Abahinga umuceli mu gishanga cya Gatare giherereye hagati y’imirenge ya Ruhuha na Mareba mu Karere ka Bugesera bibumbiye muri koperative TWIZAMURE, bavuga ko bagiye kumara ibihembwe bitatu by’ubuhinzi bakurwaho amafaranga y’imisanzu ya Ejo Heza ntibabone ubutumwa bugufi bubyemeza.
Abahinzi bibumbiye muri koperative TWIZAMURE, bamwe muri bo bavuga ko bamaze ibihembwe bitatu by’ubuhinzi bakurwaho amafaranga y’imisanzu ya “Ejo Heza” n’ubuyobozi bw’iyi koperative nyamara ntibabone ubutumwa bugufi ku matelephone yabo bubereka ko imisanzu yagezeho, bagakeka ko iyi misanzu yaba itagezwa ku ma konti yabo ya Ejo Heza.
Mukamusoni Selaphine ni umucyecuru uhinga umuceli mu gishanga cya Gatare, agira ati “ntabwo tumenya ngo amafaranga y’Ejo Heza turi kuyashyira aha, nsaruye gatatu nta message mperuka kubona, bidutera impungenge kuko tutazi aho tuzabariza aya mafaranga, mfite impungenge ko yaba atagera aho agomba kugera”.
Mukamusoni akomeza asaba ubuvugizi kugira ngo bajye babona message nk’uko mbere bazibonaga, “nimudukorere ubuvugizi message tuge tuzibona, nk’uko mbere twazibonaga”.
Mugenzi we twahaye izina rya Matabaro Elias kuko yanze ko tumuvuga, nawe twasanze ari gutera umuceli agira ati “connection byagenze gute ko “message” tutakizibona, ko mbere twazibonaga, maze amasaisons abiri ntabona message, abayobozi batubwira ko amafaranga ajyaho ariko ntituyabone kandi mbere twarayabonaga”.
Ni impungenge abahinzi batandukanye bo muri koperative TWIZAMURE ihinga umuceli mu gishanga cya Gatare mu Karere ka Bugesera hagati y’imirenge ya Ruhuha na Mareba bakomeje kugira, icyo bahurizaho ni uko hakongera hakajyaho uburyo bwo kubona messages kuri telefone igendanwa.
Kuri iki kibazo Esdras Twagirayezu uyobora koperative TWIZAMURE, avuga ko abatabona ubutumwa bugufi (message) ari abatazi gukoresha ikoranabuhanga, ni ukuvuga abatazi gukoresha telephone igendanwa hamwe n’abatazifite, akaba abasaba ko abafite iki kibazo bakwihutira kugana umukozi wo mu murenge ufite mu nshingano gahunda ya Ejo Heza, kugira ngo ajye abafasha kureba ubwizigame bwabo kuko butangwa kandi neza, gusa ariko na none ngo ubuyobozi bugiye kujya bwigisha abaturage uko bareba ko ubwigame bwatanzwe kugira ngo ntibagahore mu gihirahiro.
Esdras agira ati “hari ugendera muri icyo kigare akavuga ngo SMS nta yo yabonye kandi ari uko SIM CARD atajya ayishyira muri telephone, icyo tubasaba nibatugane nk’ubuyobozi bwa koperative tubahuze n’umukozi w’umurenge ufite mu nshingano gahunda ya Ejo Heza, kuko azahita abafasha abibereke ko imisanzu yabo irimo, hanyuma anabafasha kugira ngo bajye babona SMS ntabwo bigoye rwose”.
Byibura ababarizwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’budehe, bizigamira amafaranga 15000 ku mwaka, naho abo mu cyiciro cya gatatu bagatanga byibura amafaranga 18000, ariko kandi baba bashobora no kuyarenza bitewe n’amikoro hamwe n’ubushake bwabo. Nibutsa ko gahunda ya Ejo Heza ibarizwa mu kigo RSSB, ikaba yarashyizweho na Leta y’u Rwanda hagamijwe ko abaturage bajya bayizigamiramo mu guteganyiriza izabukuru.