Abahinzi bo mu gishanga cya Mareba, bo ku ruhande rw’Umurenge wa Musenyi mu Kagali ka Nyagihunika, bavuga ko umurasire ukurura amazi mu gishanga cya Mareba, gifatanye n’ikiyaga cya Cyohoha ya ruguru, utagifite imbaraga zo gukurura amazi ahagije yo kuvomerera imyaka yabo mu mirima.
Aba bahinzi bavuga ko uwo murasire wubakwa wakururaga amazi hifashishijwe imbaraga z’izuba, ugafasha abo mu Kagali ka Nyagihunika mu kuvomerera imyaka mu mirima yabo mu gishanga cya Mareba gifatanye n’ikiyaga cya Cyohoha ya ruguru iherereye hagati y’ imirenge ya Mareba na Musenyi mu Karere ka Bugesera, aho ngo hari haranashyizwe ibigega(water tank) mu mirima, byakusanyirizwagamo amazi akabasha kugera mu mirima ari menshi, ubu ngo uwo murasire ukaba utagifite ubwo bushobozi, ukwiye gusanwa.
Umuhinzi witwa Nyiransabimana Jeanne d’Arc agira ati “Urabona bari batuzaniye ibi bigega none byarapfuye, ariko turavuga ngo tubonye ibigega n’amazi tukongera tukajya tuvomerera imbuto byadufasha bikarwanya ubukene tukabaho neza atari bya bindi byo kuvuga ngo Bugesera inzara irabishe.ʺ
Undi muhinzi nawe uhinga muri iki gishanga witwa Mutaganda Jean de Dieu, avuga ko bitewe n’uburyo mu Karere ka Bugesera hakunze kuva izuba, ubu buryo bw’uyu murasire buramutse bwongererewe ubushobozi bwahoranye, bakongera bakajya babona umusaruro uhagije.
Agira ati ʺDore nk’ubu habaye ikibazo cy’izuba iyo aya mazi aba aboneka neza twari kubona umusaruro, habonetse uburyo byongera bigakora neza twaba tugize amahirwe bakongerera uyu murasire imbaraga bityo amazi akaboneka ari menshi.”
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi, Ubworozi, Amashyamba n’Umutungo kamere mu Karere ka Bugesera, Sijyenibo Jean Damascene, avuga ko ikibazo cy’amazi make azamurwa n’uyu murasire cyamaze kumenyekana, kandi ko gahunda yo kuwongerera ubushobozi no kongera ibigega mu mirima igiye gukorwa mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2022-2023, ku bufatanye n’umushinga wa LYKOS NETWORK wubatse ubu buryo.
Sijyenibo agira ati “Hariho gahunda yo kuwusana muri uyu mwaka kugira ngo bongere amazi muri kiriya cyanya, twari tubizi ko amazi yagabanutse cyane bari bashyizemo amazi make atajyanye n’imirima ihari, [umu consultant] wabo yamaze kuhasura ku buryo muri uyu mwaka 2022-2023 barahongerera ubushobozi.ʺ
Kugeza ubu kuhira ku butaka bunini mu Karere ka Bugesera biracyari munsi 10 ku ijana, nk’uko umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi, ubworozi, amashyamba n’umutungo kamere mu karere ka Bugesera abitangaza, akarere ka Bugesera kakaba ari kamwe mu dufite ibiyaga byinshi mu Rwanda, kihariye ibigera ku icumi, kakaba kanakorwaho n’inzuzi z’Akanyaru n’Akagera.