Abatuye mu Mudugudu wa Gako mu Kagali ka Kabeza Umurenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera, bakomeje gutaka ubujura bw’insinga bukomeje gufata intera ndende, bagasaba gukarizwa umutekano kuri iyi nshuro ariko barasaba gufashwa kugura urwibwe.
Muri uyu Mudugudu wa Gako mu Kagali ka Kabeza abaturage bavuga ko ubujura bw’insinga z’amashanyarazi bubageze kure, kuri ubu ubwo twakoraga iyi nkuru, ikinyamakuru impamba cyageze mu mudugudu wa Gako, dusanga hashize iminsi mike, ibyumweru bigera kuri bitatu hari ingo esheshatu ziri mu kizima, kubera urutsinga rwabagemuriraga umuriro ruherutse kwibwa, ikaba ari inshuro ya gatatu rwibwa.
Aba baturage batubwiye ko iki kibazo kimaze gufata intera ndende, kuko ngo insinga zibwa ku masaha y’ijoro, bakavuga ko hari ubwo abakora irondo baba bagiye ahandi aha batahagera, ibi rero ngo biri kubagiraho ingaruka.
Nyirababirigi Adela ni umugore ugeze mu za bukuru, agira ati “twariharahaye tugura urusinga rwa mbere bararwiba, tugura urwa kabiri baraza bararwiba, urunguru bibye ni urwa gatatu, none ubu twabuze uko tubigenza kuko amafaranga yadushijemo, uzi kuba wari umenyereye umuriro ukajya mu kizima”.
Philimoni nawe utuye aha Gako agira ati “kuba tudacanye ni ikibazo, n’ubuyobozi bw’irondo nta mbaraga buba bwashyizemo, umuntu utwiba uko bigenda kose ni umuntu umwe bamucunze neza bazamufata”.
Kuba izi ngo ziri mu kizima, hari ingaruka abagore bafite abana bato bavuga biri kubagiraho
Mukamandi Viviani agira ati “ubu turahangayitse cyane, nk’uku nguku umuntu afite umwana muto hari ubwo uba uri mu turimo twa nimugoroba, wasubira nk’inyuma ukaba wakandagira umwana yagukurikiye kubera uba utamubona, nkanjye ikindi abana babaga barangariye muri television none ntibakiyireba, ku buryo ishobora no kwangirika”.
Izindi ngaruka zirimo nko kuba hari ubwo umuturage ajya gushyira umuriro muri telephone ku baturanyi, agasanga abana bayicokoje amafaranga yari arimo bayakoresheje cyangwa bahinduye bateri, byiyongeraho no kubura uko abana basubira mu masomo mu gihe cy’umugoroba cyangwa gukora umukoro wo mu rugo (Devoir).
Icyo bahurizaho ni uko ngo amafaranga yamaze kubashiraho, bagasaba ubuyobozi kubagoboka bukabatera inkunga yo kugura urundi rusinga, no kuba hashyirwaho urusinga rufite imbaraga rutibwa nk’uko n’abandi bazihabwa.
Nyirarukundo Odeta agira ati “nibadufashe baduhe insinga nzima tubashe gucana, dore ko n’uyu mudugudu ari uw’abatishoboye ubushobozi bwamaze kudushirana, kandi nk’uko REG ibikorera abandi natwe iturwaneho”.
Undi muturage na we agira ati “turasaba ko REG yazatuzanira urusinga rutibwa, nubwo bajya bajya badukata amafaranga wenda twakwikoramo ariko bakaduha urusinga rutibwa”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Kabeza Murebwanayo Leatitia, abize ko iki kibazo ubuyobozi bwamaze kukigira icyabwo, kuko bwakoze ubuvugizi kugira aba baturage bagurirwe urundi rusinga nubwo nta gihe avuga ruraba rwabonekeye, ariko aganira n’ikinyamakuru impamba, yavuze ko kuri uyu wa kabiri yibutsa muri REG kugira ngo uru rusinga ruboneke.
Uyu muyobozi akaba avuga ko n’abakekwa kwiba uru rusinga bari gukurikiranwa na RIB.
Yagize ati “hari abakekwaho kurwiba bari gukurikiranwa, ariko mu gihe bagikurikiranwa turi gushaka uko abo baturage bagurirwa urundi rusinga biraza gukemuka vuba turi kubikurikirana, no kuri uyu wa kabiri inzego zibirimo ziraduha feedback y’aho urusinga rugeze, ariko kandi tugiye no gukaza umutekano kugira ngo turandure ubu bujura”.
Si ku nshuro ya mbere aba baturage bibwa urutsinga rubagemurira umuriro, ari nayo mpamvu bakomeje gusaba gukarizwa umutekano muri aka gace, kuko babona ababiba bashobora kuba ari abantu badahinduka, ikibazo cy’ubujura bw’insinga ariko kikaba gikunze no kumvikana hirya no hino mu Rwanda
Inkuru yanditswe na Cypridion Habimana