoterwa ryinshi mu bikorwa bitandukanye.Mu kinyejana cya 21 urubyiruko rwagombye kuba rutandukanye n’urwarubanjirije, rukagira uruhare runini mu kwanga ko ibihugu by’isi batunga izo ntwaro za kirimbuzi. Padiri Iyakaremye asanga urubyiruko rwakagombye kugira intumbero y’amahoro arabye ku isi yose, aho rwanjya rwishimira ko rwumvikanishije akamaro ko kudashyira imbere intambara, ati “Urubyiruko rwari rukwiye kuvuga ruti: “Ntituzashyira intambara imbere mu buryo bwo gukemura ibibazo, ahubwo tuzakoresha uburyo bw’ibiganiro”. Padiri asanga ko iyi myumvire yitezwe ku rubyiruko izagerwaho ariko abarubanjirije bumvise akamaro ko gusinya amasezerano abuza kukora no gukwirakwiza izo ntwaro za kirimbuzi, kandi ko ariwo murage ukwiye ku bazatura isi yacu yejo, ati “ Uyu ni umurage mwiza twifuza guha urubyiruko rwo mu kinyejana cya 21 bakazagenda babihererekanya, tukazasoza iki kinyejana twumva dutekanye, abantu bishimiye isi Imana yatwihereye”.
Muri iyi nama yabereye i Kigali, imiryango itatu yiyongeye kuri AJECL mu gufatanya mu gukangurira Abanyarwanda n’ubuyobozi gusinya ayo masezerano, ariyo: LA GALOPE RWANDA, Vision Jeunesse Nouvelle na Ejo Heza Youth Equal.
Uko Rwanda rubibona
Muri rusange, intwaro za kirimbuzi zicurwa hifashishijwe amabuye ya “Uranium”, nubwo hari n’andi y’agaciro ashobora kwifashishwa, ariko adafite ubumara (radiation) byinshi nka “uranium”. Ariko ayo mabuye, ntakwiye guteza icyugazi kuko afite akandi kamaro yakoreshwamo, cyane cyane mu guteza imbere ibyerekeye ingufu (amashanyarazi). Nk’urugero, imigi ikomeye hirya no hino mu isi, usanga gari ya moshi zarasimbuwe n’izitwarwa n’amashanyarazi aturuka ku ngufu za “uranium” bita nikereyeri (nucléaire). U Rwanda narwo rwifuza gutera intambwe mu gukoresha izo ngufu, hagamijwe iterambere.
Umuyobozi w’ikigo gishinzwe ingufu za Nikeriyeri mu Rwanda Ndahayo Fidèle asobanura ko mu Rwanda, hatangiye gutekerezwa uko izo ngufu zakoreshwa mu gutanga ingufu (amashanyarazi). Yagize ati “nk’uko bigaragazwa mu masezerano arwanya ikwirakwizwa by’ibisasu kirimuzi, buri gihugu gifite uburenganzira bwo gukomeza gukora ubushakashatsi no gukoresha ingufu za nikeriyeri mu buryo bw’amahoro. Igihugu cyacu nta gahunda gifite cyo gukora intwaro za kirimbuzi. Ahubwo mu buryo bwo kuzikumira, hari gutekerezwa uko hashyirwaho gahunda yo kugenzura ku mipaka y’igihugu ibyingira bishobora kuba bife ubumara (radiation nyinshi) bishobora kwangiriza ubuzima by’abantu”.
Ndahayo Fidèle yerekanye ko hari n’izindi ntwaro za kirimbuzi zidakoresha nikereyeri nk’izo bita “armés biologiques” (zica abantu n’ibinyabuzima), “armés chimiques” (intwaro zikozwe n’ubumara mu by’ubutabire) n’izindi nyinshi.
Amasezerano mpuzamahanga akuraho intwaro za kirimbuzi, yatangiye mu mwaka wa 2017 ariko akaba yarabaye amasezerano yemewe ku isi yose muri 2021.
U Rwanda ntirurasinya ayo masezerano, ariko rwerekanye ko hari ubushake bwa politiki bwo kuyasinya.