Gashora: Mukecuru Bujeniya yakoreye impanuka mu bwato bufite ubwishingizi bwa RADIANT ntiyavuzwa

Cyiza Bujeniya, umukecuru wo mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, yakoreye impanuka mu ruzi rw’Akagera

Cyiza Bujeniya, umukecuru wo mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, yakoreye impanuka mu ruzi rw’Akagera rugabanya uturere twa Bugesera na Ngoma, mu bwato bufite ubwishingizi bwa sosiyete ya RADIANT ntiyavuzwa none aratabaza.

Tariki ya 8 Kamena 2022, ni bwo Cyiza Bujeniya wo mu Kagali ka Ramiro, Umurenge wa Gashora, yakoreye impanuka mu Kagera ari mu bwato, ubwato bwari bunafite ubwishingizi.

Avuga ko nyuma yo gukora iyi mpanuka aho yanyereye mu bwato agahita avunika amaboko yombi, yavuriwe mu bitaro bitandukanye birimo n’ibikomeye cyane mu Rwanda, dore ko yabumbiweho amasima ku maboko yombi, nyamara ariko ba nyirubwato ntacyo ngo bigeze bamufasha mu buvuzi bwe kugeza na n’ubu, dore ko yanitabaje ubuyobozi bw’umurenge wa Gashora bumutera utwatsi.

Bujeniya agira ati ʺubu ntacyo nkishoboye gukora, kuko no kurya  barinda kuntamika, ibintu byose ntega abandi ngo babe aribo babinkorera, nagiye kureba Gitifu ntiyagira icyo amarira ahubwo arambwira ngo nindebe aba DASSO babe ari bo bamfasha, nta bufasha na bucye nigeze mpabwa”.

Umwe mu baturanyi b’uyu mukecuru agira ati “yabuze kivugira nimugende mutuvugire uyu mucyecuru, afashwe kuko yanatakaje byinshi muri ubu burwayi, kandi bene sosiyete ya buriya bwato ntacyo bamufashije kuko ari abayoboziʺ.

Abari ba nyir’ubu bwato bwatwaraga abagenzi mu kagera, barimo Sehire Emmanuel na Yoboka Simon, bavuga ko Cyiza Bujeniya, yakoze impanuka ubwato bwamaze kugera imusozi yewe na Moteli yabwo umusare yamaze kuyizimya, anyerera mu gihe abagenzi bose basimbukaga bava mu bwato.

Aba bagabo bavuga ko umuryango w’uyu Mukecuru ari wo wahise umujyana kwa muganga nk’uko we ubwe yabyifuzaga, naho ku bijyanye no kuvuzwa n’ubwishingizi bw’ubwato ngo ntibyari gushoboka kuko ubwishingizi bw’ubwato buvuza uwabukoreyemo impanuka mu gihe bwakoze impanuka bukiri mu mazi, cyangwa se iyo ari impanuka bukoreye imusozi ibukomotseho.

Sehire agira ati ʺtntabwo wajya kwishinja ngo impanuka yabereye mu bwato atari ho yabereye, impanuka yabereye igasozi”.

Sehire na Mugenzi we Yoboka, tubabajije niba koko uyu mukecuru ukurikije imyaka agezemo iri hejuru ya 70 ari mu basimbukaga ubwato, baduhamirije ko umusare yanabuzaga abagenzi gusimbuka bakanga bagasimbuka kandi nawe arimo, naho kuba aho ubwato bwatezwaga aharanyereraga aba bagabo bavuga ko ahubwo bari barageraje ukurikije inkombe batezagaho.

Yoboka agira ati ʺubwato mu gihe bwageze i Gasozi nta bwo Assurance ishobora kwishyura, yishyura ari uko ari impanuka yabereye mu mazi, kandi umusare wacu yababuzaga gusimbuka mu gihe bari kuva mu bwato baranga barasimbuka, nta bwo rero twadeclara muri Assurance mu gihe atari twe twateje impanuka kandi ubwato bwari i Musozi”

Mu gihe uyu mukecuru n’umuryango we basaba ubufasha, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashora Rurangirwa Fred, avuga ko uyu mukecuru agannye ubuyobozi bw’umurenge yafashwa kimwe nk’uko abandi baturage batishoboye bafashwa, baramutse basanze atishoboye.

Fred uyobora Umurenge wa Gashora agira ati “uriya mukecuru njyewe ubwanjye namusabye ko yazagaruka ku murenge tukareba ko hari ibyamugoye mu kwivuza tukaba twamwunganira ntiyagarutse, gusa aramutse aje ku murenge ubuyobozi bw’akagali bukagaragaza ko ari mu batishoboye bakeneye ubufasha twamufasha nk’abandi boseʺ.

Ikinyamakuru IMPAMBA cyagerageje kuvugana n’ubuyobozi bwa sosiyete ya RADIANT ntibyakunda, ariko mu gihe buzaboneka buzahabwa ijambo.

Aha ku mugezi w’Akagera hakunze kubera impanuka zo mu mazi, ahanini bitewe n’icika rikunze kubaho ry’ikiraro gihuza Akarere ka Bugesera n’Akarere ka Ngoma, bigatuma hashyirwamo amato afasha abaturage guhahirana aba kandi biganjemo abahinzi baba bava ku ruhande rumwe bajya guhinga imirima yabo ku rundi ruhande, kuri ubu ariko hari icyizere ko ikorwa ry’umuhanda Ngoma-Bugesera-Nyanza ushyirwamo kaburimbo, rizatuma hakorwa ikiraro gikomeye ku buryo impanuka zo mu mazi zizagabanuka.

Abaturanyi ba Bujeniya bemeza ko yarenganyijwe
Abaturanyi ba Mucyecuru Bujeniya bamusabira gufashwa
Umuturanyi wa Mucyecuru Bujeniya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up