Bugesera: Ibibazo biri mu isoko rya Batima bibangamiye abarirema

Bamwe bahitamo gucururiza hanze

Abacururiza n’abarema isoko rya Batima riherereye mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera, barataka ko ubuto bwaryo butuma benshi bacururiza hanze yaryo, bikagira ingaruka kuri benshi.

Ubwo umunyamakuru w’ikinyamakuru impamba yageraga muri “centre” ya Batima, yasanze hari isoko ryubakiye ririmo abacuruzi, hanze yaryo ariko hari abandi benshi bacururiza ku bitanda abandi bagacururiza hasi.

Abacuruzi bacururiza hanze bigaragara ko ari benshi, bagaragaza ibibazo birimo kuba iyo izuba ribaye ryinshi ribabangamira, imvura yagwa nabwo ikanyagira ibicuruzwa.

Uwo twahaye izina rya Carine agira ati “iyo imvura iguye ibicuruzwa byacu biranyagirwa, ugasanga turabyigana tujya kubyanika ku mabaraza y’amazu y’abandi”

Ni mu gihe Emmanuel Rutebuka nawe agira ati “si imvura gusa itubangamIra kuko n’iyo izuba ribaye ryinshi turabangamirwa, kubera ducururiza hanze”.

Iki kibazo n’ubwo abacururiza hanze bavuga ko kibabangamiye, n’abacururiza mu isoko mo imbere ahubakiye bavuga ko abacururiza hanze ari bo babona abaguzi, kuko bahinira bugufi batiriwe bajyamo imbere, aba bose bagasaba ko ryakwagurwa.

Uwo twahaye izina rya Sibomana ucururizamo imbere, agira ati “abaguzi bahinira bugufi bakagurira abo hanze, twe ntitubone abaguzi, turasaba ubuyobozi ko bwadufasha iri soko rikagurwa twese tugacururizamo imbere”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rweru ari we Gasirabo Gaspard, avuga ko iki kibazo ubuyobozi bukizi, kandi buri kugishakira umuti, ati “abacuruzi bagitanze mu bigomba gukemuka mu ngengo y’imari itaha, kandi n’ubuyobozi turakibona, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ejo bundi yararisuye, ubwo ni uko wenda haba hari ibindi bibazo birusha uburemere iki, yewe usanga hari n’aho batagira isoko na rimwe, ariko kuba n’ubuyobozi bw’akarere bwarabyinjiyemo ikibazo cy’iri soko kiraza gukemuka”.

Uyu murenge wa Rweru iri soko rya Batima ririmo, ukora ku gihugu cy’u Burundi, ari nawo urimo umupaka munini wa Nemba hamwe n’indi mipaka mito, bigatuma iri soko riremwa n’abantu benshi yaba abo mu karere ka Bugesera, mu mujyi wa Kigali n’utundi turere nka Ngoma hamwe n’abo mu gihugu cy’u Burundi.

Iri soko si iki kibazo cy’ubuto bwaryo gusa kirimo, kuko harimo uruhuri rw’ibibazo ikinyamakuru impamba gikomeje kubakurikuranira, tuzabagezaho mu nkuru itaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up