
Mu turere twa Bugesera, Rwamagana, Ngoma na Rusizi, urubyiruko rufite ubuhamya bwihariye bwo kwivana mu mukene. Rwibumbiye muri koperative zitandukanye, rwiteza imbere kubera ubuhinzi bw’imboga n’ubworozi bw’inzuki. Ibi, rubikesha Umuryango Mpuzamahanga “Help a Child” ufite mu nshingano zawo gufasha urubyiruko guhanga imirimo no gufasha umuryango mugari kwigira.
“Twatangiye koperative muri 2016 tubifashijwemo n’umuryango Help a Child. Yadusanze mu ngo zacu, turi urubyiruko rutagira icyo rukora. Uyu muryango watubumbiye mu matsinda yo gukora, utwigisha akamaro ko guhuza imbaraga nk’uko izina ryacu ribivuga. Wadutoje guhinga imboga,mu buryo bugezweho, ndetse no kwizigama. Twatangiye dutanga amafaranga 200 mu cyumweru nk’umugabane wa buri munyamuryango. Umugabane shingiro ugeze ku bihumbi maganatatu ku muntu ushaka kuza muri koperatve yacu“. Ubu ni ubuhamya bwa Nyamurasa Jean Marie Vianney, umuyobozi wa Koperative DUHUZIMBARAGA MUHAZI igizwe n’abanyamuryango 30. Ukora ubuhinzi bw’imboga n’ubworozi bw’amatungo magufi mu Karere ka Rwamagana.
Avuga ko asubije amaso inyuma akibuka aho bahereye naho bageze ubu, ntaho bihuriye kubera iterambere bamaze kugeraho, ati “kuri ubu, abanyamuryango bacu bamaze kwiteza imbere: hari abafite amazu yabo bwite babanamo n’imiryango yabo, hari n’abandi biteje imbere mu buryo butandulanye bafite ubucuruzi n’amagare, mu gihe batari bifitiye icizere cy’ejo hazaza”.
Yongeraho avuga ko mu Karere ka Rwamagana bazwi kubera umuryango “Help a Child” wabafashije kwiteza imbere, ibahumura amaso yo kwikura mu bukene.
Uko guhumuka amaso, bigaragarira muri Koperative ibarizwa mu karere ka Rusizi yitwa Kiyanza Coperative of Bees Producton (KCOBP) igizwe n’abavumvu 15. Help a Child yarabasanze, ibigisha uburyo ki barushaho kwiteza imbere, bityo bakarushaho kubaho neza mu buryo burambye.
Tuyishimwe Wellars umuyobozi w’iyi Koperative, asanga inyigisho za “Help a Child” ari zo zababatuye, bagatera intambwe ndende, banoza umwuga wabo, kuko umusaruro w’ubuki warushijeho kwiyongera, ati “Ndashimira umuryango Help a Child ku nyigisho yaduhaye wo korora inzuki mu buryo bugezweho kandi ukaba waraduteye inkunga. Mbere twatangiye turi itsinda tworora inzuki mu buryo bwa gakondo, aho twakoreshaga imizinga 10 tukizigama amafaranga 200 mu cyumweru. Nyuma yo gufashwa na “Help a Child” ikadutera inkunga y’imizinga 10 ya kijyambere, umusaruro wacu wageze ku biro 300 by’ubuki n’umugabane w’abanyamuryango uva ku mafaranga 200 ugera ku 100”.
Tuyishimwe Wellars yishimira cyane impinduka z’ubuzima bw’abanyamuryango wa KCOBP, kuko umusaruro w’ubuki ugira amafaranga. Basarura kabiri mu mwaka, kandi ikiro kimwe kigurishwa amafaranga ibihumbi bitanu. Tuyishime akomeza avuga ko abanyamuryango benshi biteje imbere binyuze mu nguzanyo bahabwa muri koperative ndetse n’abandi bakabigiraho gukora indi mishanga ibabyarira inyungu. Ikindi ni uko Koperative yiyubatse kuko yiguriye indi mizinga 20 ibafasha kongera umusaruro wabo.
Uwizeye Alex ni umukozi wa “Help a Child” ushinzwe Urubyiruko no guhanga umurimo. Yemeza ko muri gahunda za “Help a Child” harimo kwigisha urubyiruko kwihangira umurimo ariyo mpamvu babashishikarije kwibumbira mu matsinda kugira ngo bibafashe kwiteza imbere. ati “ Dushyira urubyiruko mu matsinda kugira ngo turwigishe guhanga umurimo no kwizigama. kandi ubu bimaze gutanga umusaruro kuko benshi bamaze kwiteza imbere. Turushishikariza gukorana n’ibigo by’imari rukabitsayo amafaranga”.
Bwana Uwizeye Alex asanaga urubyiruko iyo rwibumbiye mu matsinda cyangwa amashyirahamwe ruba rufite amahirwe yo kubona inguzanyo, bityo rukiteza imbere.
Izi koperative zikorera mu Karere ka Bugesera, Rwamagana, Rusizi ariko umuryango Help a Child uvuga ko hari gahunda yo gukomeza gukorera mu tundi turere mu rwego rwo gukomeza kwigisha urubyiruko guhanga umurimo no kwivana mu bukene.
Help a Child ni Umuryango Mpuzamahanga ukorera mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2008 ukaba wibanda cyane kuri gahunda mbonezamikurire y’abana bato, uburenganzira bwabo no gufasha urubyiruko guhanga umurimo hamwe no gufasha umuryango mugari kwigira.