Rubavu: Bamwe mu rubyiruko barishimira akazi bakesha ba mukerarugendo


Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Rubavu rwishimira intambwe bamaze gutera kubera akazi bakora ka burimunsi ko gutwaza ba mukerarugendo ibikapu byabo baba bitwaje mu gihe bagiye gusura ingagi.

Hari urubyiruko rwo mu Karere ka Rubavu rwishimira iterambere rukesha amahirwe yo guturira Pariki y’Ibirunga arimo no gutwaza abayitemberera. Uru rubyiruko rugaragaza ko ubushobozi rukura mu guturira pariki muri bwazamuye imibereho myiza yabo.

Niyigena Angelique, umwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Rubavu rutwaza ba mukerarugendo basura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, agaragaza ko guturira iyi pariki ari iby’agaciro kanini kuko nibura buri kwezi akorera amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 200.

Ku gice cya Bugeshi, gutwaza abasura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ni umurimo utunze urubyiruko 38 rurimo abagore 17 n’ abagabo 21.

Abo bagenzi ba Niyigena Angelique, na bo bashimangira ko pariki yababereye uburyo bwo kwihangira umurimo,baca ukubiri n’ubukene.

Ndacyayisenga Venuste, umuyobozi wa Koperative y’urubyiruko rutwaza ba mukerarugendo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, avuga ko, uretse kuba umurimo bakora warafashije abanyamuryango bose kwiteza imbere, ngo banashoboye kuzigamira ejo hazaza.

Uretse amafaranga uru rubyiruko rukura mu guherekeza abatemberera Parike y’Igihugu y’Ibirunga, rufite na atelier y’ubudozi bakesha inkunga rwahawe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere RDB, binyuze muri gahunda yo gusangiza abaturiye za pariki, inyungu ziva mu bukerarugendo.

 

Source: REBERO.CO.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *