Mu Karere ka Bugesera; abahinzi bo muri koperative DUSANGIRE MU MAJYAMBERE bahinga mu kibaya cy’Umwesa giherereye hagati y’imirenge ya Rilima, Mayange na Juru; bashinja aborozi kuboneshereza, none basigaye bahinga kuri hegitari 50 zonyine mu gihe bakabaye bahinga kuri hegitari 188.
Iki ni ikibazo kivugwa n’abahinzi basaga 535 bavuga ko hari aborozi bororeye ku nkengero z’iki kibaya, aba borozi inka zabo usanga ziragirwa mu kibaya mu mirima ihingwamo noneho zikangiza imyaka, kandi hagira umuhinzi ukoma abashumba bakamugirira nabi, kuko usanga banaragirana imbwa z’inkazi.
Niyonzima Jean de Dieu uyobora koperative DUSANGIRE MU MAJYAMBERE agira ati “inka ziva mu murenge wa Mayange zikaza kona, kandi iyo tubwiye ubuyobozi nta gisubizo baduha, twagerageje no kurega twanditse amabaruwa nta gisubizo twahawe, umuturage iyo avuze arakubitwa”.
Abanyamuryango bavuga ko izi nka ari iz’aborozi batarenga batanu aho usanga Umuntu afite inka ijana, nyamara nta n’urwuri rwa hegitari afite rwo kuziragiramo, abanyamuryango bakavuga ko bakennye kandi bitewe n’izi nka.
Estheri Uworoheje atuye mu Kagali ka Kabeza Umurenge wa Rilima, agira ati “bararagira mwamanuka muri babiri muri batatu mwavuga bagakubita bakujijije imyaka yawe, ubu hari n’umuturage bakubise inkoni ziramuhitana, icyo dusaba ni ubufasha leta ni umubyeyi natwe turi abana ba leta ntitwanga inka ariko barebere amatungo yabo natwe baduhe agaciro nk’abahinzi tujye duhinga dusarure”.
Icyo abahinzi basaba ni ukurengenurwa izi nka ntizikomeze kubonera, Mpozembizi Phocas na we ni umuhinzi, agira ati “twabimenyesheje inzego zose zishoboka, nibadutabare badukize izi nka zitubangamiye kubona batwoneshereza ku mugaragaro, ahagenewe ubworozi nihakorerwe ubworozi ahagenewe ubuhinzi naho hakorerwe ubuhinzi”
Ubwo umunyamakuru yaganiraga n’abahinzi muri iki kibaya, inka ziri hagati ya mirongo itanu na mirongo irindwi zageze mu kibaya abashumba bazo banari kumwe n’imbwa. Abashumba bavuganye n’umunyamakuru bitana ba mwana abo ku mworozi umwe bavuga ko abafite iyi myitwarire mibi ari abo ku bandi borozi, bagashyira mu majwi ab’umworozi witwa Nkurunziza Francis.
Hategekimana Jean Baptiste avuga ko aragira inka 53, agira ati “nta bwo nakwishimira ko umuhinzi arumbya kubera inka zacu, icyo kibazo natwe kidutera ikibazo, kuko inka zona aha ni izo kwa Nkurunziza, ikindi abashumba be ni abagome natwe turabatinya kandi turi abashumba bagenzi babo”.
Ubuyobozi bw’imirenge ya Rilima na Mayange hari ibisubizo butanga kuri iki kibazo, Murwanashyaka Oscar uyobora Umurenge wa Rilima agira ati “ziriya nka ni izo mu Murenge wa Mayange twamaze kuvugana n’ubuyobozi bwa Mayange ko bwaganiriza aborozi babo bakajya baragira mu nzuri zabo kandi bakorora izo bashoboye, ariko tukanasaba abaturage ko mu gihe bazibonye bajya bahita baduhamagara tukaza gukemura icyo kibazo”.
Ni mu gihe Edson Nisingizwe ushinzwe ubutegetsi n’imari mu Murenge wa Mayange ; agira ati “ni imirenge ibiri duturanye icyo dukorera ni abaturage bacu kugira ngo bagire imibereho myiza, imirenge yombi turi gukorana kugira ngo iki kibazo tugikemure”.
Mu bihe bishize umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Richard Mutabazi, yavugaga ko bari gukora igenzura mu mirenge yose igize aka karere, aho umworozi bazajya basanga afite inka zirenze esheshatu adafite urwuri rwo kuziragiramo bazajya bahita bamuhana batarindiriye kuba bamufashe aragiye ku gasozi, kuko n’inama Njyanama iri kwiga ku buryo bwo gukaza ibihano ku borozi baragira ku gasozi, iki kikaba ikibazo ubuyobozi bw’akarere ndetse n’ubw’intara y’uburasirazuba buzi ko gihari.