Bugesera ubuyobozi bwakuriye inzira ku murima abifuza guhinga amasaka

 

Richard Mutabazi Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera

Mu Karere ka Bugesera hari abahinzi bifuza kwemererwa kujya bahinga igihingwa cy’amasaka muri bimwe mu bibaya, kuko ari igihingwa bavuga ko kibafatiye runini, cyane mu birori, ubuyobozi ntibubyemera

Abahinga muri bimwe mu bibaya mu Karere ka Bugesera, bavuga ko igihingwa cy’amasaka ari kimwe mu bihingwa usanga bitanga umusaruro mwiza kuri bo, na cyane ko ibikomoka ku masaka birimo nk’ibikoma, ibigage n’urwagwa byifashishwa mu birori bitandukanye, na cyane ko ari akarere gafite imirenge myinshi ifite ibyaro.

Urugero nk’abahinga mu kibaya cya Ngeruka, kiri hagati ya Ngeruka na Kamabuye, bavuga ko babemereye guhinga amasaka byabafasha.

Mukagatare Vicencia agira ati “amasaka ni igihingwa cyadufatiraga runini, aho batuburije kuyahinga muri iki gishanga ntitukibona agakoma nk’uko mbere byari bimeze, batwemereye twakongera tukamererwa neza”.

Kantengwa Liberatha na we ati “amasaka se wayanganya iki? Ubukwe butarimo ubushera cyangwa ikigage ababutashye bicwa n’inyota bagataha bakugaye”.

Si abahinga mu kibaya cya Ngeruka, kuko n’abahinga mu kibaya cy’Umwesa kiri hagati y’imirenge ya Rilima, Mayange na Juru nabo ubu busabe bakomeje kubugaragaza, ngo ahanini bitewe n’uko iyo imvura yaguye ari myinshi muri iki gishanga indi myaka irengerwa bakarumbya, nyamara ariko ngo iyo ari amasaka ntabwo ashobora gutwarwa n’amazi.

Mpozembizi Phocas umwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Rilima agira ati “twebwe amasaka ni yo aturengera, twifuza ko leta y’ubumwe itwemerera guhinga amasaka, kuko amasaka yo mu kwezi kwa cumi n’abiri ni yo aturwanaho”.

Esiteri Uworoheje nawe ni undi muhinzi ukomeza gushimangira ko bifuza guhinga amasaka, ati “mbyiruka nasanze duhinga amasaka, kugeza kuri iyi saha duheruka kwambara ibitenge tugihinga amasaka, kuko Soya badutegeka guhinga aha nta musaruro iduha; muduhaye uburenganzira bwo guhinga amasaka twaba twakize n’abana tukajya tubabonera minerval na Mutuel”

Icyifuzo cy’aba bahinzi banagihuza na bamwe mu bayobozi b’amakoperative, ku rundi ruhande ariko iki cyifuzo ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera bugitera utwatsi buvuga ko kidashoboka.

Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi, ubworozi, amashyamba n’umutungo kamere mu Karere ka Bugesera Sijyenibo Jean Damascene ; avuga ko ubusanzwe amasaka, kimwe n’ibindi bihingwa bitatoranijwe bihingwa muri aka karere ariko bigahingwa ku buso butatoranijweho guhingwaho ibihingwa byatoranijwe.

Sijyenibo Jean Damascene aravuga ko  bidashoboka guhinga amasaka ku buso bwo mu gishanga, kandi nta na gahunda yo kubihindura, ariko ku bundi buso yajya ahingwa ari uko ibihingwa byatoranijwe byamaze guhingwa, ubusagutse bukaba ari bwo ahingwaho.

Agira ati “aho basabira uburenganzira bw’amasaka n’ibigori byahera, ntekereza ko nta gahunda yo kubyigaho ihari, ntabwo amasaka yahingwa ku butaka bwatoranijwe, bajye bayahinga imusozi ku butaka butatoranijwe, ahubwo nibajye bashaka imbuto z’ibigori na Soya zitanga umusaruro unaruta uw’amasaka”.

Si abahinzi bo muri iyi mirenge gusa basaba kwemererwa guhinga amasaka mu karere ka Bugesera, kuko no mu yindi mirenge bakomeje kubisaba ari benshi, ni mu gihe kuko ibikomoka ku masaka ari byo byifashishwa mu birori bitandukanye muri aka karere kiganjemo ibyaro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up