Bamwe mu batuye mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, bavuga ko inka zipfuye zitishwe n’indwara Veternaire yagakwiye kujya azipima, yasanga nta burwayi zifite bakazirya, ariko we ngo ahita ategeka ko bazihamba atazipimye.

Abaturage bashinja umukozi ushinzwe ubworozi mu Murenge wa Gashora guhombya aborozi, biganjemo abo ikinyamakuru impamba cyasanze mu Kagali ka Ramiro ahazwi nko ku idihiro.
Bavuga ko iyo inka ipfuye kabone n’iyo yaba yishwe n’ikiziriko “Veternaire” Mujejimana w’Umurenge wa Gashora ahita ategeka ko bayihamba atayipimye, ku bwabo bakavuga ko aramutse ayipimye agasanga nta burwayi bundi ifite bahita bayirya.
Umuturage twahaye izina rya Jean Damour wo muri “centre” ya Dihiro agira ati “umuntu agira impanuka ry’itungo rye, ryishwe n’ikiziriko yahamagara Veternaire akaza agahita avuga ngo nimuhambe, akanabwira na nyirinka ngo nagure “essence” tuyitwike, njye mbona ari uguhombya aborozi, kuko yagakwiye kujya abanza akayipima mu gihe itishwe n’indwara”.
Umukecuru witwa Cyiza Bujeniya wo mu Mudugudu wa Munyinya mu Kagali ka Ramiro, mu rugo rwe inka y’aho yarapfuye Veterineri ngo ahita ategeka ko bayihamba nta kuyipima bibayeho, agira ati “inka yacu nta burwayi na bumwe yari isanzwe ifite, yabiye kabiri ihita ipfa ku buryo ari ibintu yari yariye uwo munsi byayishe, ariko yaraje ahita atubwira ngo tuyihambe atayipimye”.
Icyo abaturage yaba abasanzwe ari aborozi n’abatari aborozi bahurizaho, ni uko uyu mukozi ushinzwe ubworozi mu Murenge wa Gashora yajya abanza agapima itungo, yasanga ryari rifite uburwayi bakaba ari bwo baritwika cyangwa barihamba.
Veternaire Mujejimana Prudence ushinzwe ubworozi mu Murenge wa Gashora si ko abibona, kuko ngo mu mabwiriza ahari ni uko nta tungo bemerewe gupima ryamaze gupfa, kubera indwara zibasiye amatungo by’umwihariko ayuza.
Ibi biri uko no mu gihe hari itungo rigiye kubagwa rikiri rizima ribanza gupimwa, bityo rero ngo ibyo aba baturage basaba ntibishoboka kugeza igihe irindi tegeko rizabihindurira kandi ibi bikaba biri no muri gahunda yo kurinda ko byagira ingaruka ku baturage.
Kubifuza ko inka yishwe n’ikiziriko cyangwa indi mpanuka Veternaire yajya ayipima, nabyo ngo ntibishoboka kuko itungo ripimwa ari uko rikiri rizima mu gihe ryamaze gupfa rero ntibyakunda.
Veternaire Mujejimana agira ati “inka yapfuye ntabwo iba igifite amaraso mazima, aba yamaze kuvura ntiwayajyana muri Laboratwari ngo ugiye kuyapima, ntitwakwemera ko abaturage bayirya hari gahunda zashyizweho muri ibi bihe amatungo yagiye arwara, duhitamo kurinda rero kuruta kuvura”.
Prudence Mujejimana akomeza agira inama abaturage kandi yo kwirinda kwegera itungo ryamaze gupfa kugira ngo ritabanduza, na cyane ko n’abashinzwe amatungo iyo bagiye kuryegera baba bambaye imyambaro ibarinda.


